00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya Nyamata bigiye kunguka inzu y’ababyeyi ya miliyari 6 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 November 2024 saa 10:24
Yasuwe :

Ibitaro bya ADEPR Nyamata biherereye mu Karere ka Bugesera, biri kubakwamo inzu izatangirwamo serivisi z’ababyeyi. Izuzura itwaye miliyari 6 Frw.

Ni izu iri kubakwa ku nkunga ya Imbuto Faundation. Yatangiye kubakwa mu 2023, bikaba byitezwe ko niyuzura izakuba hafi kabiri ibitanda byari bisanzwe bikoreshwa mu kwakira ababyeyi bahabyariraga.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyamata, Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney yagize ati “Izadufasha kwakira impinja zavutse n’izifite ibibazo. Ni igitekerezo cya Madamu Jeannette Kagame, ikazafasha ababyeyi batuganaga kuko mu bitaro byacu umubare munini ni ababyeyi batugana.”

Dr. Sebajuri yakomeje avuga ko inyubako yari isanzwe ihari yari nto ku buryo bari bafite ibitanda 80 ariko ngo kuri ubu inyubako nshya izabikuba hafi kabiri, itware miliyari 6 Frw.

Ati “ Icyo twabwira ababyeyi ni uko iyi nyubako ije gusubiza ibyifuzo byabo, ni inyubako iri ku rwego rwo hejuru irimo aho twakirira ababyeyi, aho tubyariza, aho bategerereza, aho tubabagira, aho dushyira ababyeyi bamaze kubyara, aho baruhukira, aho twakirira ababyeyi baje barembye cyane ndetse n’igice ababyeyi basanzwe barwaye bazajya bavurirwamo”.

Yavuze ko kandi iyi nyubako nshya ifite n’igice kizajya gifashirizwamo abana bavutse batagejeje igihe n’abavutse bafite ibibazo. Hari igice cy’aho ababyeyi bonkereza abana bakahakamira amashereka akabikwa neza n’ibindi.

Ibitaro bya Nyamata byakira ababyeyi baturuka ku bigo nderabuzima 15 biri mu karere ka Bugesera n’ibindi bibiri birimo ikigo nderabuzima cya Gahanga n’icya Rukumberi.

Nibura buri kwezi ikigereranyo cyerekana ko ibitaro bya Nyamata bibyaza ababyeyi 600, washyiraho abahivuriza ugasanga nibura buri kwezi bakira ababyeyi 1000.

Iyi nyubako izuzura itwaye miliyari 6 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .