00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirori byo ’Kwibohora30’ bishobora kubera muri Stade Amahoro nshya

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 5 June 2024 saa 01:51
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imyiteguro y’isabukuru ya 30 yo Kwibohora igeze kure ndetse ngo biteganyijwe ko nihatagira igihinduka izabera muri Stade Amahoro nshya.

Umwaka wa 2024 urimo impurirane y’ibikorwa bikomeye bigitegerejwe imbere, birimo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga na ho 15 Nyakanga hakazaba amatora ku bari imbere mu gihugu.

Iki gikorwa kizabanzirizwa n’isabukuru ya 30 Kwibohora, aho Abanyarwanda bazaba bishimira imyaka 30 igihugu kimaze kibohowe ingoyi y’ubutegetsi bubi bwimakaje akarengane, ivangura n’amacakubiri byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kamena 2024 yatangaje ko imyiteguro y’amatora itazabuza ibirori by’isabukuru ya 30 yo Kwibohora kubaho, ndetse ngo ikazagira umwihariko kandi ikazabera muri Stade Amahoro ivuguruye.

Ati “[Isabukuru yo Kwibohora] turimo turayitegura ndetse nibinagenda neza izabera muri Stade nshya, ntabwo amatora azayibuza, nta nubwo kuyitegura bizabuza ko [amatora] aba kuko kwiyamamaza bizatangira ku itariki 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga, n’isabukuru yo kwibohora izaba nk’uko bisanzwe ariko by’umwihariko kuko ari iya 30”

Muri Gicurasi 2024 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabwiye Abadepite ko imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro igeze ku rugero rwa 96% ndetse ibisigaye biri gukorwa vuba.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma y’ayo.

Ku bijyanye n’ikibuga, cyararangiye, kuko ubwatsi buri kubungabungwa kugira ngo bukure neza.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda yatangaje ko nihatagira igihinduka Kwibohora30 izizihirizwa muri Stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .