Ibi yabigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, ubwo koperative 20 zikora ubuhinzi bw’umuceri zirimo 12 zisanzwe zikorana na BK Insurance zasobanurirwaga na serivisi z’iyi banki.
Aba bayobozi b’amakoperative basobanuriwe amahirwe ari mu gukorana na BK Insurance ndetse banasobanurirwa n’izindi serivisi z’iki kigo zirimo BK Capital Ltd na BK TechHouse.
Banahawe umwanya wo kubaza kuri serivisi za Banki ya Kigali maze bimwe mu bibazo bagaragaje bihabwa umurongo ibindi biranakemurwa.
Umuyobozi wa koperative COCURIKA, yo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, Hategekimana Gerard, yavuze ko basobanuriwe serivisi nyinshi iyi banki itanga batari bazi bakaba biyemeje kugenda bakazisobanurira abanyamuryango ngo kuburyo nabo bayigana.
Ati “ Icyo twishimira muri BK ni uko itanga serivisi vuba kandi byihuse, icya kabiri ni uko muri serivisi iduha idushyirira abanyamuryango kuri konte zabo amafaranga mu buryo bwihuse, hari izindi serivisi tutari tuzi hano badusobanuriye kuburyo tugiye gukangurira abanyamuryango gukoresha iyi banki kugira ngo natwe mu gihe tugiye gufata inguzanyo bijye bitworohera nka koperative.”
Mukaruranga Sarah Ismaila uyobora koperative ya COCRUVAM ihinga umuceri mu Murenge wa Mukarange we yavuze ko BK ifite serivisi nziza nyinshi ndetse ngo zinafitiye umumaro abahinzi.
Ati “Hari amashami menshi bafitiye tutari tuzi twakwisunga akadufasha, twafashe ingamba zo gukangurira abahinzi bacu gukorana ba Banki ya Kigali kugira ngo bibafashe gutera imbere.”
Rwagasana Alice ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Bk Insurance yavuze ko baganiriye n’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo babashimire ubwitange bagize mu kuzana ibihingwa byabo mu bwishingizi bwa BK Insurance.
Ati “ Tumaze umwaka n’igice dutangiye serivisi y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, umusaruro twabonyemo ni mwiza rero tukaba twiyemeje gusoza umwaka tubashimira, tunashishikariza n’abataraza gukorana natwe kuza tugakorana.”
Rwagasana yavuze ko umusaruro bari gukura mu bwishingizi ushimishije kandi ko koperative nyinshi hirya no hino mu gihugu ziri kubaga ku bwinshi.
Kuri ubu Sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali yishingira ibihingwa birimo umuceri,ibigori, ibirayi, urusenda,imiteja, soya,ibishyimbo n’imyumbati kuri nkunganire ingana na 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi.
Muri uyu mwaka wa 2022 BK Insurance yishyuye koperative 62 zo hirya no hino mu gihugu izishyura miliyoni 450 Frw. Mu bworozi hishyuwe miliyoni 150 Frw ku borozi bari barashinganishije inka zabo.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!