Uyu muryango wasobanuye ko wakiriye ‘email’ tariki ya 26 Werurwe, iwumenyesha ko iyi nama yari iteganyijwe tariki ya 27 Werurwe itakibereye mu ngoro y’Inteko y’u Bubiligi bitewe n’umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wahagaze.
Byaje kurangira inama ibereye muri European Press Club i Bruxelles kuko mu Nteko bitashobotse.
IBUKA yagaragaje ko habura isaha ngo yohererezwe iyi ‘email’, yabonye amatsinda y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda batangariza iki cyemezo ku mbuga nkoranyambaga.
Uwo munsi, nk’uko yakomeje ibisobanura, umudepite Michel de Maegd uhagarariye ishyaka MR yayisabye gukura izina rye ku rutonde rw’abavugira ijambo muri iyi nama.
Depite Michel yagaragaje ko impamvu yatumye iyi nama ikurwa mu ngoro y’Inteko ari uko IBUKA yafashe icyemezo cyo kongeramo ijambo rya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène.
IBUKA yasobanuye ari umuryango utivanga muri politiki, igaragaza ko bidakwiye ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi iyisanisha n’amakimbirane iki gihugu gifitanye n’u Rwanda.
Iti “Kuri iyi nama nk’izindi zabanje, IBUKA itegura iyi gahunda mu bwigenge, igatumira mu bwisanzure abantu hashingiwe ku bumenyi, inararibonye n’ubuzobere bafite ku ngingo z’ikiganiro.”
IBUKA yasobanuye ko Depite Michel abizi neza ko atagize uruhare mu gutegura iyi nama, igaragaza ko nta mpamvu yari afite yo gushinja uyu muryango kongeramo ijambo rya Minisitiri Bizimana, atabimenyeshejwe.
Iti “Minisitiri Jean Damascène Bizimana arasanzwe mu nama zacu, yitabiriye kenshi nk’uvuga ijambo ku kwibuka, ubutabera no kurwanya guhakana Jenoside bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!