Ibiro by’Akarere ka Gasabo bigiye kwimukira mu nyubako nshya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Mutarama 2019 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kubaka inyubako izakoreramo ibiro bishya by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Gisuhushu mu Murenge wa Remera izarangira mu mpera z’ukwezi gutaha aho biteganyijwe ko muri Kamena bizaba byarimutse.

Muri Kamena 2016, nibwo imirimo yo kubaka iyi nyubako y’amagorofa arindwi yatangiye gusa iza gutinda bitewe n’ibura rya sima ryabaye mu gihugu umwaka ushize byanatumye habaho kwiyongera kw’amafaranga yari yarateganyijwe mu kuyubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, Mberabahizi Raymond, yatangaje ko imirimo yo kubaka iyi nyubako igeze ku cyiciro cya nyuma ku buryo biteze ko muri Gashyantare hazaba ihererekanya ry’agateganyo bakareba niba ibyaburaga byose byaramaze gukorwa.

Ati “Nyuma yo gukora iri hererekanya ry’agategenyo rikuraho ibyo twaburaga, ntabwo twarenza amezi abiri mbere tutarimuka. Ikigaragara ni uko tuzahita twimuka hagati ya Gicurasi na Kamena.”

The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko muri Mutarama 2017, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwari bwatangaje ko iyi nyubako yagombaga kurangira muri Nyakanga 2017, itwaye angana na miliyari 5.5Frw.

Mberabahizi yakomeje avuga ko iri dindira ryateje ukwiyongera kw’amafaranga agomba gukoreshwa mu kubaka aho ashobora kuzaba ari hagati ya miliyari 6 na 7 Frw.

Biteganyijwe ko mu gihe Akarere kazaba kimutse inyubako kakoreragamo iri mu Murenge wa Kacyiru hafi na Minisiteri y’Ibikorwaremezo izasigara ikoreramo ibiro by’uyu Murenge.

Tariki 7 Kamena 2016, ubwo Minisitiri Alvera Mukabaramba (ibumoso) yashyiraga ibuye ry'ifatizo ahari kubakwa ibiro bishya by'Akarere ka Gasabo
Imirimo yo kubaka inyubako izakoreramo ibiro by'Akarere ka Gasabo igeze ku musozo
Igishushyanyo mbonera cy'ibiro bishya by'Akarere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza