00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA yasabye ko inzu yacururizwagamo ikinyamakuru Kangura yashyirwa mu bimenyetso by’amateka ya Jenoside

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 30 April 2025 saa 11:18
Yasuwe :

IBUKA yunze mu gitekerezo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari Perefegiture ya Gisenyi, bavuga ko inzu yahoze ikoreramo ndetse ikanacururizwamo ikinyamakuru Kangura cya Ngeze Hassan ari naho cyavukiye, itazigera isenywa ahubwo igashyirwaho ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside.

Ibi byagarutsweho, kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe kuri Komini ruje, mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu.

Komiseri muri IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Hon. Manirarora Annoncée, yasabye ko inzu zahoze zicururizwamo ikinyamakuru Kangura zashakira icyo zikorerwa mu rwego rwo kwerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turiya tuzu twahoze ducururizwamo ibinyamakuru Kangura bya Ngeze Hassan muzadufateho icyemezo murebe niba twavaho cyangwa niba twashyirwa mu bimenyetso bigaragaza uruhare rw’Itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent, yavuze ko inzu za Ngeze Hassan zakoreshwaga mu gukwirakwiza ikinyamakuru Kangura.

Ati “Inzu za Ngeze Hassan zakoreshwaga mu gukwirakwiza ikinyamakuru Kangura, cyabaga kigenewe abiganjemo abafite inyungu mu ngengabitekerezo ya Jenoside kibakangura, kuko cyabibutsaga Revolution ya 1959, natwe twashoboraga ku kibona bigoranye tugamije kumenya imigambi mibisha ya Leta bigasaba ko tugituma abandi kukitugurira.”

Yakomeje avuga ko ikinyamakuru Kangura cyagize uruhare mu kumarisha imbaga y’Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegiture ya Gisenyi, kuko ari cyo cyanyuzwagamo amabwiriza mashya ya Leta yabaga yashyizeho ndetse kikananyuzwamo amwe mu mazina y’Abatusi bagombaga kwicwa.

Yasabye ko amateka y’aho ikinyamakuru Kangura cyahoze gikorera yasigwasigwa, kugira ngo n’abakiri bato bayamenye, kuko ari urugero rwiza rw’aho itangazamakuru ryakoreshejwe nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko ikifuzo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriyeho na IBUKA cyo kutazasenya utuzu twacururizwagamo ikinyamakuru Kangura bacyakiriye ndetse na bo bagiye kuzagishyikiriza MINUBUMWE.

Ati “Kiriya ni icyifuzo cy’abanya-Rubavu ndetse na Komite ya IBUKA mu Karere yaratwandikiye ko ariya mazu yacururizwagamo ikinyamakuru Kangura atazasenywa ahubwo agashyirwamo ibimenyetso by’amateka ya Jenoside twaracyakiriye, turaza ku kigeza kuri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ituyobore uko tuzabikora kuko ari yo ibifite mu nshingano.”

Urwibutso rwa Komini Rouje ruruhukiyemo imibiri 5.209 y’abiciwe mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo.

Tariki 30 Mata 1994 ni bwo mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, nyuma y’ikinyoma cy’ituze Interahamwe zakwirakwije mu mujyi, abari bihishe bakigaragaza, imodoka irimo indangururamajwi na yo yaciye mu mujyi wa Gisenyi, isaba abihishe kuva mu bwihisho kuko amahoro yabonetse, ko nta Mututsi uzongera kwicwa, ariko bajyanwa kwicirwa ahitwa kuri Komine Rouge.

Akazu gafite umuryango ukinze kari mu marembo y'isoko rishaje rya Gisenyi ni ko Ngeze Hassan yandikiragamo akanacururizamo ikinyamakuru Kangura
Zimwe mu nyandiko zibiba urwango Ngeze yasohoraga mu kinyamakuru Kangura
Ngeze Hassan wabaye umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Kangura yagize uruhare mu kurimbura Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi
Kabanda Innocent, yavuze ko inzu za Ngeze Hassan zakoreshwaga mu gukwirakwiza ikinyamakuru Kangura
Komiseri muri IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Hon. Manirarora Annoncée (i Bumoso) yasabye ko inzu zahoze zicururizwamo ikinyamakuru Kangura twashakirwa icyo dukorerwa
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Prudence Sebahizi, na bo bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 mu Murenge wa Gisenyi
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CP Emmanuel Hatari, na Depite Ayinkamiye Speciose na bo bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Gisenyi mu gikorwa cyo Kwibuka
Ambasaderi Vincent Karega ni umwe mu bitabiriye Kwibuka ku nsuro ya 31 mu Murenge wa Gisenyi
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, na we yifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Gisenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .