00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisasu 7 bimaze guterwa mu Rwanda bivuye muri RDC, hari uwo byaciye ukuguru… Ubuzima mu Kinigi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 June 2022 saa 07:29
Yasuwe :

Numva ikintu kinyuze hejuru, kikubita ku nzu, nahise nikubita hasi ako kanya nongera gukanguka nibona ndi kwa muganga [….] Umuhoza Marceline abara inkuru yo mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2022, ubwo yarokokaga igisasu cyarashwe ku butaka bw’u Rwanda n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ni umwe mu bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ubushotoranyi Ingabo za Leta ya Congo zifashijwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, zikomeje gukora zigamije guhungabanya umutekano n’umudendezo w’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Muri rusange, kuva muri Werurwe 2022, mu bihe bitandukanye, FARDC yarashe ibisasu birindwi mu Mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n’uwa Gahunga muri Burera, byangiza ibikorwa by’abaturage ndetse bikomeretsa umuturage kugeza ubwo ukuguru guciwe.

Mu ntangiro z’iki Cyumweru, IGIHE yasuye ibi bice byagabweho ibitero na FARDC, iganira n’abaturage baho bagaruka ku ngaruka ibi bisasu byabagizeho, uko babayeho nyuma yabyo, uburyo Ingabo z’u Rwanda, RDF, n’ubuyobozi bukomeje kubaba hafi.

Ni abaturage bakomeye, bahugiye mu mirimo yabo y’ubuhinzi bw’ibirayi, ubucuruzi buciriritse n’ibindi bikorwa. Ku rundi ruhande ariko bafite n’ubutumwa bageneye igihugu cy’abaturanyi cya RDC.

Umunsi hatewe ibisasu…

Ku wa 23 Gicurasi mu Murenge wa Kinigi hatewe ibisasu bibiri birimo birimo icyatewe mu gasentere k’ubucuruzi ko mu Mudugudu wa Muhe, Akagari ka Kampanga. Cyaguye hejuru y’inzu yakorerwagamo ibikorwa by’ubucuruzi bw’akabari, ububiko bw’inzoga ndetse n’icyokezo.

Ni inzu ya Mutezinka Emerithe ari nawe ukoreramo ibyo bikorwa by’ubucuruzi aho avuga ko muri rusange ibyangijwe byose hamwe ubariyemo ibikoresho birimo za firigo, inzoga n’ibindi byari bifite agaciro k’arenga miliyoni 6 Frw.

Umunsi iki gisasu giterwa muri aka gace hari ku wa Mbere ndetse icyo gihe isoko ryari ryaremye, ririmo abantu benshi cyane ko hari mu masaha yo hagati ya Saa Tatu na Saa Yine. Muri aka kabari hari havuye abantu babiri bavuye kwishyura amadeni barayemo.

Mutezinka ati “Ikintu kinkomeje cyane ni uko nta mirambo kuko aka kabari karazwi cyane ndetse muri aya masaha ya mu gitondo hari ikintu abantu bita gusamura, ubundi babaga baje kurisoma cyangwa kurya umureti ariko icyo gihe nta muntu wari uhari wagira ngo bari babizi ko icyo gisasu kirahaterwa.”

Ku rundi ruhande ariko Umuhoza Marceline, umwe mu bakoraga muri aka kabari yari ahari kubera ko ariho yari asanzwe arara. Icyo gihe yarabyutse akora amasuku, hashize akanya haza abakiliya babiri ariko kubera ko hari hatarumuka, ahitamo kubajyana kwicara inyuma mu gikari, bicara hanze aho kwicara mu nzu.

Yavuze ko ubwo iki gisasu cyaterwaga hari icyabanje guturikira kure ariko we n’abo bantu babiri bari bicaranye bagira ngo ni ipine y’imodoka ituritse, barakomeza baraganira nk’uko bisanzwe ariko hashize nk’iminota itanu, ibyari ibiganiro byahindutse ibindi.

Umuhoza ati “Nagiye kumva numva ikintu kinyuze hejuru gikubita, nta kundi kundi nahise mba, nahise nikubita hasi ako kanya, ntabwo namenya ngo bagenzi banjye twari kumwe bagiye gute, banyuze he, ntabwo mbizi. Nakangutse nibona kwa muganga, ntabwo nzi ibyakurikiyeho, nibonye gutya, nibona ndi kwa muganga.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo narakigize kubera ko kugeza n’ubu ikintu kirakoma, umutima ugasimbuka. Kugeza n’ubu mba numva ngifite ikintu cy’ubwoba.”

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ahagana Saa 11:50, mu Mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Nyabigoma muri uyu Murenge wa Kinigi naho hatewe ibisasu bibiri, kimwe giterwa mu murima w’umuturage ikindi giterwa mu ishyamba.

Nk’uko byatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ibi bisasu byaturutse mu bice bya Bunagana muri RDC, ntawe byahitanye cyangwa ngo bimukoretse, gusa byateye ubwoba abaturage nk’uko abari barimo guhinga hafi y’aho ibyo bisasu byarashwe babibwiye IGIHE.

Mukabideri Claudine yari kumwe n’umwana we ufite imyaka itatu y’amavuko ndetse n’abandi bagore batatu bari kubagara ibirayi, aribwo bumvise igisasu cya mbere cyaturikiye hafi yabo.

Ati “Ubwo twumva ikintu kiraturitse, ndababwira nti ni igisasu […], mu gihe nkibabwira gutya twese twahise tujya muri koma, nkanguka mvuga nti ese Mana yanjye, umwana wanjye apfuye ndi kumureba, ngiye kureba nsanga ni muzima.”

Yakomeje agira ati “Muri njye ntabwo nababeshya, twanasubiye muri uwo murima kubagara nkumva isaha ku isaha cyagwa, ariko abasirikare baraduhumuriza bati nimuhumure ntacyo muzaba. Ubwo iyo binavuze numva umutima wangiritse nti barongera bakidutere.”

Nyirabavakure Speciose yagize ati “Twumvise ibintu birimo kujegera hejuru, hashize akanya twumva ikintu kirirituye, tubona umwotsi uracumbye tugira ngo ni amazu yacu ahiye. Twaraje dusanga ni kuriya cyahagize uretse ko abantu bari bari mu murima bari bamaze gutaha bagiye kurya ariko ntan’umwe uba wararokotse.”

Igisasu kimwe cyaguye mu murima wa Nkiranuyabagabo Fidèle. Aho cyatewe harazitiwe n’inzego z’umutekano. Ati “Umunsi bagitera [icyo gisasu] nari ndi kubaka ahantu hariya hakurya, numva igisasu kiraturitse nza niruka kubera ko nari mfite amatungo nasize hano mu gisagara. Mpageze nsanga abayobozi bamaze kuhagera.”

Hari uwacitse ukuguru….

Ingaruka z’ubu bushotoranyi bw’Ingabo za RDC ku Rwanda zarenze gusenya inzu no gutera ubwoba abaturage gusa nyuma yabyo ubuzima bwarakomeje ndetse abaturage bavuga ko bafitiye icyizere ubuyobozi n’ingabo z’igihugu cyabo kuko zibarindiye umutekano.

Mutezinka ati “Icyizere kirahari, ubuyobozi bwacu burahari bukora neza kandi tuziko buducungira umutekano umunsi ku munsi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko muri rusange ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze ndetse n’abaturage ubwabo bukomeje by’umwihariko muri ibi bihe.

Yavuze ko abaturage batekanye kandi bahugiye mu mirimo yabo n’ubwo habayeho icyo kibazo cy’ubushotoranyi bumaze iminsi bukorwa na RDC.

Ati “Ibisasu byaraje bigera kuri birindwi mu duce dutandukanye, hari inzu ebyiri zifatanye byangije muri Centre ya Kinigi ndetse hari n’umuturage byangije biba ngombwa ko ukuguru gucika. Bikiba abaturage bagize ikibazo ariko twagiye tubaba hafi mu bufatanye n’inzego z’umutekano.”

Yakomeje agira ati “Icyo twakoze ni ukuba hafi y’abaturage, iyo abonye bibaye mukaba muri kumwe, bibagarurira icyizere ko nta kibazo gikomeye gihari kandi twanabijeje ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu buri kubikurikirana buvugana n’uruhande rwa Congo kugira ngo bihabwe umurongo bitazongera.”

Muri rusange ibisasu birindwi bimaze guterwa mu Rwanda kuva muri Werurwe 2022, byangije ibikorwa by’abaturage ndetse umwe arakomereka anacika ukuguru.

Meya Ramuli yavuze ko uyu mugore wacitse ukuguru ari kwitabwaho mu Bitaro bya Ruhengeri aho arwariye ndetse ubuyobozi bw’akarere ka Musanze nibwo bukomeje kwishyura ibizamugendaho byose.

Ati “Kuva ikibazo cyaba, kugeza uyu munsi ni ubuyobozi bw’akarere burimo kumwitaho, umuntu uri kwa muganga akenera byinshi, umugabo we yahagaritse ibindi ari kumwitaho. Ibikenerwa byose ni ubuyobozi buri kubitanga, na nyuma kandi urabona ko bimusigiye ubumuga, twiteguye kuzaba hafi y’uwo muryango tukabafasha kugira ngo ubuzima bukomeze.”

Meya Ramuli yavuze ko ibijyanye n’abo amazu y’abacuruzi yasenywe, habanje gukorwa igenzura ry’Urwego rwa EJVM [Expanded Joint Verification Mechanism] rushinzwe gukora iprereza ku bikorwa by’ubushotoranyi bwambukiranya imipaka muri ICGLR. Ibyo bikorwa ngo byararangiye ubu ikigiye gukorwa ni uko ubuyobozi bw’akarere bwabafasha gusana.

Ab’i Musanze bageneye ubutumwa Ingabo za FARDC

Abaturage bo mu bice bya Kinigi na Nyange na Musanze yose muri rusange, bagaragaje ko ikibaraje ishinga ari ugukora bakiteza imbere, bityo kuba igihugu nka RDC cyashaka kubakoma mu nkokora ari ibintu bibi cyane gikwiye guhagarika.

Mutezinka ati “Iki gisasu kigwa hano nagifashe nk’impanuka ingwiririye kuko cyaje kiva muri RDC kigwa aha ngaha nta bantu bari bashyamiranye. Mbese bigaragara ko ari nk’ubugome, nk’ibintu byo kwangiza cyangwa guhemukira igihugu.”

Yakomeje agira ati “Ikintu nsaba abantu bateye iki gisasu, ndifuza ko baha umudendezo igihugu cyacu kuko iki gisasu ntabwo ari njye cyari kigambiriye gusa ni uko ari aha cyabashije kugwa kandi ntabwo ari kimwe, hari n’ahandi babiteye.”

Mukabideli Claudine yagize ati “Ni ukwangiza umutekano wacu, kandi twe twari twifitiye umutekano turi gukora ibikorwa tugatera imbere, baratwangirije cyane ntibazongere gukora ayo makosa.”

Ku wa 14 Kamena 2022, Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo riha ihumure Abanyarwanda, ko umutekano w’igihugu ushinganye, nta gishobora kuwuhungabanya ndetse n’ibitero bigabwa ku mupaka bihagarikwa.

Inzu yateweho igisasu yakorerwagamo ibikorwa birimo no gutekera abakiliya baje gufata icyo kunywa
Muri aka kabari hacururizwagamo inzoga cyane ko akabari kari kagezweho mu Kinigi
Inzu yateweho igisasu yakorerwagamo ibikorwa birimo no gutekera abakiliya baje gufata icyo kunywa
Igisasu cyatewe n'Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu Kinigi ku wa 23 Gicurasi 2022, cyangije inzu ebyiri zakorerwagamo ubucuruzi
Igisasu cyatewe kuri aka kabari cyashwanyaguje inzu ihinduka umuyonga
Amahumbezi Bar yateweho igisasu na FARDC
Mukabideri Claudine yavuze ko yari agiye kubura umwana we yishwe n'igisasu cyatewe n'Ingabo za FARDC ariko Imana igakinga akaboko
Meya Ramuli Janvier avuga ko abaturage b'akarere ayobora kuri ubu batekanye kandi bakomeje gukora ibikorwa bibateza imbere kuko bacungiwe umutekano na RDF

Amafoto na Video: Mucyo Jean Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .