Tariki 23 Gicurasi ni bwo hashyizweho komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi yari igamije kwiga ku bugororangingo bwakozwe na Sena y’u Rwanda ku itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda, ariko ntibwemerwe n’Abadepite.
Mu ngingo basuzumye harimo iya 23 ivuga ku nzego n’ibigo by’Ingabo z’u Rwanda birebererwa na Minisiteri y’Ingabo. Nubwo iyi ngingo nta bugororangingo yari yakorewe, Abadepite basanze ari ngombwa ko inononsorwa neza.
Depite Muzana Alice wari uyoboye Abadepite bari muri iyi komisiyo yagize ati “Hasabwaga ko Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bikurwa mu nzego n’ibigo birebererwa na Minisitiri, hemezwa ko agace ka (f) mu ngingo ya 23 ari ko kavugaga Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda ko bikurwamo kubera ko nyuma yo gushyiraho icyiciro cy’ingabo zishinzwe ubuzima, ibitaro bya gisirikare bifatwa nk’umwe mu mitwe y’ingabo kandi imitwe y’ingabo z’u Rwanda ntirebererwa na Minisitiri. Ako gace rero kavuyemo.”
Itegeko riteganya ko buri musirikare mu Ngabo z’u Rwanda agira umutwe w’ingabo abarizwamo.
Risobanura ko Umutwe w’Ingabo ari “itsinda ryose ryemewe mu Ngabo z’u Rwanda kuva ku rwego rwa Batayo cyangwa ikingana na yo kuzamura.”
Iteka rya Perezida rigenga Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda ryo ku wa 26 Ukwakira 2022 riteganya ko “RMH irebererwa na Minisiteri ifite ingabo mu nshingano.”
Biteganyijwe ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ari we wenyine ushobora gushyiraho umutwe mushya mu Ngabo z’u Rwanda, abisabwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Izindi ngingo zasuzumwe zirimo iya gatandatu ivuga ku byerekeye indahiro, aho Sena yari yatoye ko itsinda ry’amagambo avuga indahiro rikurwa muri iyi ngingo kuko nta rindi tegeko rigaragaramo indahiro.
Depite Muzana yagaragaje ko nyuma yo kubisesengura basanze iyi ngingo igomba kuguma uko Sena yari yayikoreye ubugororangingo.
Iri itegeko rikubiyemo ingingo 38 zishimangira impinduka zigaragara mu Ngabo z’u Rwanda harimo ibijyanye n’imiyoborere y’ingabo z’u Rwanda.
Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yemeje iyi raporo ndetse itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda ritorwa n’abadepite 61, nta waryanze kandi nta wifashe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!