00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka - Rwanda yabonye abayobozi bashya

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 07:37
Yasuwe :

Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka – Rwanda, watoye abayobozi bashya barangajwe imbere na Dr. Gakwenzire Philibert watorewe umwanya wa perezida.

Ni igikorwa cyabereye mu nama rusange y’uyu muryango yateraniye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Uguhyingo 2022.

Abayitabiriye barebeye hamwe mu buryo burambuye ibyakozwe n’itsinda ricyuye igihe, habaho n’umuhango wo gutora abayobozi bashya nk’uko bigenwa mu mategeko agenga uyu muryango.

Dr. Gakwenzire watorewe umwanya wa perezida, ni umugabo w’imyaka 50, wubatse, ukomoka i Jurwe muri Gasabo. Yize Amateka muri Kaminuza ya ULB mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga.

Ubu ni umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda - ishami rya Rukara, akaba n’umushakashatsi wigenga.

Mu bindi yakoze, yabaye Umuyobozi w’ishami ryo kwibuka no kubika inyandiko muri IBUKA, akora muri African Rights ashinzwe ubushakashatsi, aba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya IBUKA ari komiseri wo Kwibuka, anaba umwalimu muri Kaminuza ya Kibungo.

Ni umuntu usanzwe amenyereye gukorana n’imiryango y’abacitse ku icumu.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Mujyambere Momfort, Kagoyire Christine aba Visi Perezida wa 2, Igr.Niyitanga Irene aba Ubunyamabanga mukuru, Bayingana Janvier atorerwa kuzamenya ibijyanye n’Ubutabera muri Ibuka.

Ibijyanye n’Imibereho myiza ni umwanya watorewe Dr. Mukaminega Maritha, naho ibijyanye n’Itangazamakuru bishingwa Karekezi Lyliane.

Ibijyanye no Kwibuka, ni inshingano zahawe Nyirabahire Speciose, Ubukungu bushingwa Ndatsikira Evode, mu gihe Komite nkemurampaka iyobowe na Gahongayire Monique na Mudahemuka Audace.

Ni mu gihe Komite Ngenzuzi iyobowe Rutagengwa Bosco, Irene Musayidire na Ndayambaje Pascal.

Uyu muryango wabonye izuba ku wa 16 Kanama 1994 bivuye ku gitekerezo cy’Abanyarwanda bari batuye mu Bubiligi icyo gihe.

Ni yo Ibuka yaboneye izuba izindi zaje kuvuka nka Ibuka-Suisse, Ibuka-Rwanda (1995), Ibuka-Europe, Ibuka-France, Ibuka-Italie, Ibuka-Hollande, Ibuka-Allemagne, Ibuka-USA, Ibuka-Senégal na Ibuka-Maine-USA, Ibuka-Deutchland, Ibuka-Sweden na Ibuka-Danmark

Dr. Gakwenzire Philibert yatorewe kuyobora Ibuka - Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .