00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MIFOTRA yatangaje ko nta kiruhuko kuwa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 May 2022 saa 09:51
Yasuwe :

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022 ari umunsi w’akazi bitandukanye n’ibyo benshi bari biteze bitewe n’uko iminsi ibiri y’ikiruhuko yahuriranye.

Itariki ya 2 Gicurasi yagizwe ikiruhuko cy’Umunsi Mukuru w’Umurimo bitewe n’uko Itariki ya 1 Gicurasi yizihizwaho uwo munsi yahuriranye n’umunsi w’impera z’icyumweru.

Uyu munsi w’ikiruhuko wahuriranye n’icy’umunsi Mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’ri) nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Gatandatu.

Iteka rya Perezida n° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, mu ngingo yaryo ya kane rivuga ko uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.

Iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuye n’iminsi y’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yombi ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange ku munsi w’akazi ukurikiraho.

Naho iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe muri iyo minsi ibiri y’ikiruhuko rusange yahuriranye.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko ku wa Kabiri ari umunsi w’akazi ariko ntihasobanuwe impamvu.

Iteka rya Perezida rishyiraho iminsi y’ikiruhuko riteganya igera kuri 15 buri mwaka.Hari ikiruhuko cyo ku itariki ya 1 Mutarama wizihizwaho Ubunani n’iya 2 ikurikira Ubunani; ku ya 1 Gashyantare; Umunsi w’Intwari; umunsi wa Gatanu Mutagatifu no ku wa mbere wa Pasika.

Ku ya 7 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi na wo uba ari ikiruhuko; ku ya 1 Gicurasi ku Munsi Mukuru w’Umurimo; ku ya 1 Nyakanga ku munsi w’Ubwigenge no ku ya 4 Nyakanga ku Munsi wo Kwibohora.

Hari kandi umunsi wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama wizihizwaho Umuganura; itariki ya 15 Kanama yizihizwaho Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya; iya 25 Ukuboza ya Noheli n’iya 26 Ukuboza, umunsi ukurikira Noheli.

Indi ni EID EL FITR na EID AL-ADHA (iminsi itangazwa buri mwaka n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda).

Buri mwaka mu Rwanda haba hateganyijwe iminsi 15 y'ikuruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .