00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka yagaragaje ko ikibazo cy’ihungabana ku barokotse Jenoside gikomeje gufata intera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 April 2022 saa 05:18
Yasuwe :

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yagaragaje ko ikibazo cy’ihungabana mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gikwiriye kwitabwaho cyane ngo kuko kimaze gufata indi ntera.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022 ubwo hibukwagwa abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku mashuri y’i Sovu mu Karere ka Rwamagana.

Aha i Sovu hiciwe abagore benshi babanje gufatwa ku ngufu no gufungirwa mu mashuri barangije bamenamo urusenda. Hari undi mwihariko w’uko hari abana bishwe n’abandi bana ndetse n’abagore bishwe n’abandi bagore.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye n’ihungabana mu Banyarwanda bwagaragaje ko 27% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 babana na ryo.

Nibura umwaka ushize ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi abagize ibibazo by’ihungabana basagaga gato 2600.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yavuze ko mu cyumweru cyo kwibuka hagaragaraye abantu 120 bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, avuga ko iki kibazo gikunze kugaragara cyane mu barokotse ku buryo gikwiriye kwitabwaho cyane.

Ati “Mu bibazo bihari hagaragaramo ihungabana rikomeye cyane ku barokotse Jenoside, uyu munsi turimo turabarura abantu barenga 120 mu Karere kacu kacu ka Rwamagana bagiye bagira ibibazo by’ihungabana.”

Yakomeje agira ati “Iyo tubarebye dusanga ku barenga 80% ari ikibazo kigenda kigaruka buri mwaka. Uko rimugeraho rirushaho kumwangiza kandi abenshi ni igitsinagore. Iyo umugore afite ibibazo mu muryango, umuryango urahungabana, turasaba ko bakwitabwaho by’umwihariko.”

Yasabye Leta kubashakira inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe bakwita kuri aba bantu kuko bigenda birushaho kugira uburemere kandi bikanasatira abakiri bato.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko n’ubushakashatsi Minisiteri y’Ubuzima yakoze umwaka ushize bwagaragaje ko mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi harimo ihungabana ku kigero cyo hejuru.

Yavuze ko hari ingamba ziboneye ziri gufatwa zo guhangana n’izi ngaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo zidakomeza guhungabanya abarokotse.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yavuze ko ikibazo cy'ihungabana mu barokotse Jenoside gikwiye kwitabwaho kurushaho
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yavuze ko hari ingamba ziri gufatwa zo guhangana n’ingaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .