00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abagore batanze impuruza kuri bagenzi babo bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bashaka ’views’

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 September 2024 saa 08:17
Yasuwe :

Abagore bahagarariye abandi mu Ntara y’Iburasirazuba banzenze bagenzi babo basigaye bashyira hanze ubwambure, abahavugira amagambo y’urukozasoni ndetse n’abashyira hanze amabanga y’ingo zabo kugira ngo babone ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bashaka kuba ibimenyabose, basaba inzego za Leta kongera ubukangurambaga mu bagore ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ibi babisabye ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024 ubwo habaga Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore bahagarariye abandi mu Ntara y’Iburasirazuba. Iyi nama ikaba yarabereye mu Karere ka Rwamagana yitabirwa n’abagore baturutse mu turere twose tugize iyi Ntara.

Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zahindutse ahantu havugirwa amagambo y’ibishegu kuko bamwe baba bashaka views, hari n’abazikoresha bagaragaza ubwambure ndetse n’abazikoresha bashyira hanze amabanga y’ingo zabo ku karubanda. Ikintu bamwe mu bagore bavuga ko gishobora kuzateza ibibazo umuryango Nyarwanda mu myaka mike iri imbere.

Kansangire Violette wo mu Karere ka Kirehe, yavuze ko biteye isoni kubona bamwe mu bagore bajya ku mbuga nkoranyambaga bakavugiraho ibijyanye n’amabanga y’abashakanye cyangwa ay’ingo zabo kubera views, asaba inzego zose guhagurukira iki kibazo kuko kiri koreka umuryango Nyarwanda gahoro gahoro.

Umubyeyi Aime Laetitie yavuze ko uburyo igitsina gore kiri gukoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihe biteye inkeke, aho hari abakobwa bari gushyira hanze ubwambure bwabo nyamara aribo bitezweho kuzahekera u Rwanda mu myaka mike iri imbere, asaba ko hashyirwaho ubukangurambaga bwihariye butuma abagore n’abakobwa bamenya neza imbuga nkoranyambaga icyo aricyo.

Ati “ Uburyo imbuga nkoranyambaga ziri gukoreshwa n’abagore muri iyi minsi zishobora kuba bombe yarimbura umuryango mu minsi mike, kandi tubireba ubu biri gukorwa ariko mu myaka itanu cyangwa icumi bishobora kuzaduteza ikibazo. Hari aho ubona umubyeyi yiyambuye ubusa nkaba nasabaga ko mu biganiro biteganywa hazajya hashyirwamo uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga kuburyo bagira inama abana babo.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, Mukamucyo Jeannette, yavuze ko uko iterambere riri kuza rizana n’impinduka nyinshi zirimo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bakasha views avuga ko ababikora iyo babamenye babaganiriza.

Ati “Biriya ntabwo ari umuco Nyarwanda nubwo dutera imbere hari ibyo twakagombye guteramo imbere, hakaba n’ibindi bitari umuco Nyarwanda dukwiriye kureka. Tugiye gukomeza gukora ubukangurambaga ku kuntu abagore bakoresha imbuga nkoranyambaga neza, ubu abazikoresha nabi iyo tubabonye turabegera tukabaganiriza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga ari ikibazo gihangayikishije igihugu muri rusange avuga ko hari inzego zibishinzwe zibikurikirana kuburyo bahwitura abantu bazikoresha nabi.

Dr. Nyirahabimana yavuze ko gushaka views biri gutuma abantu bakora n’ibidahuye n’umuco Nyarwanda. Yavuze ko mu biganiro baha abagore hirya no hino babasaba kwitondera ibyo bavugira ku mbuga nkoranyambaga kandi ko kubahugura no kubibabwira ari inshingano zizahoraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko bazongera ubukangurambaga mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, Mukamucyo Jeanntte, yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga mu bagore babereke ibijyanye no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga
Abagore bahawe umwanya batanga ibitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .