Ibitangazamakuru mu Rwanda byasabwe kongera umubare w’abanyamakuru b’abagore n’abakobwa

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Umubare w’igitsinagore mu mwuga w’itangazamakuru ry’u Rwanda uracyari hasi cyane ugereranyije n’umubare w’abagabo bari muri uwo mwuga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), ku miterere y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu itangazamakuru, bwagaragaje ko abagera kuri 31, 3% ari bo bagore bari mu mwuga w’itangazamakuru mu gihe 68.7% ari abagabo.

Ibi biterwa no kuba bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda bigifite imyumvire yo kudaha amahirwe igitsinagore kubera kumva ko badafite ubushobozi bwo gukora zimwe mu nkuru zitwa ko zikomeye nka Politiki, ubukungu n’inkuru zicukumbuye.

Umuyobozi wa radiyo Salus,Paul Mbaraga, asanga abayobozi b’ibitangazamakuru bakwiye guha amahirwe abakobwa n’abagore kuko na bo bashoboye.

Ati “Burya umuyobozi aba afite uruhare rwo kwigisha no guteza imbere abakozi akoresha. Nagerageze igitsinagore mu gutara no gukora inkuru zikomeye, wenda bahere ku byoroheje mu gutangira ariko buhoro buhoro abazamure abageze aho bahura n’abanyapolitiki cyangwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, batinyuke.”

Mukazayire Immaculée uyobora ikinyamakuru Ubumwe gikorera kuri Internet, yavuze ko abatanga akazi bakwiye guha amahirwe angana ku bagabo n’abagore kuko na bo bafite ubushobozi.
Ati “Abantu bose bakwiye guhabwa amahirwe angana. Mfite abagore bane n’abagabo babiri, kandi uburyo bajemo ntabwo ari uko navuze ko nkeneye abakobwa, ahubwo najyaga gutanga akazi nkasanga uwujuje ibyo nifuza kandi ushoboye ni umugore.”

Umunyamabahanga Nshingwabikorwa w’inama Nkuru y’itangazamakuru (MHC), Mbungiramihigo Peacemaker, yavuze ko ibitangazamakuru bikwiye gushyiraho amabwiriza agenga ihame ry’uburinganire, mu kuziba icyuho kigaragara mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati “Abashinze ibitangazamakuru ni bo ba mbere bakwiye kugira urwo ruhare kuko byagaragaye ko bimwe mu bitangazamkuru bidafite politiki ibagenga mu guteza imbere ubwuzuzanye mu itangazamkuru, turabashishikariza gushyiraho iyo gahunda kugira ngo bashyire mu bukorwa icyo biyemeje.”

Ku rundi ruhande ariko, asaba abagore gufata iya mbere mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bakagaragaza ko bashoboye kuko usanga abenshi bitinya, anabizeza gufatanya n’inzego zifite mu nshingano kureberera iterambere ry’itangazamukuru mu kubahugura.

Kuva mu mwaka wa 2013, iterambere ry’itangazamakuru ryavuye kuri 60.7% rigera uri 72% mu mwaka wa 2018 nkuko ubushakashatsi bwa MHC bwabigaragaje.

Kubaka ubumenyi no kongerera ubushobozi abakora umwuga w’itangazamkuru, byavuye kuri 51% mu mwaka wa 2013, bigra kuri 68% muri 2018.

Umubare w'igitsinagore mu itangazamakuru uracyari hasi
Umunyamabahanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), Mbungiramihigo Peacemaker, asaba ibitangazamkuru gushyiraho politiki yo kubahiriza ihamwe ry'ubwuzuzanye n'uburinganire mu itagazamakuru
Umuyobozi wa Radio Salus yemera ko abagore bafite ubushobozi kandi bagomba guhabwa amahirwe nk'ay'abagabo
Mukazayire Immaculée yavuze ko abatanga akazi bakwiye guha amahirwe angana ku bagabo n’abagore kuko na bo bafite ubushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza