Ibi byagarutsweho, kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe kuri Komini ruje, mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu.
Komiseri muri IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Hon. Manirarora Annoncée, yasabye ko inzu zahoze zicururizwamo ikinyamakuru Kangura zashakira icyo zikorerwa mu rwego rwo kwerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Turiya tuzu twahoze ducururizwamo ibinyamakuru Kangura bya Ngeze Hassan muzadufateho icyemezo murebe niba twavaho cyangwa niba twashyirwa mu bimenyetso bigaragaza uruhare rw’Itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umuturage wo mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent, yavuze ko inzu za Ngeze Hassan zakoreshwaga mu gukwirakwiza ikinyamakuru Kangura.
Ati “Inzu za Ngeze Hassan zakoreshwaga mu gukwirakwiza ikinyamakuru Kangura, cyabaga kigenewe abiganjemo abafite inyungu mu ngengabitekerezo ya Jenoside kibakangura, kuko cyabibutsaga Revolution ya 1959, natwe twashoboraga ku kibona bigoranye tugamije kumenya imigambi mibisha ya Leta bigasaba ko tugituma abandi kukitugurira.”
Yakomeje avuga ko ikinyamakuru Kangura cyagize uruhare mu kumarisha imbaga y’Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegiture ya Gisenyi, kuko ari cyo cyanyuzwagamo amabwiriza mashya ya Leta yabaga yashyizeho ndetse kikananyuzwamo amwe mu mazina y’Abatusi bagombaga kwicwa.
Yasabye ko amateka y’aho ikinyamakuru Kangura cyahoze gikorera yasigwasigwa, kugira ngo n’abakiri bato bayamenye, kuko ari urugero rwiza rw’aho itangazamakuru ryakoreshejwe nabi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko ikifuzo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriyeho na IBUKA cyo kutazasenya utuzu twacururizwagamo ikinyamakuru Kangura bacyakiriye ndetse na bo bagiye kuzagishyikiriza MINUBUMWE.
Ati “Kiriya ni icyifuzo cy’abanya-Rubavu ndetse na Komite ya IBUKA mu Karere yaratwandikiye ko ariya mazu yacururizwagamo ikinyamakuru Kangura atazasenywa ahubwo agashyirwamo ibimenyetso by’amateka ya Jenoside twaracyakiriye, turaza ku kigeza kuri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ituyobore uko tuzabikora kuko ari yo ibifite mu nshingano.”
Urwibutso rwa Komini Rouje ruruhukiyemo imibiri 5.209 y’abiciwe mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo.
Tariki 30 Mata 1994 ni bwo mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, nyuma y’ikinyoma cy’ituze Interahamwe zakwirakwije mu mujyi, abari bihishe bakigaragaza, imodoka irimo indangururamajwi na yo yaciye mu mujyi wa Gisenyi, isaba abihishe kuva mu bwihisho kuko amahoro yabonetse, ko nta Mututsi uzongera kwicwa, ariko bajyanwa kwicirwa ahitwa kuri Komine Rouge.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!