00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizagenderwaho u Rwanda rwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 April 2022 saa 02:19
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano n’iy’u Bwongereza muri gahunda y’imyaka itanu, izatuma rwakira abimukira benshi ubu bari mu Bwongereza, ariko binjiyeyo mu buryo budakurikije amategeko.

Muri iyo gahunda, biteganywa ko abimukira bazakirwa n’u Rwanda batazatuzwa mu nkambi, ahubwo bazahabwa ibyangombwa byo gutura mu Rwanda igihe babyifuza, cyangwa bagafashwa gusubira mu bihugu byabo.

Muri icyo gihe u Bwongereza buzafasha u Rwanda gushora imari muri serivisi bazaba bakenera nk’ubuvuzi, guhabwa imirimo, kurengerwa n’amategeko nk’abaturage b’u Rwanda mu buryo bwuzuye.

Muri urwo rugendo u Bwongereza bwemeje ko buzashora mu Rwanda miliyoni £120 (miliyari zirenga 120 Frw) mu mahirwe atandukanye ku banyarwanda n’impunzi haba mu mashuri, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kwiga indimi n’amashuri makuru na kaminuza.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hariho amategeko mpuzamahanga arengera impunzi n’abimukira, ariko ngo "ntabwo bikora."

Yakomeje agira ati "Uyu munsi rero icyo twiyemeje ni ugukorana n’ibihugu bimwe birimo igihugu cy’u Bwongereza, kugira ngo turebe niba hari ubundi buryo twagira ngo uruhare mu gukemura kiriya kibazo cy’abimukira banyura mu nzira zitemewe."

Ni uburyo bwakoreshwa ariko ngo mu gihe hagitekerezwa ku bundi buryo bwakoreshwa kugira ngo kiriya kibazo gikemuke. Mu gihe iyi gahunda yagenda neza, Minisitiri Biruta yavuze ko bizera ko n’ibindi bihugu bishobora kuzayireberaho.

Yakomeje ati "Ikindi kandi ni gahunda ntabwo ari uguterura abantu ngo baze babashyire hano gusa birangirire aho, ni gahunda y’imyaka itanu, mu gutangira tuzakora ku buryo bariya bantu niba banagumye ahangaha babashe gufashwa kubona imirimo binyuze mu kubanza guhabwa ibyangombwa bijyanye n’ubumenyi ngiro kugira ngo babashe kugira ubuzima muri iki gihugu, kandi banafashwe no kugira aho batura, kuvuzwa, n’ibindi." 

"Ibyo byose byarateganyijwe kandi muri iyo gahunda tuzajya dukomeza tuganira tureba niba hari ibyo twanoza, ariko dutangire kugira icyo dukora."

Ni bande barebwa n’iyi gahunda ?

Minisitiri w’umutekano mu Bwongereza, Priti Patel, yavuze ko adashaka kujya mu mibare, ariko ko abantu binjira mu Bwongereza bakoresheje inzira zitemewe cyane cyane banyuze mu mato, ari benshi.

Yakomeje ati "Itsinda ryacu rimaze amezi riza hano, bitari ibiganiro gusa ahubwo ari ukureba uko ubu bufatanye bwatanga umusaruro. Harimo no kureba aho bazaba, ibijyanye n’amategeko, n’ibindi. Dufite gahunda duhuriye yo kubikora."

Minisitiri Biruta yavuze ko iyi gahunda igenewe gusa abantu bari mu Bwongereza.

Ati "Iyi gahunda igenewe gusa abantu bashaka ubuhungiro ubu bari mu Bwongereza, ku bandi bashaka kuza mu Rwanda gushaka ubuhungiro cyangwa kuza nk’impunzi muri iki gihugu, hari inzira zisanzwe nizo zizakoreshwa."

"Ku bandi bashaka ubuhungiro ntabwo bizakora, irareba abantu bashaka ubuhungiro bari mu Bwongereza kuri ubu."

Ibizagenderwaho mu gutoranya abakirwa n’u Rwanda

Agaruka ku bizagenderwaho, Priti Patel yagize ati "Umuntu wese winjiye mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko azaba arebwa no kwimurirwa mu Rwanda. Hari ibindi bizagenderwaho mu buryo bwihariye kuko turimo kugerageza gukumira ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu, hari uburyo bwinshi bafashwa mu bihugu byacu ariko hari n’imbogamizi z’amategeko."

Minisitiri Biruta we yavuze ko u Rwanda rudashaka kwakira abantu baturuka mu baturanyi

Ati "Ibindi tuzarebaho nka Guverinoma y’u Rwanda ni nko kureba ibijyanye n’imitwarire y’umuntu mu bijyanye n’ibyaha, ndetse twifuza kutazakira abantu bo mu bihugu duturanye bya hafi nka RDC, u Burundi, Uganda, Tanzania, ariko abo ni bamwe."

Patel yongeyeho ko "Hari uburyo buzaba bukoreshwa mu kugenzura abifuza kuza hano n’abo bazaba bemejwe nk’abashobora kungukira muri iyi porogaramu. Dufite itsinda ryashyizweho rigomba kureba mu madosiye rigashyira ho ibigenderwaho kandi tuzakomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda muri iyi gahunda."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .