Ibitaro by’Umwami Faisal byasobanuye ingamba zo gukumira Coronavirus biherutse gushyiraho

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 22 Kanama 2020 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Ibitaro by’Umwami Faisal byatangaje ko ingamba biherutse gushyiraho zo guhangana na Coronavirus, zitazabibuza gukomeza gutanga serivise bisanzwe bitanga.

Kuwa 20 Kanama, Ibitaro by’Umwami Faisal byashyizeho ingamba zigamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus mu bitaro, zireba abarwayi bari mu bitaro ndetse n’abandi bose boherejwe kwivurizwa muri ibyo bitaro.

Mu ngamba zafashwe, harimo ko abarwayi bari mu bitaro bazajya bitabwaho n’abarwaza babiri, bafite icyemezo cy’uko nta bwandu bwa Coronavirus bafite. Ni mu gihe kandi ibitaro byahagaritse burundu isurwa ry’abarwayi kugeza igihe kizamenyeshwa.

Mu gusobanura izi ngamba, Prof. Emmanuel Nkusi, umuganga uvurwa indwara z’ubwonko akaba anakuriye abaganga mu bitaro by’umwami Faisal, yavuze ko ibyo bitaro byafashe ingamba zo gukumira ibyago bya Coronavirus, ariko ko bizakomeza gutanga serivisi bisanzwe bitanga.

Yavuze ko bamwe mu baganga b’ibyo bitaro baherutse kwandura Coronavirus, akaba ari imwe mu mpamvu zashingiweho hafatwa izo ngamba.

Mu mpinduka zashyizweho, harimo gupima abarwayi bose, no gukurikiza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi no guhana intera aho bikenewe. Izi ngamba zari zisanzwe zihari, ariko zikaba zarashyizwemo imbaraga.

Nkusi yavuze ko hashyizweho ingamba zigamije kurinda abaganga, kandi ko ibitaro biri mu mugambi wo gupima abarwayi, abaganga, abarwaza n’abandi bose bakora muri ibyo bitaro, abasanzwemo Coronavirus bakazitabwaho mu buryo bwihariye.

Ku barwayi bashya basanzwemo Coronavirus, bazajya bavurwa ukwabo, mu gihe abatayifite bazajya bakomereza muri serivisi boherejwemo.

Igiciro cyo gupima Coronavirus kiri kwishyurwa n’ibitaro muri iyi minsi, hifashishijwe ibipimo ibi bitaro bifite. Gusa ibi bizahinduka mu minsi ya vuba, igihe ibyo bipimo bizaba bishize, aho byitezwe ko abarwayi ari bo bazajya babyiyishyurira.

Mu busanzwe, igipimo kimwe cya Coronavirus kigura 50$ (48.334 Frw).

Nkusi yavuze ko izi ngamba zitagamije kugabanya ubushobozi bw’ibitaro bwo kwita ku barwayi nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ko zizarushaho gutuma bigirirwa icyizere n’abarwayi.

Ingamba zafashwe zikubiye mu nama zatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryiza ku Buzima (OMS).

Ibi bitaro kandi biri kuvugururwa, aho imirimo yo kubyubaka ishobora kurangirana n’uyu mwaka.

Ibitaro by'umwami Faisal byashyizeho ingamba zo guhangana na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .