Ibitaro bya Rwamagana byashyikirijwe imbangukiragutabara eshatu nshya

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwashyikirije ibitaro by’Intara bya Rwamagana Imbangukiragutabara eshatu nshya zizajya zifashishwa n’Ibigo Nderabuzima biri kure mu rwego rwo korohereza abarwayi kugezwa kwa muganga mu buryo bwihuse.

Izi mbangukiragutabara zashyikirijwe ibitaro kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2020, zaguzwe bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa b’akarere barimo Avega Agahozo n’undi muryango udaharanira inyungu wa Better World.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko izi mbangukiragutabara zije kuba igisubizo ku baturage bo mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati “Ibi bifite icyo bivuze ku buzima bw’abaturage bacu kuko twari dusanganywe Imbangukiragutaba enye zakoreshwaga mu Bigo Nderabuzima 15 none ubu tugize zirindwi, biragaragara ko nibura buri Mbangukiragutabara izajya yifashishwa n’Ibigo Nderabuzima bibiri bitume serivisi z’ubuvuzi zigenda neza kurushaho, iyo imibereho myiza y’abaturage yazamutse tuba twizeye ko n’ubukungu buzamuka.”

Yakomeje avuga ubu bishimira ko nta babyeyi bazongera kubyarira mu rugo kuko Imbangukiragutabara yatinze kumugeraho ahamya ko impfu z’abana bavukaga n’ababyeyi bapfaga babyara zigiye kuba amateka.

Mutoni yavuze ko kandi Imbangukiragutabara zari zisanzwe hari harimo izashaje kubera gukoreshwa ingendo ndende ari nke ariko ngo ubu buri imwe izajya ikoreshwa mu bigo nderabuzima bibiri, yavuze ko nubwo imbangukiragutabara zifuzwa zitaraboneka ariko ngo hari icyizere ko n’izindi zizaboneka.

Bamwe mu bayobozi b’Ibigo Nderabuzima byahawe izi Mbangukiragutabara bavuze ko ari ibyishimo kuba bazibonye kuko zigiye kwibanda ku bigo byabo ari naho zikorera umunsi ku munsi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Munyiginya, Ngwije Sadiki, yavuze ko kimwe mu bibazo byabagoraga cyane ari igihe habonekaga umubyeyi utwite wendaga kubyara akeneye kujyanwa ku bitaro bya Rwamagana bikarangira Imbangukiragutabara ibuze cyangwa ikererewe bikaba byamugiraho ikibazo.

Ati “ Umubyeyi ni umuntu wo kwitabwaho cyane kugira ngo abyare umwana muzima kandi nawe agire ubuzima bwiza, nta mudamu wigeze apfira ku kigo nderabuzima ariko habagaho guhamagara ugasanga Imbangukiragutabara ntihari cyangwa bakakugeraho batinze ku buryo umwana ashobora kuvuka arushye bikazamutera ingaruka amaze gukura, rero ubu ubwo tuyihawe izadufasha mu kugeza umurwayi kwa muganga mu buryo bwihuse.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nzige, Mutanguha Emmanuel, we yavuze ko ikigo nderabuzima akoreramo kibarizwa ahantu kure ku buryo imodoka zaturukaga ku bitaro bya Rwamagana zigiye kubatabara zahageraga zitinze rimwe na rimwe umuturage ntatabarwe neza ariko ngo ubu iki kibazo kigiye gukemuka.

Yatanze urugero ku mwana wigeze guhura n’ibibazo bakitabaza imbangukiragutabara iturutse i Rwamagana ngo yagiye kuhagera uwo mwana yanegekaye cyane bitewe n’uko imodoka yagiye kumuzana yamugezeho haciyeho amasaha menshi.

Kuri ubu ibitaro by’Intara bya Rwamagana bikorana n’Ibigo Nderabuzima 15 byose bibarizwa mu Karere ka Rwamagana, ibi bitaro bigize imbangukiragutabara zirindwi nyuma y’izindi enye byari basanganwe.

Imbangukiragutabara eshatu nshya nizo zashyikirijwe ibigo nderabuzima bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .