Ibitaro bitatu byesheje umuhigo wo kuba nta mugore wapfuye abyara mu mezi arindwi ashize

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yashimiye ibitaro bitatu byo mu bice bitandukanye by’igihugu byesheje umuhigo wo kuba nta mugore wapfuye abyara mu mezi arindwi ashize.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yatangaje ko ari ibitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, Ibitaro bya Kacyiru mu Karere ka Gasabo hamwe n’ibya Ruli mu Karere ka Gakenke.

Yagize ati “Ibitaro bya Shyira, Kacyiru na Ruli byabashije kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ugera kuri zeru mu mezi arindwi ashize. Ndabashimiye cyane! Turashishikariza n’abandi gukora batyo.”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere, habaye inama yahurije hamwe abayobozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’ibitaro byose bya leta, mu nama ngarukagihembwe yo kureba uko ingamba zashyizweho zigamije kunoza imitangire ya serivisi no kurinda ko ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka, zishyirwa mu bikorwa.

Mu 2015 nibwo u Rwanda rwesheje umuhigo mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) wo kwita ku buzima bw’abagore, by’umwihariko mu kugabanya umubare w’imfu z’abagore bapfa babyara.

Raporo ya gatanu y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda (NISR) ku mibereho n’ubuzima by’abaturage, igaragaza ko ikigero cy’abagore bapfa babyara cyagabanutse, aho mu mwaka wa 2014/2015 mu bagore 100,000 babyaye, abagera kuri 210 ari bo bapfuye babyara, mu gihe mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga babyara bageraga ku 1071.

Ibi byatewe n’uko serivisi z’ubuzima zegerejwe abaturage hakaba haranagiyeho urwego rw’abajyanama b’ubuzima baba hafi y’umugore utwite bakamukurikiranira hafi bakamushishikariza kwita ku mirire ye no kwisuzumisha kwa muganga inshuro enye.

Minisante ivuga kandi ko izi mpinduka zatewe nuko 99% by’abagore batwite bajya kwisuzumisha mu gihe 91 by’abana babuka bavukira kwa muganga.

Ibitaro bya Ruli ni bimwe mu byesheje umuhigo wo kuba nta mugore wapfuye abyara mu mezi arindwi ashize

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza