IBUKA yandikiye urukiko isaba ko Kabuga yoherezwa akaburanishirizwa mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Impuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, hamwe n’imiryango byishyize hamwe, banditse ibaruwa ifunguye igenewe Perezida w’Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, isaba ko Kabuga Félicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa yoherezwa mu Rwanda akaba ariho aburanira.

Mu ibaruwa yanditswe kuri uyu wa Mbere igashyirwaho umukono na IBUKA n’indi miryango itandukanye iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, yasabye IRMCT n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano (UNSC), ko Kabuga ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside, yakoherezwa mu Rwanda.

Ku wa 16 Gicurasi nibwo Kabuga yafatiwe mu Bufaransa mu gace ka Asnières-Sur-Seine hafi y’Umurwa Mukuru Paris, aho yabaga ku myirondoro yahinduranyije. Yatangiye inzira z’ubutabera, aho azasubira imbere y’urukiko ku wa 27 Gicurasi.

Ubusabe bw’uko Kabuga yoherezwa mu Rwanda bwashyizweho umukono n’abayobozi b’imiryango irimo IBUKA Rwanda, IBUKA France & Europe, IBUKA Suisse, IBUKA Belgique, IBUKA Hollande, IBUKA Italie, IBUKA Allemagne, Ishami Foundation yo mu Bwongereza; Urukundo Rwandan Organisation wo muri Norvège na Genocide Survivors Foundation wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi miryango yavuze ko ubusabe bwo kuba Kabuga yaburanishirizwa mu Rwanda budashingiye gusa ku byifuzo by’abarokotse Jenoside, ahubwo ari no ku nyungu z’ubutabera IRMCT na UNSC byashyiriweho kandi bikomeje guharanira.

Byongeye, ngo si ubwa mbere ICTR/IRMCT yaba yoherereje u Rwanda urubanza ngo ruhaburanishirizwe, kuko izigera mu 10 zahoherejwe zagenze neza mu nyungu z’ubutabera.

Iyi miryango ivuga ko u Rwanda rwakoze impinduka zikomeye mu rwego rw’ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo kwemera amahame mpuzamahanga atandukanye no kuvanaho igihano cy’urupfu.

Harimo kandi kwemerera umucamanza mpuzamahanga kuba yakwicara mu nteko iburanisha imanza urukiko mpuzamahanga rwoherejwe mu Rwanda no korohereza abatangabuhamya kuvuga ibyo babonye, kandi bakagirirwa ibanga rikomeye.

Iyo miryango yakomeje ivuga ko muri Jenoside Félicien Kabuga atari umuntu usanzwe, bivuze ko urubanza rwe rusobanuye byinshi ku bucamanza mpuzamahanga, ku Banyarwanda no ku barokotse Jenoside by’umwihariko.

Yakomje iti “Niyo mpamvu tubasaba ko Félicien Kabuga yakoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda ngo abe ariho aburanira; byaba ari ibintu bikomeye umwe mu bacurabwenge ba Jenoside aburanishirijwe ku butaka bw’u Rwanda.”

Ni ibintu ngo byatuma abantu batandukanye barimo n’abarokotse Jenoside babasha gukurikirana uru rubanza.

Mu gihe ngo ubwo busabe bwaba butemewe, IBUKA n’imiryango byishyize hamwe byasabye Perezida wa IRMCT ko yakwimurira inteko y’uru rwego mu Rwanda, nk’uko amategeko arushyiraho yemera, ko “rushobora gukorera inshingano zarwo ahatari ku cyicaro cyarwo, igihe byemejwe na Perezida mu nyungu z’ubutabera.”

Ikomeza iti “Bwana Perezida, mu gihe iyo ngingo yaba yubahirijwe, Abanyarwanda by’umwihariko Abarokotse Jenoside bazabona amahirwe yo gukurikiranira urubanza hafi yabo mu Rwanda, aho kuba Arusha cyangwa i La Haye.”

Basabye ko mu cyumba cyose iburanisha ryazaberamo, abarokotse bahabwa amahirwe yo kuba bahari, kandi Abanyarwanda bakabasha gukurikirana urubanza hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. Abatabasha kugera mu cyumba cy’iburanisha ngo bakwiye kubona uko iburabisha rizagenda hifashishjwe internet, ibintu ngo imanza zabereye muri ICTR i Arusha zitigeze zemera.

Kabuga w’imyaka 84 aheruka gufafitwa mu Bufaransa, ubu yatangiye inzira z’inkiko ziganisha ku kuba yakwerekeza aho azaburanishiriziwa, bishoboka cyane ko ari i Arusha muri Tanzania. Gusa Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kubera icyorezo cya Coronavirus n’ibibazo by’ingendo yaba ajyanwe mu Buholandi. We yifuza kuburanishirizwa u Bufaransa.

Kabuga yari ku rutonde rw’abantu batatu bagombaga kuburanishwa na IRMCT barimo we ubwe, Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo biheruka kwemezwa ko yapfiriye muri Congo mu 2000 na Protais Mpiranya utarafatwa.

IBUKA n’imiryango bafatanyije bibukije u Bufaranbsa ko hari benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri icyo gihugu, magingo aya batarafatwa. Barimo Padiri Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta, bakomeje kwidegembya.

Kabuga Félicien aheruka gufatirwa mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .