Imirimo yo kuvugurura Ibitaro by’Umwami Faisal izarangira mu mpera z’uyu mwaka

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 20 Kanama 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kuvugurura ibitaro by’Umwami Faisal (KFH), irakomeje, aho ubuyobozi bw’ibi bitaro bwemeza ko mu mpera z’uyu mwaka, ibi bitaro bizaba byasoje icyiciro cya mbere cy’inyubako, mu rwego rwo kwagura serivise bitanga.

Ni imirimo yatindijwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho yakabaye yararangiye muri Kamena uyu mwaka, ariko gahunda zo kwirinda icyorezo n’idindira ry’ubucuruzi mpuzamahanga byabaye inzitizi ku gihe cyari cyarateganyirijwe iri yubakwa.

Umuyobozi Wungirije w’ibi bitaro, Dr, Edgar Kalimba, yabwiye The New Times ko “kubera icyorezo, ntitwashoboraga kuzana abakozi kuri site [y’ubwubatsi] no kwambutsa umupaka ibikoresho by’ubwubatsi byarahagaze. Ubu rero twavuguruye amatariki. Twizeye kuzarangiza imirimo mu mpera z’uyu mwaka”.

Yavuze ko n’ubwo imirimo yasubukuwe mu gihugu, hakiri imbogamizi ku bucuruzi mpuzamahanga no ku byambu, ku buryo ibikoresho bitagerera mu gihugu igihe nk’uko biba byifuzwa.

Ikigo ‘Power China’ ni cyo kiri mu mirimo yo kubaka ibi bitaro, aho byinshi mu bikoresho gikoresha biva mu Bushinwa, mu gihe ari cyo gihugu cya mbere cyinjiye muri gahunda ya guma mu rugo ku Isi, ibyatumye imirimo yo kubaka KFH idindira mu ntangiriro zayo.

Dr. Kalimba yakomeje agira ati “imirimo yarakomeje mu bihe bya guma mu rugo, ariko ku muvuduko muto cyane. Rero ntiwakoresha abantu nijoro kandi udafite ibikoresho. Kandi n’ubu gutumiza ibikoresho biracyagoranye”.

Kalimba avuga ko hari icyizere ko ibikoresho byose bikenewe bizaboneka mu mpera z’uku kwezi, ku buryo igice cya mbere kizarangira uko biteganyijwe. Hagati aho, imirimo yo kubaka igice cya kabiri yo izatangira mu gihe kitaremeranywaho.

Yavuze inzego zose bireba ziri kwiga ku buryo ibyateganyijwe byose bizashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Ibitaro by’umwami Faisal bifite amateka mu Rwanda kuko bihamaze imyaka 30, ni bimwe mu bitaro binini mu gihugu, bifite zimwe mu nzobere mu buvuzi igihugu gifite.

Imirimo yo kubyagura no kubivugurura izatwara agera muri miliyoni 20$. Bimwe mu bice biri kubakwa harimo inyubako izaba irimo ibyumba bisuzumirwamo bigera kuri 45. Ibi bitaro kandi biri kwinjira mu buryo bwo gukoresha ikorabuhanga, mu rwego rwo gutangira urugendo rubiganisha ku kuba bimwe mu bitaro biteye imbere mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba. Hari gushyirwamo kandi n’inzira z’abamugaye aho zikenewe hose.

JPEG - 175.2 kb
Imirimo yo kubaka ibitaro by’Umwami Faisal irakomeje
Igishushanyombonera cy'uburyo ibitaro bya Faisal bizaba bimeze nyuma yo kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .