00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 November 2024 saa 12:26
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abakoresha umuhanda kwitonda bakirinda uburangare n’amakosa yo mu muhanda nyuma y’aho mu turere twa Nyagatare na Rwamagana habereye impanuka zapfiriyemo abaturage babiri barimo umumotari n’umunyamaguru.

Izi mpanuka zabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 4 Ugushyingo 2024. Iya mbere yabereye mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka y’ikamyo yavaga mu gihugu cya Tanzania yagonze umuturage wambukaga umuhanda n’amaguru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga muri Tanzania yari ifite umuvuduko mwinshi.

Ati “ Iyo kamyo yagonze umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 ahita yitaba Imana kugeza ubu imyitondoro ye ntabwo iramenyekana, umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwamagana.”

Indi mpanuka yabaye ni iyabereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare mu Kagari ka Gakirage mu Mudugudu wa Kibuga I, aho umumotari uri mu kigero cy’imyaka 30 yahise ahasiga ubuzima.

SP Twizeyimana ati “ Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Moya z’ijoro, umusore w’imyaka 30 yari atwaye moto aza kugonga igare ryari ritwawe n’umusore w’imyaka 20. Uwo mumotari rero yahise yitaba Imana mu gihe umunyonzi we yakomeretse cyane. Iyi mpanuka twavuga ko yatewe no kudahana intera hagati y’abari mu muhanda kuko bose bajyaga mu cyerekezo kimwe.”

SP Twizeyimana yasabye abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda bakirinda umuvuduko, bakamenya guhana intera mu gihe bari mu muhanda, kwirinda kuvugira kuri telefone mu gihe batwaye ibinyabiziga,kwirinda ibisindisha n’ibindi bibi byose byabateza impanuka.

Yavuze ko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Rwamagana na Nyagatare mu gihe barindiriye ko ikorerwa isuzumwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .