00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA-Sweden yavuze ku iyoherezwa mu Rwanda rya Micomyiza ukekwaho Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2022 saa 08:40
Yasuwe :

Umuryango uvugira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA-Sweden, washimye intambwe yatewe n’icyo gihugu maze Micomyiza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, akoherezwa mu Rwanda aho agiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Micomyiza yagejejwe i Kigali ashyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo zimukurikirane ku byo ashinjwa.

Josine Kanamugire uyobora IBUKA-Sweden aho Micomyiza yabaga, yatangarije IGIHE ko bishimiye iki cyemezo kuko bigaragaza ko iki gihugu cyemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.

Ati “Ikindi bigaragaza ko Suède yemera ko ubutabera bugomba gutangwa, bugahabwa abishwe muri Jenoside ndetse n’abagize Imana bakarokoka bakaba bakiriho. Bisubiza icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bumva hariho icyizere cy’uko babona ubutabera.”

Kanamugire asobanura ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, azi neza Micomyiza nk’umuntu bari baturanye. Nubwo Jenoside yabaye uyu mubyeyi atari i Butare, azi neza abo Micomyiza yagize uruhare mu rupfu rwabo.

Ati “Ibyo Mico yakoze, abo yabikoreye ni abantu nzi. Aho yabikoreye ni ahantu nzi. Birashimishije ko abarokotse Jenoside b’i Cyarwa, abo mu Mujyi [i Butare] bazabona ubutabera, bakabasha guhagarara imbere y’ubutabera bakavuga ibyo Mico yakoze.”

Kanamugire yavuze ko kuba Micomyiza agejejwe imbere y’ubutabera mu gihe n’ubundi u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bisa n’ibisubiza mu mateka mabi ashaririye banyuzemo abo yagiriye nabi.

Umwe mu bazi neza Micomyiza, yabwiye IGIHE ko avuka mu yahoze ari Cyarwa muri Komine Ngoma. Ubu ni mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba.

Avuka mu muryango mugari w’abana icyenda, bari bafite ababyeyi bombi, Se yitwaga Ngoga Alphonse, yari umukozi wa Perefegitura mu gihe nyina yari umwarimukazi mu mashuri abanza i Cyarwa.

Micomyiza ni umwana wa Gatanu mu muryango. Amashuri abanza yayize mu Mujyi wa Butare ahitwaga mu Kibikira. Arangije umwaka wa munani, yagiye kwiga i Save mu ishuri ry’imyuga ryari rihari.

Yahize imyaka ine arangije ajya gukomereza i Kigali muri Eto Kicukiro aharangiriza imyaka itandatu ari naho yavuye ajya muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yigaga isomo bitaga SCAP [Science Appliquée] mu ishami rya ‘electronique’. Yatangiye guhindura imico yo mu bwana ubwo yigaga muri ETO ku Kicukiro, atangira kugaragaza imico mibi.

Mu 1991/92 yagiye muri Kaminuza, ariko abamuzi bavuga ko yari asigaye agenda mu bintu by’amashyaka cyane, ajya muri mitingi ku buryo n’umwaka wa mbere wamutsinze agasibira.

Jenoside yabaye ari mu mwaka wa mbere na none. Mu gihe cya Jenoside, yagize uruhare mu bwicanyi mu gace k’iwabo i Tumba, i Cyarwa ariko ntibimubuze kujya no mu Mujyi wa Butare, i Ngoma no mu Matyazo ashaka abantu azi biganaga muri Kaminuza kugira ngo abice.

Bivugwa ko yishe abagore n’abana, afata ku ngufu abagore n’abakobwa ku buryo no muri Gacaca muri ako gace abantu batanze amakuru y’ibikorwa bye kuri bariyeri y’iwabo.

Iwabo bahitaga kwa Kitumva kuko se yari afite ubumuga bwo kutumva. Hari bariyeri Micomyiza yakundaga kujyaho hamwe n’urundi rubyiruko rw’i Cyarwa ari kumwe na barumuna be, Muhirwa na Tito b’impanga.

Iyo bariyeri bayiciyeho abantu, ku buryo banabatabaga mu isambu y’iwabo kwa Ngoga Alphonse.

Bivugwa ko mu 1959 se wa Micomyiza yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Josine Kanamugire uyobora IBUKA-Sweden aho Micomyiza yabaga, yatangarije IGIHE ko bishimiye iki cyemezo kuko bigaragaza ko iki gihugu cyemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho
Micomyiza yagejejwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .