Ibuka yamaganye Kaminuza zo mu Bubiligi zateguye ibiganiro by’Abapfobya Jenoside barimo Judi Rever

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Ukwakira 2019 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wamaganye Kaminuza zo mu Bubiligi zateguye ibiganiro byatumiwemo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Umunyamakurukazi wo muri Canada Judi Rever, uheruka kubinyuza mu gitabo yanditse, ‘In Praise of Blood’.

Muri icyo gitabo cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House muri Werurwe 2018, Judi Rever ashinja FPR Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside, ko yinjiye mu Nterahamwe ndetse yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Rever ngo ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akanavuga mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

Anashinja ubuyobozi bw’u Rwanda guhanura indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, ibintu impuguke zinyomoza kuko zagaragaje neza ko aho yarasiwe hagenzurwaga n’abasirikare ba leta y’icyo gihe.

Ingengabihe ya Judi Rever muri iki cyumweru kiri imbere, igaragaza ko azatanga ibiganiro mu gace ka Flandres mu Bubiligi, aho ku wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2019, azajya muri Kaminuza Gatolika ya Leuven, agatanga ikiganiro kizagaruka ku gitabo cye ‘In Praise of Blood’.

Ku wa Kane bwo azatanga ‘isomo’ muri Vrije Universiteit Brussel (VUB), nabwo rizagaruka ku gitabo cye. Icyo gitabo giheruka guhindurwa mu rurimi rw’Igiholandi kinifashishwa muri iyi kaminuza, bikozwe na Amsterdam University Press.

Gusemura icyo gitabo byamaganwe na ‘Ibuka-Hollande’, yavuze ko icyo cyemezo “gitesha agaciro ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi bacu bahigwaga bukware, bakicwa, ndetse Isi yemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu zakoranywe ubugome ndengakamere mu zabayeho mu kinyejana cya 20.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye IGIHE ko bigayitse kuba kaminuza nk’ahantu hakwiye kubarizwa intiti, ukuri n’ubusesenguzi bukomeye, byongeye izwi nk’iya Leuven, itinyuka ikakira “umuntu w’umubeshyi” nka Judi Rever.

Ati “Mu nyandiko z’uyu Judi ntabwo yemera Jenoside yakorewe Abatutsi, arayikana, arayipfobya, arayobya uburari, arakura ibyaha ku babikoze akabigereka ku babihagaritse, usanga mu by’ukuri usibye kuba nk’uyu munyamakuru ku giti cye afite amahitamo mabi, yarayobye akiyemeza guca hejuru y’ukuri, ikigayitse ni kaminuza nk’izi zibaha umwanya, zifata ibyo binyoma n’ibindi baba banditse zikabishyira mu bantu, zikabafasha kubikwirakwiza.”

"Ni ikintu rero kidakwiriye, iyi kaminuza mu by’ukuri ikwiye kwisubiraho igahagarika icyo kiganiro, ikagikuraho kuko mu by’ukuri tubifata nko gushyigikira abapfobya, abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ahishakiye yavuze ko Ibuka isanzwe yamagana ibikorwa nk’ibi by’abahuriye ku mugambi wo guhakana no gupfobya Jenoside, kandi hari aho byagiye bitanga umusaruro ibyo bikorwa bigahagarikwa.

Yakomeje ati "Nk’amashami ya Ibuka mu Bubiligi, mu Bufaransa n’ahandi, ubu nabo turavugana barebe uko ibi bintu byakwamaganwa, duhuze imbaraga turebe ko kiriya kiganiro kitatangwa.”

Mu buryo byateguwe, ibi biganiro bizagirwamo uruhare n’abantu barimo Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden ukorera Televiziyo “VRT", uri mu banyamahanga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ahamya ko habayeho Jenoside ebyiri ndetse arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Harimo na Johan Swinnen wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda kuva muri Kanama 1990 kugeza muri Mata 1994, ushinjwa kwirengagiza ukuri akemeza ko nta Jenoside Abatutsi bakorewe, ahubwo ko habaye ubwicanyi gusa. Nyamara, mbere ya Jenoside yari i Kigali, ari inshuti y’ingoma ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.

Umushakashatsi n’umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, avuga ko bigayitse kuba Kaminuza Gatolika ya Leuven yaha ijambo Judi Rever, kuko ibikorwa bye ntaho bihuriye n’itangazamakuru ricukumbura.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Ni gatigisimu y’ingengabitekerezo ya Jenoside y’uyu munsi. Umutwe wa munani w’igitabo cye ugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikintu gikwiye kubaho cyangwa se byari nko kwirwanaho.”

Ibyo ngo bikavuga ko niba Judi Rever asanga Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha gikwiye gushakirwa ibisobanuro, “ashobora kuyikora cyangwa agashyigikira abayikora nk’uko biri mu mutwe wa munani w’igitabo cye.”

Ibyo bigatuma yibaza niba Kaminuza Gatolika ya Leuven yumva ibintu kimwe na Judi Rever, bitabaye byo akibaza impamvu yaja ijambo “intumwa y’abajenosideri.”

Uretse mu Bubiligi, Judi Rever yakomeje gushakisha ahantu hanyuranye atanga ibiganiro bigaruka ku gitabo cye, hamwe agenda abigeraho nk’ikiganiro aheruka gutanga muri Tarrant County College (TCC) muri Texas, icyo gihe Abanyarwanda baba muri Amerika bakaba barahise basaba kujya gutangayo ikiganiro nabo, banyomoza ibyo yatangaje.

Judi Rever yakomeje kurangwa n'ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal avuga ko bigayitse guha ijambo Judi Rever

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .