IBUKA yasabye ko dosiye ya Kabuga Félicien yihutishwa

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yasabye ko dosiye ya Kabuga Félicien yihutishwa akagezwa imbere y’ubutabera.

Avuga ku busabe bwa IBUKA, Prof. yagaragaje ko Kabuga afite imyaka myinshi ndetse n’imbaraga ziri kumubana nke, bityo bakaba bifuza ko yaburanishwa byihuse mbere y’uko asaza akaryozwa ibyaha akurikiranyweho bikomeye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Nzeri 2020 mu kiganiro yagiranye n’Umwanditsi Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) mushya, Abubacarr Marie Tambadou.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye ziganjemo gukomeza kunoza imikoranire myiza hagati ya IRMCT na IBUKA.

Muri uru ruzinduko rwa mbere Tambadou yagiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuba Umwanditsi Mukuru wa IRMCT, yavuze ko ikimugenza ahanini ari ugushimira Leta y’u Rwanda ku bufatanye itahwemye kugaragariza uru rwego kuva rwashyirwaho no gushimangira iyi mikoranire myiza.

Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu, yavuze ko bishimira intambwe ikomeje guterwa n’uru rwego, harimo kongera imikoranire myiza n’u Rwanda ndetse no gukurikiza amategeko kugira ngo abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahanwe bikwiriye.

Avuga kandi ko hari impinduka nziza zigaragara muri uru rwego kuva ubuyobozi bwarwo bwahinduka.

Ati “Hari hamaze iminsi hari ibitagenda neza, birimo ko barekuraga abantu tuzi neza ko bakoze icyaha cya Jenoside cyangwa se bakabagabanyiriza ibihano, ndetse n’ibindi tutagendaga twumvikana nk’ibirebana no gukurikirana neza abatangabuhamya n’ibindi.”

“Ubu rero iyo tubonye hari ibikorwa muri urwo rwego kugira ngo ibyo ngibyo bihinduke biradushimisha cyane. Ni ibintu byagiye biza bikurikirana kandi n’izi ngendo z’abayobozi zikabishimangira. Twibaza ko hari ikintu kinini cyahindutse, kandi twibaza ko cyahindutse kubera ko n’ubuyobozi bwahindutse.”

Dr. Dusingizemungu yakomeje avuga ko bagiye kurushaho kongera ingufu mu mikoranire myiza n’uru rwego kugira ngo n’ibisigaye gukorwa bikorwe neza.

IBUKA ishima imikoranire y’u Rwanda na IRMCT ivuga ko iri mu murongo mwiza, hari ibyo ikirusaba kugira ngo ibintu birusheho kujya mu buryo.

Muri ibyo harimo gushyiraho ingamba zo gukurikirana abafungiwe kugira uruhare muri Jenoside bafungiwe mu bihugu bitandukanye birimo nka Mali, bivugwa ko bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, nk’aho hari abakora ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bitemewe.

Hari kandi n’abahabwa rugari bagapfobya Jenoside harimo nka Jean Kambanda uherutse kwandika igitabo kirimo ubuhakanyi bwa Jenoside kandi yarakatiwe. IBUKA ikaba yasabye IRM kumukurikirana.

Umwanditsi Mukuru wa IRM, Tambadou, yavuze ko bagiye gukurikirana bakareba niba ibiri mu gitabo cya Kambanda bitanyuranyije n’amategeko, barebe niba ntaho yatangajemo amazina y’abatangabuhamya cyangwa ikindi cyose kinyuranyije n’amategeko, nyuma bazabone gufata umwanzuro w’icyakorwa.

Dr. Dusingizemungu kandi yasabye IRMCT ko hakongerwa ingufu mu buryo bwo kurinda abatangabuhamya by’umwihariko abo mu manza ziri kuburanishwa ubu, harimo n’urwa Kabuga, kuko we ngo ari umuntu ufite ubushobozi bwinshi bwo kuba yabagirira nabi.

Yagize ati “Kabuga ni umuntu ufite amafaranga menshi, ni umuntu ushobora kugirira nabi abatangabuhamya, ni umuntu ushobora gukora ibintu bibi byinshi bitandukanye ku batangabuhamya. Twifuzaga ko rero hagira igikorwa (mu kurinda abatangabuhamya).”

Muri uru ruzinduko Abubacarr Marie Tambadou arimo mu Rwanda, biteganyijwe ko azahura n’abayobozi batandukanye bo mu nzego zinyuranye, baganira ku buryo imikoranire ya IRMCT n’u Rwanda yarushaho kuba ntamakemwa.

Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, aganira n’Umwanditsi Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) mushya, Abubacarr Marie Tambadou

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .