Inkuru mbarirano iratuba, ariko kuvuga iby’abaturage bari batuye mu gice cyahoze kizwi nka Ndiza n’ubuzima bari babayemo usanga bisa n’amateka ariko afitanye isano n’ubuzima tubamo bwa buri munsi.
Iki ni igice cyo mu Karere ka Muhanga gafite umwe mu mijyi yunganira Kigali. Igice cya Ndiza kiri mu bilometero 45 uvuye mu Mujyi wa Muhanga ugana.
Mu rugendo rwo kubaka iterambere ridaheza, u Rwanda rwashyize imbere gahunda yo guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda ruhereye ku batishoboye bo mu bice bitandukanye.
Hakozwe byinshi birimo kubagezaho ibikorwaremezo nk’imihanda, umuriro w’amashanyarazi, amazi, ibitaro, amashuri n’ibindi.
Ubu ibyo benshi batarotaga ko byabaho mu buzima bwabo babibonesha amaso ndetse ni abagabo bo guhamya iby’iterambere ridaheza.
Ubukungu bw’Akarere ka Muhanga bushingiye ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ibindi.
Bivuye mu misoro itangwa n’Abanyarwanda, abatuye Muhanga bishimira iterambere ryagezweho mu nzego zitandukanye z’ubuzima mu myaka isaga 25 ishize.
Mu 2015, Perezida Paul Kagame, yemereye abaturage b’i Ndiza ibitaro kubera impungenge zo kwivuriza mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba cyangwa muri magendu.
Ibi bitaro byarubatswe ndetse kuri ubu byatangiye gukorerwamo, aho abaturage babona serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.
Ibyari inzozi byabaye impamo ku buryo abaturage bishimiye umusaruro bizatanga kuko bigiye kubavuna amaguru nk’uko Mukangoga Madeleine yabigarutseho.
Ati “Ubu twagize amahirwe twivuriza hafi hano kuri ibi bitaro, bizahindura imvune twagiraga dusiragira mu kwivuza. Kugera ku muntu wawe byakugoraga ku buryo gusura urwaye bitashobokaga ariko aha ni hafi. Turashimira Umukuru w’Igihugu wabidukoreye, yaduhaye iterambere mbese azagire amahoro n’amahirwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko ibi bitaro bizabafasha mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi.
Ati “Ibi bizadufasha kugira ngo impfu z’abana n’ababyeyi zigabanuke cyane ko muri iki gice cya Ndiza, ibitaro biri muri aka karere ari ibya Kabgayi ariko urebye ahantu biri n’igice cya Ndiza ukabona ko bigora umubyeyi kuhagera. Bizadufasha guteza imbere ibikorwa by’ubuzima.”
Ni ibitaro byuzuye bitwaye miliyari 7 Frw. Biri ku rwego rw’iby’Akarere, byitezweho kubera igisubizo abarenga ibihumbi 110, bari basanzwe babona serivisi z’ubuvuzi bwisumbuye bagombye kujya mu yindi ntara.
Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko hubatswe n’amashuri atandukanye nk’aho mu Murenge wa Kiyumba hubatswemo ishuri ryisumbuye rya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro rya Kiyumba ‘Kiyumba TSS School’ kandi ryahinduye byinshi mu burezi bw’urubyiruko.”
Mu buryo bwo kwinjiza imisoro aka karere mu myaka 25 ishize kinjizaga miliyoni 255 Frw ariko kuri ubu kageze ku rwego rwo kwinjiza hafi miliyari 3 Frw.
Ishusho y’Umujyi wa Muhanga, izingiro ry’ubucuruzi ku bawutuye
Uko bwije n’uko bucyeye, kubaka no kuvugurura Umujyi wa Muhanga bishyirwamo imbaraga zidasanzwe hongerwa ibikorwaremezo no kuvugurura uburyo bw’imiturire mu kwirinda akajagari.
Muri iri terambere hubatswe imihanda itandukanye ihuza ibice binyuranye by’umujyi ireshya n’ibilometero 13 bya kaburimbo, imihanda y’itaka ihuza ibice by’ibyaro n’ibindi bice.
Bizimana Eric yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bagire ibyangombwa byose by’umujyi wunganira Kigali.
Ati “Umurongo igihugu kirimo natwe turimo kandi turi gukora ibishoboka byose ngo tugere kure hashoboka kandi hagamije gutuma umuturage agira ubuzima bwiza, atekanye, afite ibyangombwa kandi afite n’impinduka ziganisha ku iterambere rirambye.”
Hegitari zibarirwa mu 7000 zingana na 11% by’ubuso bw’Akarere kose ka Muhanga, ni ho habarwa mu mbago z’Umujyi mu gihe abaturage 28% batuye mu mijyi.
Mu rwego rwo gukomeza gushimangira iterambere, hubatswe gare yorohereza abagenderera aka karere cyane ko kari hagati na hagati ku bavuye mu ntara zitandukanye berekeza muri Kigali. Hari isoko rikoreramo abacuruzi batandukanye ryubatswe kimwe n’udukiriro tunyuranye.
Uretse ibyo kandi uyu mujyi umaze kubakwamo amahoteli n’inzu zigezweho z’ubucuruzi kandi buri kugenda butezwa imbere.
Muri uyu mujyi hari icyanya cy’inganda gifite hegitare 68 kiri mu Murenge wa Nyamabuye, ahari kubakwa inganda zitandukanye kuri ubu hamaze kubakwa inganda eshanu harimo n’uruzatunganya sima.
Akarere ka Muhanga gafite umwihariko wo kugira amabuye y’agaciro aho nibura mu mirenge 11 muri 12 ikagize ifite amabuye y’agaciro. Habarizwamo ibigo 19 bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kakagira nibura umusaruro wa toni 167 buri kwezi.
Umudugudu wa Horezo, intambwe mu guca akajagari n’amanegeka
Mu 2017 ni bwo Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro Umudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo watujwemo imiryango igera kuri 200 kandi uri kugaragaza ko abantu batuye mu manegeka bashobora gutura neza.
Watwaye arenga miliyari 3.5 Frw kandi abawutujwemo batangarije IGIHE ko bahinduriwe ubuzima nk’uko Dushimimana Léonard wari utuye mu Murenge wa Nyabinoni abisobanura.
Ati “Mu manegeka ntitwari tubayeho neza kubera ko hazaga ibiza n’inkangu byashoboraga kudutwara ariko abayobozi baza kudutekereza badutuza ahantu heza.”
Abatujwe muri uyu mudugudu bahawe n’inka zo korora, amatungo magufi, ikusanyirizo ry’amata, bubakirwa amashuri, ikigo nderabuzima ndetse begerezwa amazi n’amashanyarazi.
Muri rusange mu Karere hari imidugudu igezweho isaga 150 yitezweho gukura abakiri mu manegeka bagatuzwa neza.



















Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!