00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abagore bumvise nabi uburinganire bakebuwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 September 2024 saa 08:56
Yasuwe :

Bamwe mu bagore bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe gukebura bagenzi babo bumvise nabi ihame ry’uburiganire n’ubwuzuzanye, bibutswa ko uburinganire butabakuraho inshingano za buri munsi mu ngo zabo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024, mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore yahurije hamwe abahagarariye abagore mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, cyagarukaga ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, yibukije abagore ko uburinganire butabakuraho inshingano za buri munsi zabo, asaba ababwumvise neza gusobanurira n’abandi kugira ngo bibafashe mu kubaka imiryango itekanye.

Ati “Ntabwo uburinganire budukuraho inshingano, buduha amahirwe ariko ntibudukuraho inshingano. Niyo mpamvu inkingi y’urugo ikwiriye gukomezwa, kuko twe tubazwa byose. Umugore afite uburenganzira bishingiye ku bikorwa, ku myumvire, bishingiye ku kubaka umuryango. Ntabwo rero uburinganire butuma hari abakora ibinyuranye.”

Yakomeje agira ati “Uburinganire buduha amahirwe angana mu gihugu cyacu mu burezi, mu iterambere mbese mu byo dushobora byose ariko na none turi n’ababyeyi, tukaba abagore mu rugo ntabwo bidukuraho inshingano rero zo kuzuza izindi nshingano mu rugo rwacu. Niyo mpamvu kugira ngo urugo rwubakwe rukomeye bisaba ubwumvikane abantu bakuzuzanya.”

Dr Nyirahabimana yavuze ko abagore baramutse bumvise neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, amakimbirane mu ngo yagabanuka kuko bakora ibyo basabwe neza, asaba n’abagabo kumvikana n’abagore babo kugira ngo bakomeze bubako ingo zikomeye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, Mukamucyo Jeannette, yavuze ko bitewe n’uko abantu bumvise nabi uburinganire kuko batari babumenyereye, kuri ubu bagiye kongera ubukangurambaga mu gufasha abatari babwumva kugira ngo babwumve neza.

Kansangire Violette wo mu Karere ka Kirehe yavuze ko abagore bumvise nabi uburinganire kuri ubu basigaye barashyizeho ishuri babigishirizamo ku buryo bahinduka mu buryo bugaragara.

Ati "Kirehe dufite ishuri ry’umuryango mwiza turiya ndi inyenyeri mu muryango, abagaragaye mu makimbirane rero turabahamagara tukabigisha bo n’abagabo babo kuko baba bananiwe kumvikana. Iryo shuri turikoresha tubigisha icyu uburinganire aricyo n’uko bagirana ubwuzuzanye kandi ni ibintu bimaze gutanga umusaruro."

Muteteri Anathalie wo mu Karere ka Rwamagana we yavuze ko abagore bumvise nabi uburinganire bagihari ariko ko basigaye bafata umwanya bakabigisha kandi ngo abenshi barahinduka iyo baganirijwe neza bakerekwa icyo uburinganire aricyo nuko iyo bashyize hasi ibirenge bakubaha abagabo babo byabafasha mu iterambere.

Muri iyi nteko rusange hagaragajwe bimwe mu bikorwa byakozwe birimo gukorera ubuvugizi abagore barenga 500 bakiga imyuga, abagore bateye ibiti by’imbuto ibihumbi 27, abangavu 58 bakorewe ubuvugizi basubizwa mu ishuri naho imiryango 206 yakorewe ubuvugizi iva mu makimbirane yo mu miryango.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, Mukamucyo Jeannette yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga ku bukangurambaga bujyanye n’uburinganire
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana yasabye abagore kuzuzanya n’abagabo babo
Ababaye aba mbere mu mihigo y’abagore bashimiwe Abagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba basinye imihigo ya ba mutima w’urugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .