Ibuka yamaganye inyandiko ya Larousse iyisaba kuyikosora igatanga amakuru y’ukuri

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wasabye inzu y’ubwanditsi ya mbere ikomeye mu Bufaransa, Éditions Larousse, guhagarika byihuse umugambi wo guhakana no gupfobya Jenoside wagaragaje mu nkoranyamagambo yayo y’Igifaransa, igenewe abato.

Ni mu ibaruwa Umuyobozi wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yandikiye Umuyobozi Mukuru wa Larousse, Isabelle Jeuge Maynart, imwereka ko ibyakozwe ari ukuyobya abakiri bato.

Inkoranyamagambo ya Larousse y’Igifaransa, igenewe abato y’umwaka wa 2020 iyo igeze ku Rwanda isobanura ingano yarwo, umurwa mukuru, abaturage barwo n’aho ruherereye, ariko hasi ikagira iti “icyo gihugu kimwe n’u Burundi, cyashegeshwe n’intambara hagati y’ibice bibiri by’abaturage bakigize, Abahutu n’Abatutsi.”

Mu 1994, Umuryango mpuzamahanga wararebereye miliyoni irenga y’abatutsi baricwa mu minsi 100 gusa.

Ibuka yibukije Umuyobozi wa Larousse ko ‘Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda atari impanuka kuko yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’intagondwa y’abahutu yari ifite umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda’.

Ivuga ko mu myaka hafi 26 ishize, hakoreshejwe imbaraga zose mu kwereka buri wese ko ibyabaye ari jenoside atari intambara ya gisivili cyangwa ikindi kintu.

Hari kandi uguhana abakoze jenoside, aho hanashyizweho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR), rwaciye urubanza rwa mbere kuwa 2 Nzeri 1998, rwa Akayesu Jean Paul, agahamwa n’ibyaha icyenda bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umwaka ushize kandi inteko rusange ya Loni yemeje ko tariki 7 Mata, ari umunsi wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda’.

By’umwihariko, u Bufaransa bwasohoye iteka rya Perezida wa Repubulika n° 2019-435 ryo ku wa 13 Gicurasi 2019, rigena ko kuwa 7 Mata, ari itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof. Dusingizemungu abwira Larousse ati “Ibi byose ni ibimenyetso bishimangira ko murimo kwirengagiza nkana ukuri muzi cyangwa mukwiye kuba mumenya”.

Igihe muhisemo kwandika ku Rwanda, musabwe gutanga amakuru akwiye, kubaha amateka yacu, kandi mukirinda kuyobya ababakurikira cyangwa guhakana amateka yacu ya jenoside yakorewe abatutsi.

Akomeza agira ati “Turabona ibyo mwatangaje nk’ikibazo kuri twese abarokotse jenoside, uguhakana no kuyobya abakiri bato mushinzwe kwigisha”.

Ibuka isaba Larousse ‘gufata ingamba zikwiye kandi zihutirwa ku byo yatangaje, igatanga amakuru y’ukuri mu kubaha abazize jenoside, kandi igahagarika byihuse umugambi wo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi’.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse gutangaza ko Larousse nitemera gukosora ikosa yakoze izajyanwa mu nkiko.

Ati “Nibigaragara ko Larousse itemera gukosora iryo kosa, icyo gihe bazajyanwa mu nkiko, mbona ko ariyo nzira, igisubizo Larousse izatanga ni cyo kizagaragaza ko habayeho kwibeshya, abantu bashobora kwibeshya ariko bagakosora icyo cyabaye."

"Nibakomeza gutsimbarara kuri iyo nyito [bazajyanwa mu nkiko] kuko mu Bufaransa bwose itegeko rihari ryemera ko umuntu ku giti cye, umuryango, ishyirahamwe ndetse n’urundi rwego rwose, rushobora gutanga ikirego rushingiye ku gihari.”

Inkoranyamagambo y'abato yagaragayemo guhakana no gupfobya Jenoside
Prof. Dusingizemungu yandikiye umuyobozi wa Larousse amusaba gukosora inyandiko ipfobya ikanahakana jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza