Ibisabwa ku bazajya bakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu z’ijoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2020 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yasabye abazajya bakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu z’ijoro ko guhera kuri uyu wa 3 Kanama bazajya bamenyekanisha gahunda zabo banyuze ku rubuga www.mc.gov.rw.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abantu bashobora kuzajya basura ruriya rubuga bifashishije mudasobwa na telefoni zifite murandasi cyangwa bagakoresha telefoni zabo bakanda *127# bagakurikiza amabwiriza.

Ati “Abafite ingendo z’indege bazajya basura uru rubuga www.mc.gov.rw bifashishije mudasobwa, telefoni zifite murandasi cyangwa bakoreshe telefone zabo bakanda *127# nyuma bakurikize amabwiriza. Polisi izajya iboherereza ubutumwa bugufi bazajya bereka abapolisi mu gihe bazaba babasanze mu muhanda nyuma ya saa tatu z’ijoro.”

Yaboneyeho kwibutsa abagenzi kujya berekana itike y’indege, avuga ko abapolisi bazajya babafasha mu kuborohereza gutambuka.

CP Kabera akomeza avuga ko abazaba bajya ku kibuga cy’indege bizajya bikorwa n’umugenzi naho abazaba bava ku kibuga cy’indege bizajya bikorwa na hoteli zishinzwe kubakira. Yakomeje asaba abantu kuzajya batanga amakuru ahagije kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

Ati “Kugira ngo iki gikorwa kigende neza umugenzi azajya atanga amazina ye yose, nimero ye ya telefoni, ibirango by’ikinyabiziga azagendamo, igihe ikinyabiziga kizamutwarira n’igihe kizagarukira ndetse n’indege azagendamo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko ibi bishyizweho mu korohereza abakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu ndetse no kugira ngo bifashe Polisi mu kazi kayo ko kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CP Kabera yasabye abantu kuzajya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’ikibazo mu gukoresha urubuga rwatanzwe bagahamagara umurongo wa telefoni ariwo 0788311606.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda ko icyorezo cya COVID-19 kigihari bityo batagomba gutezuka, gucika intege, gusuzugura cyangwa kutumvira amabwiriza yose yo kukirinda.

Yasabye abazaba bakora ingendo zo mu ndege kujya bubahiriza amabwiriza asanzweho yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 nko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe, guhana intera hagati y’umuntu n’undi n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .