Ibitaro bya Kibungo bikomerewe n’ubuke bw’Imbangukiragutabara n’inzobere nke z’abaganga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Ibitaro bikuru bya Kibungo biri mu rwego rw’ibitaro by’icyitegererezo mu Ntara y’Iburasirazuba, bikomerewe n’ubuke bw’Imbangukiragutabara, inzobere z’abaganga zidahagije no kuvura abaturage ntibabyishyure aho kugeza ubu bifitiwe ideni rya miliyoni 97 FRW.

Ubusanzwe ibi bitaro bifite inyenyeri eshatu nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza mu gushyira mu byiciro ibitaro. Bikorana n’ibigo nderabuzima 15 byo mu Karere ka Ngoma bigatanga serivisi z’ubuzima nibura ku baturage ibihumbi 400.

Uwari umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kibungo Dr Namanya William, ubwo twakoraga iyi nkuru, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe bari bafite imodoka zifasha abarwayi kugera ku bitaro no ku bigo nderabuzima 12 ariko ngo kubera gusaza izindi zigapfa hasigaye hakora eshatu gusa.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’imbangukiragutabara kimaze igihe kinini cyane, izo dusanganywe zirashaje cyane nk’izakoreraga mu bigo nderabuzima inyinshi zarabananiye kubera gusaza niyo zipfuye bakazikoresha zihita zongera zigapfa ugasanga kuzikoresha ntibikunze, mu mbangukiragutabara 12 dufite izikora kuri ubu ni eshatu izindi zarapfuye.”

Dr Namanya yakomeje avuga ko iki kibazo yakigejeje ku nzego zose bireba uhereye ku Karere kugeza kuri minisiteri y’Ubuzima kandi ngo yizeye ko ubwo bakimenye kizakemuka.

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere baganiriye na IGIHE baravuga ko ikibazo cyo kutabona imbangukiragutabara zihagije cyabagizeho ingaruka.

Mutesi Yvonne waturutse mu Murenge wa Mutenderi agiye kubyarira ku bitaro bikuru bya Kibungo, avuga ko yarinze kwifashisha moto kugira ngo aramire ubuzima bw’umwana we.

Yagize ati “Imbangukiragutabara zabaye nkeya hano ku bitaro bikuru baratubwira ngo twitegere kugira ngo tugereyo byihuse mpitamo gufata moto ituzana turi babiri dutanga 5000.”

Mukambarushimana Ruth waturutse mu Murenge wa Gahanda we avuga ko yitegeye moto nyuma yo kubura imbangukiragutabara ku Kigo nderabuzima kuko yabwiwe ko itaboneka kandi ngo yaburaga amasaha make ngo abyare agirwa inama n’abaganga yo gutega moto.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, kuwa Kane w’iki cyumweru yabwiye Perezida Paul Kagame, icyuho cy’imbangukiragutabara, 174 hirya no hino mu bitaro n’ibigo nderabuzima, asaba ko bafashwa kuzibona bagakomeza gutanga serivisi nziza.

Inzobere z’abaganga nazo ni nke

Dr Namanya akomeza avuga ikindi kibazo bafite kirimo kutagira inzobere z’abaganga zihagije, aho ubusanzwe nk’ibitaro by’icyitegererezo baba bagomba kugira inzobere 11 none bakaba bafite ebyiri gusa.

Ati “Nk’ibitaro by’ikitegererezo dufite inzobere nke cyane, nibura amategeko atugenera inzobere 11 ariko ubu dufite inzobere ebyiri zonyine, ubwo urumva ikinyuranyo cy’abantu icyenda ni abantu benshi cyane, no mu baganga basanzwe naho kandi dufite abaganga bake, abaforomo nabo nuko, muri rusange hose no mu bigo nderabuzima dufite abaganga bake.”

Kugeza ubu umubare wabo mu bitaro bya Leta n’ibyigenga ni 1,464. Abaganga basanzwe (General Practitioners) ni 751 ndetse n’abaganga b’inzobere 504. Hari kandi abaganga bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza bimenyereza umwuga mu bitaro bagera kuri 209. Ibyo bigaragaza ko mu gihugu cyose hari umuganga umwe ku baturage 8,197.

Mu bindi bibazo bivugwa muri ibi bitaro harimo kwamburwa n’abaturage bahivuriza miliyoni 97, kutagira inyubako zo gukoreramo zihagije nk’inzu ivurirwamo indembe, ibikoresho byo kubaga bidahagije, inzu yakirirwamo abarwayi n’ibindi.

Ubwo yitabiraga inama nyunguranabitekerezo y’Intara y’Iburasirazuba, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick, yagejejweho ibi bibazo bigaragara mu bitaro bya Kibungo asubiza ko byinshi muri byo babizi kandi bari kubikurikirana.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi biri gukorwa, mu byukuri kudatanga inzobere mu gihugu cyose ni uko tudafite benshi, ubungubu hari abari kwiga bageze kuri 300, uyu mwaka hararangiza 71 abongabo tugomba kubasaranganya mu gihugu cyose kandi n’ibitaro bya Kibungo birimo.”

Ku bijyanye n’imbangukiragutabara Dr Ndimubanzi yavuze ko mu gihugu cyose bafite izigera kuri 250 ariko ngo uko zigenda ziboneka bagenda bazisaranganya mu bitaro byose ngo bemeje kandi ko buri Karere buri mwaka kazajya gatenganya amafaranga yo kugura imbangukiragutabara imwe.

Ibitaro bikuru bya Kibungo biherereye mu Karere ka Ngoma bikorana n’ibigo nderabuzima 15 bigakorana n’abaturage ibihumbi 400.

Ikibazo cy'Imbangukiragutabara cyanakomojweho na Minisitiri w'ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza