00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizamini by’akazi ku barangije muri TTC bishobora gukurwaho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 November 2024 saa 02:38
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko mu minsi iri imbere abanyeshuri barangije mu mashuri Nderabarezi (TTC) bashobora kuzajya bashyirwa mu kazi hatabayeho ikindi kizamini cy’akazi.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024.

Depite Nyiramana Christine yabajije impamvu abanyeshuri biga mu mashuri Nderabarezi,TTC, bongera gusabwa gukora ikizamini cy’akazi mu gihe bagiye kwigisha kandi baba baratsinze neza amasomo yabo.

Yabajije niba nta buryo byakorwa, ku buryo abarangije muri ayo mashuri bigaragara ko batsinze, bajya bashyirwa mu kazi babanje gukoreshwa ikindi kizamini.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko icyo kibazo kiri mu biri gushakirwa ibisubizo ku buryo mu minsi iri imbere icyo kizamini gishobora kuzavaho.

Ati “Iki kibazo cy’abana barangiza muri TTC, hanyuma tukanabasaba kongera gukora ikindi kizamini. Iki tumaze iminsi tukiganiraho twibaza niba icyo kizamini cya kabiri gikenewe.”

Yakomeje ati “Ingamba turi gufata zizatuma na cyo gishobora kuvaho, kubera iki? Ubu turi kuvuga ngo dukaze uko twigisha Icyongereza, abana bagomba kurangiza bari ku rwego rwiza."

"Icya kabiri ni ukuvuga ngo ibizamini bya Leta n’uburyo twazamuye amanota dufatiraho n’uburyo bizajya bikorwa, bizajya bitwemeza ko uwo mwana urangije azaba afite ubumenyi bwo guhita yigisha.”

Yagaragaje ko hakiri gukorwa ubusesenguzi mbere y’uko hafatwa icyemezo kuri ibyo ariko ko mu gihe bizaba byamaze kwemezwa bizatangazwa, ariko ko n’abarangije mbere muri ayo mashuri nabo bazarebwaho.

Ati “Ibyo bizaba niturangiza ubwo busesenguzi tugafata icyemezo. Hari n’abandi bamaze kurangiza, bakaba barakoze ibizamini bagatsindwa cyangwa ntibabashe kujya mu mirimo, izo ngamba nituzifata na bo tugomba kuba tubafitiye igisubizo.”

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko abanyeshuri bari mu mashuri ya TTC bari 12.701 barimo abahungu 5.494 n’abakobwa 7.207.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibigo by’amashuri Nderabarezi 16.

Abiga muri TTC bashobora kuzakurirwaho ibizamini by'akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .