Iburasirazuba: Abasora neza bashimiwe mu ruhame, ababyihunza barakeburwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko abasoreshwa bo mu Ntara y’Iburasirazuba binjije imisoro ingana na miliyari 33,1 bingana na 111,1%. Abasoreshwa bitwaye neza bashimiwe mu ruhame, hanakeburwa abitwara nabi.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu muhango wo gushimira abasoreshwa bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2019/2020, cyabereye mu Karere ka Rwamagana.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dushyigikire ubucuruzi, twubake ubukungu buhamye.”

Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko Intara y’Iburasirazuba yakusanyije imisoro n’Amahoro ingana na miliyari 33,1 mu gihe intego yari ukwinjiza miliyari 29,3 Frw bivuze ko harengejweho miliyari 3 Frw zingana na 111,1%.

Yavuze ko imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze byakusanyijwe mu mwaka wa 2019/2020 bingana na miliyari 10.3 Frw ku ntego RRA yari yahawe ingana na miliyari 11.6 Frw, bingana na 88,8% by’intego Ikigo cyari cyahawe

Kaliningondo yagaragaje ko impamvu intego itagezweho 100% hamwe na hamwe byagiye biterwa n’icyorezo cya COVID-19 cyibasiriye u Rwanda n’Isi yose muri rusange.

Yavuze ko ubwo iki cyorezo cyagaragaraga mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka leta yashyizeho gahunda ya Guma mu rugo bigatuma ubucuruzi burimo amahoteli n’inganda buhazaharira cyane.

Yakomeje ati “Abahawe ibihembo uyu munsi si uko aribo basora neza gusa ni benshi bakora neza ni uko dutoranyamo bake akaba aribo dushimira mu izina ry’abandi bose, abadasora neza bo twabasaba kwisubiraho bakagendana n’abandi bajye bibuka ko imisoro ariyo ivamo ibikorwa remezo.”

Uwingabire Fosca uhagarariye Women Empowered igemurira ibyo kurya amagereza menshi yavuze ko ibanga rituma basora neza ari ugukunda igihugu no kwibuka ko ibikorwa remezo byinshi byubakwa n’amafaranga ava mu misoro.

Ati “Kuba nashimiwe nabyakiriye neza cyane, nishimiye yuko mu bikorwa byubakwa nk’amavuriro, imihanda mba nabigizemo uruhare nk’umugore. Abagihunga umusoro nababwira ko ari nko kwiyanga kuko ibikorwa bikorwa bibagirira umumaro ubwabo, iyo bikozwe rero ni amahirwe tuba duhawe mu gutuma ibyo dukora birushaho kuzamuka.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, PSF, Ndungutse Jean Bosco, yashimiye abasoreshwa bitwaye neza avuga ko leta yashyizeho gahunda nyinshi zitandukanye zifasha abacuruzi ku buryo ibibazo byinshi bajyaga bagira bitakibaho.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufukukye Fred, we yavuze ko gushimira abasoreshwa byerekana ko leta iha agaciro abuzuza inshingano zabo neza nubwo kuri ubu byari bigoye kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa bwe yasabye abacuruzi gukomeza gusora neza nkuko bikwiriye.

Mu basora bashimiwe kubera kwitwara neza harimo Vivin International Ltd, B&C General Supply Ltd, Ayateke Star Company, Women Empowered Business Ltd, H.M Business Ltd, Gatsibo Agroprocessing Plan Ltd na Escale Group Limited.

Abayobozi b'uturere basabwe kujya bategura ibikorwa byo gushimira abasoze neza kuva ku mudugudu
Abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba bitabiriye iki gikorwa
Guverineri Mufulukye Fred yashimiye abasoreshwa bitwaye neza, abasaba gukomerezaho
Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu byatumye intego bihaye itagerwaho neza
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Burasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko kuri ubu nta bibazo byinshi bakigirana na RRA kuko hashyizweho uburyo bwo kubikemura
Indashyikirwa zitwaye neza mu gusora zashimiwe mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .