00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisabwa uwize mu mahanga ushaka ishuri mu Rwanda n’ibyo kujuririra amanota y’ibizamini bya leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 02:34
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange kuri uyu wa 27 Nzeri 2022. Uyu mwaka ibizamini bya leta byabonetsemo impinduka uhereye mu kwiyandikisha kw’abakandida, imitegurire n’ibijyanye n’uko amanota abarwa.

Mu bijyanye no kwiyandikisha kw’abakandida hakoreshejwe ikoranabuhanga naho mu byo gutegura, abarimu basanzwe bigisha amasomo akorwa mu bizamini bya leta bagize uruhare mu mitegurire.

Imirimo yo gukosora na yo yarihutishijwe uyu mwaka ugereranyije n’uko byajyaga bigenda nk’uko byatangajwe n’inzego nkuru zishinzwe uburezi.

Mu bijyanye n’uko abanyeshuri bashyirwa mu myanya mu bigo by’umwihariko ku basoje amashuri abanza, uyu mwaka abahawe ibigo bazajya bigamo bacumbikiwe ni bacye. Abanyeshuri 26.922 baziga bacumbikiwe naho abazajya biga bataha ni 179.364.

Abanyeshuri 10 ba mbere (ni ukuvuga batanu bo mu mashuri abanza na batanu bo mu cyiciro rusange) hafi ya bose ni abigaga mu mashuri yigenga.

Dore bimwe mu bibazo abantu bashobora kwibaza ku manota n’ibindi bijyanye n’ibizamini bya leta uyu mwaka n’ibisubizo byabyo.

Kugira ngo umunyeshuri arebe amanota ye n’ikigo yoherejwemo abigenza ate?

Itangazwa ry’amanota n’amashuri abanyeshuri boherejw-emo rikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga,ukoresheje urubuga rwa NESA (https://www.nesa.gov.rw/, ugakanda ahanditse “Exam Results”, ugahitamo icyiciro “Select Exam level”, ukandika nimero y’umunyeshuri ahabigenewe “index number”, ugakanda “Get results”.

Gukoresha ubutumwa bugufi bwo kuri telefone igendanwa (SMS): Ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telephone, ukandika nimero iranga umukandida (index number) ukohereza kuri 8888.

Ni abahe banyeshuri bahabwa imyanya na NESA?

Hashingiwe ku mabwiriza agenga ibizamini bya Leta mu ngingo ya 43, NESA ishyira mu myanya gusa abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza (P6) bajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1) ndetse n’abatsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) bajya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4 GE, L3 TVET / Y1 TTC).

Ni ubuhe buryo NESA ikoresha ishyira abanyeshuri mu myanya?

Gushyira abanyeshuri mu myanya hubahirizwa uburyo bwo kubanza kumenya no kwemeza imyanya iboneka mu mashuri; gushyira abanyeshuri batsinze mu mashuri yagaragajwe; gutangaza amashuri abanyeshuri boherejwemo no kwakira no gusubiza ubujurire bw’abanyeshuri.

Ni ibiki bishingirwaho mu gushyira abanyeshuri mu myanya?

Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri agenga ibizamini bya Leta mu ngingo ya 45, ibishingirwaho mu gushyira abanyeshuri mu myanya ni amanota abanyeshuri babonye mu bizamini bya Leta; amahitamo y’abanyeshuri bakoze mu gihe biyandikishaga gukora ibyo bizamini n’imyanya yabonetse mu mashuri. Mu gihe hari abanyeshuri bahuje igiteranyo cy’amanota n’amahitamo y’ishuri, amanota y’ibanze niyo yitabwaho: uhabwa amahirwe ya mbere yo kubona uwo mwanya ni ufite amanota y’ibanze menshi.

Ese umunyeshuri wakurikiranye integanyanyigisho yo mu mahanga ashobora gushyirwa mu mwanya na NESA?

Yego. Umunyeshuri wakurikiranye integanyanyigisho yo mu mahanga ashobora gushyirwa mu mwanya na NESA. Kugira ngo bishoboke, agomba kubanza gusaba icyemezo cy’igereranya ry’amanota (equivalence) abicishije ku rubuga rwa https://www.irembo.gov.rw/ , nyuma agasaba guhabwa umwanya acishije kuri e-mail ya NESA: [email protected], ubusabe bwe bugasuzumwa.

Ese umunyeshuri utishimiye amanota yabonye cyangwa umwanya yahawe ashobora kujurira?

Yego. Umunyeshuri utishimiye amanota yabonye cyangwa umwanya yahawe ashobora kujurira, akurikije amabwiriza yashyizweho na NESA.

Ni ibihe byiciro by’ubujurire byemewe?

Ubujurire bw’abanyeshuri bugizwe n’ibyiciro bibiri birimo ubujurire ku bijyanye n’ibyavuye mu ibizamini bya Leta (amanota) n’ubujurire ku bijyanye n’uburyo bashyizwe mu myanya.

Ubujurire ku byavuye mu bizamini bya Leta bukorwa ryari? Gute?

Umunyeshuri utanyuzwe n’amanota yabonye mu bizamini bya Leta ashobora kujurira mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) ibarwa uhereye igihe amanota yatangarijwe. Ubujurire butanzwe nyuma y’iyo minsi ntibwakirwa. Bukorwa hifashijwe umurongo (link) watanzwe na NESA.

Kujurira ku byavuye mu bizamini bya Leta bikorwa na nde?

Ubujurire bwose bunyuzwa ku muyobozi w’ishuri umukandida yiyandikishirijemo gukora ikizamini cya Leta. Nta bujurire bwakirwa na NESA iyo buzanywe n’umunyeshuri cyangwa umubyeyi we ku kicaro gikuru cya NESA, kuko bagomba kubucisha ku ishuri umukandida yizeho.

Ni izihe nshingano z’umuyobozi w’ishuri mu bijyanye no kujurira ku byavuye mu bizamini bya Leta?

Mu bijyanye no kujurira ku byavuye mu bizamini bya Leta, umuyobozi w’ishuri akusanya ubujurire bwose bwakiriwe, agakora isesengura ryimbitse kuri buri bujurire yakiriye kugirango apime ishingiro ryabwo, hanyuma agashyikiriza NESA ubujurire bwose bufite ishingiro binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (SDMS).

Umukandida wigenga utanyuzwe n’amanota yatangajwe ku byavuye mu bizamini bya Leta we ajurira ate?

Umukandida wigenga utanyuzwe n’amanota yatangajwe ashobora gutanga ubujurire kuri NESA abinyujije mu buryo bw’ikoranabuhanga (SDMS).

Iyo NESA yakiriye ubujurire ku byavuye mu bizamini bya Leta ibusuzuma ite?

NESA imaze kwakira ubujurire ndetse no kwemeza ko ubujurire bufite ishingiro, ishyiraho itsinda rishinzwe kugenzura no gukosora impapuro zakoreweho ibizamini bya Leta. Icyakora ishobora kwanga ubujurire ubwo aribwo bwose, nyuma yo gukora ubusesenguzi igasanga impamvu z’ubujirire zidafite ishingiro kandi ikamenyesha ishuri ryatanze ubujurire mu minsi itarenze mirongo itatu (30) ibarwa uhereye umunsi yakiriye ubujurire.

Ese umukandida wajuriye ku byavuye mu bizamini bya Leta yemerewe kugera aho abasuzuma ubujurire bwe babikorera?

Oya. Ntabwo umukandida wajuriye ku byavuye mu bizamini bya Leta yemerewe kugera aho abasuzuma ubujurire bwe babikorera. Mu gihe itsinda ryashyizweho riri mu gikorwa cyo gusuzuma cyangwa kongera gukosora, umunyeshuri watanze ubujurire ntabwo yemerewe kuboneka aho icyo gikorwa kirimo kubera.

Ni ryari NESA itangaza ibyavuye mu bujurire bwakozwe ku byavuye mu bizamini bya Leta?

NESA itangaza ibyavuye mu igenzura cyangwa mu ikosora ryasubiwemo binyujijwe ku ishuri mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) itangira kubarwa ku munsi yakiriyeho ubujurire bw’abanyeshuri.

Ese kujuririra ishyirwa mu myanya ryo rikorwa gute?

Umunyeshuri watsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) cyangwa icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (S3) ntiyishimire ishuri yahawe afite uburenganzira bwo gusaba guhabwa undi mwanya kandi akerekana ishuri yifuza bigakorwa hifashishijwe umurongo (link) watanzwe na NESA cyangwa bakegera umukozi wa NESA uri ku Karere.

Ni ibiki bisabwa kugira ngo umunyeshuri ahindurirwe ishuri mu gihe yajuriye?

Kugira ngo umunyeshuri usaba guhindurirwa ishuri yari yahawe bikorwe, ni uko uwo munyeshuri agaragaza byibura imwe mu mpamvu zikurikira:

Umunyeshuri ufite ubumuga (bugaragarira amaso cyangwa bwemejwe na muganga);Umunyeshuri ufite indwara zidakira afite ibyagombwa bya muganga; umunyeshuri wifuza kwimurwa ava mu ishuri ricumbikira abanyeshuri agahabwa ishuri ashobora kwigamo ataha n’izindi mpamvu zose NESA yakwemeza ko zifite ishingiro.

Ese Umunyeshuri ugejeje ikibazo cye kuri NESA ko atishimiye amanota ye cyangwa ishuri ariko ntanyurwe n’igisubizo ahawe abigenza ate?

Iyo umunyeshuri atishimiye igisubizo yahawe na NESA nta kindi yakorerwa kirenze gusobanurirwa ibyagaragajwe n’igenzura. Igisubizo ahawe na NESA ni cyo cya nyuma.

Ese umunyeshuri ujuriye ku mwanya yahawe, yemerewe kwisubira akajya kuri iryo shuri yari yahawe mbere?

Umunyeshuri wajuririye umwanya yahawe, ubujurire bukakirwa, ahita atakaza uwo mwanya yari yahawe mbere. Ibi bivuze ko umunyeshuri atemerewe kwisubiraho ngo asubire ku ishuri yari yaranze. Mbere yo kujurira, umunyeshuri agomba kubanza kumenya neza ingaruka zijyanye n’uko kujurira.

Muri uyu mwaka amanota abarwa ate?

Mu gihe cyahise, amanota y’abanyeshuri basoza amashuri abanza n’ay’abasoza icyiciro rusange yabaga ari imibare (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9) naho ay’abasoza amashuri yisumbuye akaba mu nyuguti (A, B, C, D, E, S, F). Guhera muri uyu mwaka (2022) habayeho guhuza amanota (grades) no gukoresha inyuguti ku byiciro byose, noneho buri nyuguti ikagira agaciro kayo mu mibare. Ni muri ubwo buryo A ifite agaciro ka 6; B ikagira 5; C ikagira 4; D ikagira 3; E ikagira 2; S ikagira 1 naho F ikagira 0.
Kugira ngo umunyeshuri amenye amanota yose hamwe yagize, ateranya agaciro k’inyuguti yabonye mu masomo yose.

Kuki amanota y’Ibizamini bya Leta atangazwa mu byiciro by’imitsindire (grades) ntagaragazwe mu mibare (ku 100)?

Amanota y’Ibizamini bya Leta atangazwa mu byiciro by’imitsindire (grades) kubera ko ari ko Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC) ibiteganya. Ikindi kandi, iyo amanota atangajwe ari mu byiciro, bituma abakandida bari mu cyiciro kimwe cy’imitsindire bashyirwa mu cyiciro kibaha amahirwe angana. Ikindi ni uko byoroshye kubigereranya n’ibindi bikorwa ku rwego mpuzamahanga (equivalence).

Ni irihe nota fatizo umukandida atsindiraho mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza n’uwa 3 w’icyiciro rusange?

Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze ibizamini by’amasomo 5; ni ukuvuga umunyeshuri wagize amanota menshi agira 30 naho ufite make akagira 0. Uwatsinze ni ufite nibura S eshanu zihwanye n’amanota (aggregate) 5. Munsi yayo aba yatsinzwe.

Mu cyiciro rusange, abanyeshuri bakoze ibizamini by’amasomo 9; bivuze ko umunyeshuri ufite amanota menshi agira 54, naho uwagize make akagira 0. Umunyeshuri watsinze aba afite nibura S icyenda zihwanye n’amanota (aggregate) 9. Munsi yayo aba yatsinzwe.

Amanota yange yasohotse ku mazina harimo ikosa. Ndabigenza nte?

Umukandida ugiye gukora ikizamini cya Leta yandikwa muri SDMS n’ubuyobozi bw’ishuri. Bityo rero, mu gihe imyirondoro y’umukandida igaragayemo ikibazo, umukandika akigeza ku buyobozi bw’ikigo cy’ishuri yizeho, na bwo bukihutira kugikurikirana mu gihe kitarenze amezi abiri amanota asohotse.

Jyewe natsinze umwaka ushize ariko mbura ubushobozi none uburyo bwabonetse. Muramfasha iki?

Umunyeshuri ufite iki kibazo yandikira NESA hifashishijwe E-mail ([email protected]) ubusabe bwe bugasuzumwa.

Jyewe nsanzwe niga muri General Education (S4 cg S5), ariko ndashaka gusubira inyuma nkajya kwiga TVET. Muramfasha iki?

Umunyeshuri ufite iki kibazo yandikira NESA hifashishijwe E-mail ([email protected]) ubusabe bwe bugasuzumwa. Yerekana ibyangombwa bihamya ko yari yaratsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse n’indangamanota zihamya ibyo bize.

Ese uburyo ibizamini bya Leta bikosorwa burizewe?

Gukosora Ibizamini bya Leta bikorwa hifashishijwe uburyo bwitwa “conveyor belt marking system” bwatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2008. Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kwirinda amakosa yashoboraga gukorwa mu gihe cy’ikosora, aho ikaye y’umukandida yakosorwaga n’umwarimu umwe. Muri ubwo buryo bwa “conveyor belt marking system”, ikaye ikosorwa n’itsinda ry’abarimu bari hagati ya 5 na 7 b’inararibonye kandi b’inyangamugayo bigisha isomo bakosora.

Kuri iryo tsinda hiyongeraho irindi tsinda ry’abagenzuzi (checkers) bari hagati ya 2 na 3 kuri buri kaye. Abangaba bareba ko ibibazo byose byakosowe, ko amanota ari mu ikaye ari yo yashyizwe ku ikaye ahabugenewe, bakareba ko ateranyije neza kandi bagafungura imyirondoro y’abakandida hanyuma bakandika amanota ku mafishi yabugenewe. Ibyo rero bituma amanota abakandida babonye aba afitiwe icyizere gihagije.

Amanota yandikwa ate mu mashini? Agenzurwa ate?

Iyo amanota amaze kwandikwa ku mafishi, ashyikirizwa abayashyira mu mashini isomo ku rindi. Amanota avuye mu mashini yongera kugenzurwa n’irindi tsinda ridafite aho rihuriye n’iryayanditse mu mashini hagereranywa ayasohotse mu mashini n’ayanditse ku mafishi.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinze Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .