Isimbi Shemsa ni umugore ufite umwana umwe. Atuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi ari na ho akorera ubworozi bwe bw’inkwavu z’inyama.
Uyu mubyeyi w’imyaka 31, amaze umwaka umwe atangiye Korora inkwavu kandi ngo yatangiye kuzigurisha ku bashaka inyama n’abakeneye izororwa.
Isimbi yabwiye IGIHE ko arangije kwiga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye Logistics Engineering yakuye mu Bushinwa yahise yiyumvamo kwikorera, atangira umushinga wo korora inkwavu ahereye ku nkwavu icyenda.
Ati “Natangiranye inkwavu icyenda ndi kuzigerageza ngo ndebe ko nakorora inkwavu z’inyama ngerageza no kumenya uko zirwara n’uko zororoka, ubu ngeze mu nkwavu 300 zavutse kuri izo, buri rukwavu rwanjye kubera ukuntu ndugaburira ruba rufite ibiro guhera kuri bitanu kugeza kuri birindwi.’’
Isimbi avuga ko ubworozi bw’inkwavu z’inyama ari umushinga mwiza umuntu yakora ukamutunga kuko abantu benshi bakunda korora amatungo magufi abandi bagakunda kurya urukwavu kubera inyama yarwo iryoha.
Inyama z’urukwavu agurisha ku kilo azitangira 4000 Frw mu gihe icyororo agitangira hagati ya 15000 Frw na 20000 Frw.
Ati “Abakiliya ndababona cyane, nubwo nkikeneye kwagura ibi bikorwa kugira ngo ngire inkwavu nyinshi cyane.’’
Isimbi avuga ko nubwo yatangiye umwaka ushize afite inkwavu icyenda z’ishashi, ubu yoroye amashashi y’inkwavu 45 ari na yo avaho izindi nyinshi agenda abona kandi akanagurisha.
Urukwavu rumwe mu mashayi ye ruba rushobora kubyara inshuro eshanu mu mwaka.
Yabuze umuganga w’inkwavu
Isimbi avuga ko kubura ibiryo by’inkwavu birimo ibikorwa n’inganda ndetse n’ibyatsi bikiri imbogamizi mu kwagura umushinga we, hakiyongeraho kubura abavuzi b’amatungo bazobereye mu kuvura inkwavu bituma izirwaye birangira zipfuye.
Ati “Inkwavu ni ubworozi bushya ku buryo kubona abantu bazi kuzivura neza bikigoye, gusa turi kugerageza ntabwo zikirwara ngo zipfe nka kera, indi mbogamizi ni uko kubona ibiryo byazo bikigoyemo ukuntu ariko gahoro gahoro bigenda bikemuka.’’
Isimbi asaba urubyiruko kwishakamo ibisubizo bakikuramo imyumvire y’uko akazi keza ari ako mu biro, kuko kwikorera bitanga amahoro n’amafaranga menshi mu gihe watinyutse ukabikora.
Ati “Abakobwa nibatinyuke biyumvemo ko bashoboye ntabwo akazi keza ari ugukorera Leta gusa cyangwa gukorera abandi, wakwikorera muri duke kandi ugatera imbere, turi mu gihugu gitanga amahirwe mu bintu byose wakora, rero ndabifuriza ko batinyuka bagakora ibintu bibarimo kandi bagakora bagamije kunguka.’’
Kugeza ubu Isimbi afite abakozi batatu bahoraho n’abandi benshi aha ibiraka byo gushaka ibyo inkwavu ze zirya.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!