Iburasirazuba: Abacuruzi barasabwa kwibwiriza gusora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Abakora ibikorwa bibyara inyungu bijyanye n’amahoteli utubari, restaurent, ubwubatsi na serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho, barasabwa kwibwiriza gusora biyubakira igihugu.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Kabiri na Komiseri wungirije ushinzwe intara n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, Karasira Ernest, ubwo yahuraga n’abacuruzi bo mu ntara y’Iburasirazuba.

Inzego z’ubucuruzi zivuzwe haruguru nizo zagaragayemo ibibazo byinshi bijyanye n’imisorere, hagendewe ku bushakashatsi bukorwa n’ishami rifite mu nshingano kugenzura no kuzamura imyumvire y’abasora rikorera mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Ubushakashatsi n’isesengura ry’abasora ryakozwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro umwaka ushize, cyagaragaje ko hari inzego z’ubucuruzi zikigaragaza intege nkeya mu bijyanye no gutanga imisoro, arizo izijyanye n’ubwubatsi, amahoteli, utubari na restaurent, ndetse n’abakora serivisi zijyanye n’itumanaho.

Muri ubwo busesenguzi n’ubushakashatsi, bugaragaza ko abantu benshi bakora imirimo ijyanye n’itumanaho hari ikibazo cyo kutiyandikisha, kutishyura umusoro ku bihembo, gutinda kumenyekanisha, kutamenyekanisha igicuruzo cyose cyabonetse.

Abari mu nyungu nyazo kandi bashaka kugaragaza ko ibyatunze umwuga biruta inyungu hagamijwe gutubya umusoro, abadakora ibitabo by’ibaruramari, abagerageje kwandika bakora ibitabo by’ibaruramari bitanditse neza, kudatanga inyemezabuguzi no kuzikora igihe bashakiye.

Muri serivisi zijyanye n’ubwubatsi, ibibazo bigaragaramo birimo kudatanga imisoro ku bihembo, benshi batumva inshingano zabo zo gusora, abenshi badakora imenyekanishamusoro, kutagira ubumenyi, abenshi bakora nta nyandiko, abajyanama ku misoro babagira inama mbi zo gutubya umusoro bikarangira babagushije mu gihombo no gucibwa amande.

Ku bijyanye n’abacuruzi bakora iby’utubari, hoteli na restaurent, hagaragajwe ibibazo birimo gukora batiyandikishije, kutagira amakuru ahagije ku misoro, abantu bahimba uburyo bakoramo kugira ngo bagaragaze inyungu nkeya.

Bimwe mu bituma abacuruzi badatanga umusoro uko bikwiye harimo kutawutanga ndetse no kuba hari abadasobanukiwe, ibi bikaba ariyo mpamvu y’ibiganiro Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kigirana n’abacuruzi batandukanye mu gihugu hose.

Ibiganiro hagati ya RRA n’abasora bifasha abacuruzi kumenya amakuru nyayo ndetse no kurushaho kuzamura imyumvire ku musoro.

Nishimwe Pacifique, umwe mu bacuruzi wari muri ibyo biganiro yatangaje ko yishimiye uburyo amahugurwa yatumye amenya neza ibisabwa bikaba bizamufasha kunoza imikorere mu bucuruzi bwe kandi bigirire inyungu umuryango nyarwanda.

Avuga ko kwibwiriza gusora bishoboka kandi bitanga agaciro, kumenya ko akazi kari mu murongo no gutanga isura nziza ku kigo cyakira imisoro n’amahoro.

Agaruka ku kamaro k’imisoro, avuga ko kubaka ibikorwa remezo bizamura iterambere ry’igihugu kandi rigera kuri bose.

Ati “Reka mpere aho nanyuze nza mu nama naje mu muhanda mwiza, niba ubona amatara ku mihanda, wivuza hafi, mba mbona akamaro imisoro mba nishyuye yakoze. Kumva ko uri gukora utishyura imisoro ni ikibazo”.

Karasira Ernest, Komiseri wungirije ushinzwe intara n’imisoro y’inzego z’ibanze, yavuze ko RRA ishishikajwe n’imibanire n’imikoranire myiza hagati ya RRA n’abacuruzi, gusenyera umugozi umwe bafatanyije, yibutsa ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kitabaho abacuruzi batariho.

Ati “Mudahari twahita tuburizwamo, murebe agaciro tubaha, nta mpamvu tutakomeza kubafasha kubaho kugira ngo natwe tubeho, muri ab’agaciro kenshi, turakabaha n’igihugu muri rusange kirakabaha.”

Yasabye abacuruzi gusora ku gihe kandi neza, gutanga amakuru kubadatanga imisoro n’abatayitanga neza, abadatanga inyemezabuguzi za EBM.

Mu gihe hasigaye iminsi iri munsi y’icyumweru kugira ngo tariki ntarengwa yo kwishyura umusoro ku nyungu z’ubucuruzi ndetse no ku nyungu z’ubukode zabonetse mu mwaka wa 2018, Karasira yasabye abacuruzi kwegera RRA bagakemura ibibazo byabo by’imisoro birinda ibihano ari nako biyubakira igihugu.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abasora hagamijwe kubakangurira kwibwiriza gusora hagendewe ku makuru nyayo bafite ku mategeko y’imisoro, mbere y’uko ayo mategeko abagonga azana ibihano bishobora kubangamira ubucuruzi bwabo mu buryo butandukanye.

Karasira Erneste, Komiseri wungirije ushizwe imisoro y'inzego z'ibanze
Kabera Sam, umukozi wa RRA yatanze ikiganiro kivuga ku myumvire y'abasora n'inzego zigicumbagira mu gusora
Karasira Erneste, Komiseri wungirije ushinzwe intara n'imisoro y'inzego z'ibanze muri RRA
Nishimwe Pacifique, umwe mu bacuruzi ashima gahunda yo kwibwiriza gusora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza