Abatwara amagare na moto bongeye gusabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko aribo benshi bagiye batera izi mpanuka.
Mu mpanuka zapfiriyemo abantu harimo ebyiri zabereye mu Karere ka Nyagatare, imwe yabereye mu Karere ka Rwamagana n’indi imwe yabereye mu Karere ka Gatsibo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko izi mpanuka inyinshi zagiye ziterwa n’abatwara amagare na moto batubahiriza amategeko y’umuhanda.
Ati “Muri rusange impanuka zabaye kuva kuri 25 Ugushyingo kugeza tariki ya 1 Ukuboza harimo izikomeye n’izoroheje. Harimo enye zahitanye ubuzima bw’abantu, hafi ya zose zakomotse kuri moto n’amagare uretse imwe yatewe n’imodoka. Abatwara amagare na moto turongera kubasaba kugenda neza mu muhanda bakabikora atari uko gusa babonye inzego z’umutekano, buri wese niyumve ko gukoresha neza umuhanda ari inshingano ze.”
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko bibabaje kuba hakiri impanuka ziterwa n’umuvuduko mwinshi, uburangare, kutubahiriza umukono buri wese asabwa kugenderamo.
Ati “Bimaze kugaragara ko imodoka zitwara abagenzi zitagikora impanuka cyane kubera ingamba zafashwe ariko moto n’amagare byo birakabije, bubahiriza amategeko y’umuhanda ari uko babonye inzego z’umutekano mu muhanda, iyo bazirenze barongera bakagenda nabi ni nayo mpamvu turi kubona impanuka ziyongereye. Turabasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko iyo bidakozwe biteza ibyago byinshi birimo n’impfu, birinde kandi ibisindisha.”
Kuri ubu mu bantu batandatu bari bakomerekeye muri izi mpanuka, umuntu umwe niwe usigaye mu bitaro mu gihe abandi bagiye bakomereka byoroheje. Polisi yibukije abatwara ibinyabiziga kubisuzuma mbere y’uko babigendamo mu muhanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!