RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.
Uwo mugabo witwa Manzi Davis Sezisoni. Imirimo yakoraga izwi nka ‘Forex Trading’. Ni ijyanye no kuvunjisha amafaranga ariko hagamijwe ubucuruzi, bikagendana n’uko agaciro k’ifaranga gahagaze.
Ni ukuvuga ngo niba ufite Amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uko ubona ibintu bihagaze ukaba wabona ko nko mu kwezi kuri imbere Amadolari azaba yazamutse, uhita ufata icyemezo cyo kuvunjisha ya mafaranga ufite ukayashyira mu Madolari.
Niba uyu munsi idolari ari 1000 Frw, mu minsi nka 15 ushobora kubona ko rizazamuka wenda rikagera ku 1300 Frw, ukabikora utyo ya mafaranga akiyongera.
Mu minsi ikurikiyeho ushobora kubona idolari rimanutse Ifaranga ry’u Rwanda rikazamuka, icyo gihe ya madolari yawe uhita uyagarura mu Mafaranga y’u Rwanda kugira ngo adata agaciro, cyangwa ukayashyira mu ma Euro mu gihe yo atamanutse.
Uko iminsi igenda yicuma ni na ko ugenda ubona inyungu. Ibyumvikana neza ko uko ugira igishoro kinini ari na ko uzunguka menshi, ariko tutibagiwe ko ushobora no guhomba, kuko mu bucuruzi byose biba bishoboka.
Aha ni ha handi umuntu ubizobereyemo abigira ubucuruzi agasaba abantu kwinjira muri bwo, bakamuha amafaranga runaka na we akumvikana na bo ko mu mezi runaka azajya abaha inyungu bumvikanyeho, ubundi we agacuruza ya mafaranga.
Iyo mirimo ni yo ‘Billion Traders FX’ ikora kuva mu 2019. Ni na yo mpamvu ubwo Manzi yatangiraga gukurikiranwa, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko icyo kigo cyari kimaze kugera ku bantu 500 kibafitiye imari ya miliyoni zirenga 10$ (arenga miliyari 13 Frw z’ubu).
Cyabizezaga kujya kibungukira inyugu ya 50% y’ayo bashoye buri mezi atanu ku muntu washoye ibihumbi 10$, aho abona 4000$ buri kwezi.
Bizezwaga ko uko bashoye menshi ariko inyungu ziziyongera.
Icyakora ni ibintu bihinduka umunsi ku wundi, ku buryo uba ugomba kuba uri maso, ha handi ugura mu gihe amafaranga runaka yagabanyije agaciro, ukongera ukayavunjisha mu yandi mu gihe kazamutse.
Kugira ngo umuntu atangire kujya muri ibyo bikorwa, kuko bikorerwa ku ikoranabuhanga, asabwa gufungura konti azajya akoreraho ubwo bucuruzi izajyaho ayo ashaka gushora, hanyuma amafaranga akajya ava kuri konti isanzwe ajya kuri yo y’ubwo bucuruzi.
Umushoramari agirana amasezerabo na wa muntu wabizobereyemo cyangwa ikigo nka Billion Traders FX, ubundi agacuruza ya mafaranga, noneho inyungu bakayigabana bijyanye n’uko bumvikanye.
Ni ubucuruzi bwari bumaze kwaguka mu Isi ku buryo ku munsi hacuruzwa byibuze miliyari 6000$.
No mu Rwanda muri Gashyantare 2024 hashyizweho politiki igenga ubwo bucuruzi, harengerwa n’Abanyarwanda kugira ngo batagwa mu maboko y’abambuzi.
Mbere byakorwaga muri buriya buryo bwo gukusanya amafaranga menshi yaturutse mu bantu batandukanye, ubundi ucuruza akumvikana amafaranga azajya aha nyir’amafaranga ku munsi yaba yungutse cyangwa yahombye, bitandukanye n’ubu bagabana inyungu yabonetse.
Mu gucuruza Amafaranga y’Abanyarwanda Billion Traders FX, ifatanya n’Ikigo kizobereye muri ubwo bucuruzi cyo muri Australia cya IC Markets ariko gifite amashami atandukanye mu Isi.
Billion Traders FX, yakoranaga n’ishami rya IC Markets muri Afurika riherereye muri Seychelles, kugira ngo bafatanye kugera ku isoko mpuzamahanga.
Nubwo iyo mirimo umuntu yunguka cyangwa agahomba, Abanyarwanda ntibitaye kuri ubwo buryo bundi umuntu yahombamo ahubwo banganye Billion Traders FX karahava.
Manzi ati “Kugeza mu Ugushyingo 2023 ubwo twahagarikaga imirimo, twari tumaze kugera ku bakiliya 610. Ikigo cyari gikomeje kuzamuka bigaragarira buri wese.”
Amafaranga yafatiriwe muri Seychelles
Kunguka kw’icyo kigo n’abagishoyemo byakomwe mu nkokora. Impamvu ni uko Billion Traders FX yananiwe kuzuza amasezerano yari yagiranye n’abakiliya babo. Ni ukuvuga ko yananiwe kubishyura.
Umunsi umwe Manzi yahamagawe n’umwe mu bo muri IC Markets amubwira ko bakiriye telefone yaturutse mu Rwanda.
Uwo wahamagaye muri Sychelles yashakaga kumenya amafaranga y’Abanyarwanda Billion Traders FX na IC Markets bafite n’uburyo abonwamo, icyakora icyo kigo kimubera ibamba.
Kujya guhamagara umuntu utari mu gihugu Ii ibintu Manzi yabonye nk’ibitari bikwiriye kuko uwahamagaye “yagombaga kuza ku biro byacu, akatwibariza. Kuki ugomba kujya kubaza umuhuza wanjye uri no hanze njye turi kumwe mu gihugu?”
Icyakora Manzi ntiyamenye niba ari byo koko cyangwa wari umukino wa IC Markets wo kuriganya amafaranga y’Abanyarwanda.
Kuva ubwo IC Markets yahise ifata icyemezo cyo gufatira konti za Billion Traders FX, isaba icyo kigo cya Manzi kubanza kwerekana ko kidakora ibijyanye n’iyezandonke na cyane ko ari byo ngo cyashinjwaga.
Manzi ati “Konti zisa n’izabuze. Umuhuza (IC Markets) aba afite uburenganzira kuri izo konti ku buryo aba anashobora kuzisiba.”
Kuva izo konti “zabura” ntibongeje gucuruza ayo mafaranga kuva muri Gashyantare 2024.
Uyu rwiyemezamirimo yagerageje kenshi kubikuza amafaranga ngo yishyure abakiliya be, amafaranga akaba yanamara ibyumweru bibiri ataramugeraho.
Bakiriye ubutumwa buturutse muri IC Markets buvuga ko ikibazo gishobora kuba banki ayo mafaranga anyuzwaho.
Abanyamategeko ba Billion Traders FX bagiye muri Kenya ahabarizwa ishami rya banki bakoranaga na yo, banki igaragaza ko nta gikorwa cy’ihererekanya ry’amafaranga ryigeze ribaho mu mezi ane.
Manzi ati “Twamenye ko uwo udufasha gucuruza amafaranga y’Abanyarwanda na we yari afite ubushobozi bwo kubikuza ayo tugejejeho, akajya kuyacuruza ahandi, nyuma bakayagaruramo, akatubwira ko yabuze konti ajyaho akabagarukira (bounce back).”
Byabaye ibibazo, biba ngombwa ko abanyamategeko ba Billion Traders FX bajya muri Seychelles, babwirwa ko amafaranga ahari ariko ntibamubwira umubare. IC Markets yanze ko Billion Traders FX igenzura bitomoye konti zayo.
Babahaye iminsi ine ko bazabikoraho, ndetse iki kigo cyo mu Rwanda cyari cyasabye ko cyabikuza miliyoni 1$ buri kwezi kugira ngo hishyurwe Abanyarwanda bari baramaze kurambirwa.
Billion Traders FX yiyambaje na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo mu Rwanda Manzi agashimangira ko bazi neza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuganye n’uwa Seychelles kuri icyo kibazo “ndetse turategereje ngo turebe uko cyakemuka kuko twe twaragerageje biranga.”
Manzi ati “Ni ikintu gikomeye cyane ariko birashoboka bijyanye n’ubucuruzi dufite tuzagarura amafaranga yacu. Nubwo Seychelles ibizi ndetse na IC Markets ariko ntituzi igihe amafaranga azagarurizwa.”
Icyakora nubwo agaragaza ko bishobora gutinda, ashimangira ko uko byagenda kose amafaranga azagaruka. Abanyarwanda bagasubizwa ibyabo, ndetse naramuka agarujwe abakiliya babo bazahabwa inyungu kugeza igihe amafaranga yahagarikiwe gucuruzwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!