Ibiribwa n’imiti bikorerwa n’ibicururizwa mu Rwanda bigiye gukorerwa igenzura ryihariye ku buziranenge

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza igenzura ryihariye ku nganda zikorera ku butaka bwarwo imiti n’ibiribwa n’ibivanywe mu mahanga bihacururizwa mu rwego gukumira ibitujuje ubuziranenge n’ingaruka byagira ku baturage bayo.

Byatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019, ubwo cyagiranaga inama n’abafatanyabikorwa bacyo barimo abafite inganda, abacuruzi n’abashakashatsi ku biribwa n’imiti.

Iyi nama yari igamije kubagaragariza inyandiko n’amabwiriza mashya mu kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti bikorerwa n’ibicuruzwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa FDA, Dr Karangwa Charles, yavuze ko guhera ku wa 1 Ugushyingo 2019 hagiye gutangizwa gahunda yo kubarura no kugenzura uko inganda n’abacuruza imiti n’ibiribwa bahagaze ku bijyanye n’ubuziranenge.

Ati “Dufite ibipimo tuzagenda tureba birimo isuku, inzira zikoreshwa mu gukora imiti n’ibiribwa cyangwa se uko babitunganya, abakozi n’ibindi. Nyuma tuzabasaba kwandikisha inganda n’ibicuruzwa byabo kugira ngo tumenye nimero ijyanye na buri gicuruzwa kigiye ku isoko.”

Dr Karangwa yavuze ko ibyo bizafasha mu gukumira abantu bacuruza ibiribwa n’imiti bitujuje ubuziranenge hagendewe ku makuru ari muri nimero igicuruzwa kizahabwa kandi bikarinda abantu kwibwa.

Ati “Bizadufasha kugira ngo mu Rwanda habe ibiribwa n’ibinyobwa byujuje ubuziranenge, tubone n’uburyo bwo kubigenzura, tukabona ko cya kiribwa uko yakiduhaye cyanditswe mu gitabo tugendeye ku makuru dusanze n’ayo dufite mu gitabo.”

Yavuze ko uretse inganda zisanzwe zizwi ko zikora ibiribwa nk’ifu y’igikoma n’iy’ubugari, umuceri n’ibindi birimo inyunganiramirire hari n’inganda zigera kuri enye zigeze kure zitegura gukora imiti izifashishwa mu kuvura Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Hari amakuru y’abakora ibitujuje ubuziranenge n’abakora ibibwujuje ariko icyo tuzakora ni ugufatanya kugira ngo tuzamure ubuziranenge n’ibicuruzwa byacu bishobore kugera ku rwego mpuzamahanga binagirire igihugu akamaro.’’

Umushakashatsi akaba n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, Dr Niyonzima Niyomugabo François, yavuze ko ‘Hari ibiribwa n’imiti abantu bacuruza bavuga ngo bikungahaye ibintu runaka ariko ugasanga nta muntu ubigenzura’.

Yavuze ko ‘Muri iryo genzura, abashakashatsi bazajya bazenguruka mu nganda zibikora n’amaguriro abicuruza bakagenzura niba koko ibyo bavuga birimo vitamine runaka zirimo koko’.

Ati “Twasanga bitarimo raporo tukayitanga kuri FDA kugira ngo ifate imyanzuro.”

Yatanze urugero nk’inganda zicuruza ibiribwa zivuga ko zikungahaye intungamubiri kandi zitarimo koko byatuma ababirya bitabagirira akamaro bikwiye kubagirira.

Umwe mu bitabiriye iyi nama atanga ibitekerezo ku ngingo zaganiriweho
Umuyobozi Mukuru wa FDA, Dr Karangwa Charles, yavuze ko hagiye gutangizwa ibarura no kugenzura uko inganda n’abacuruza imiti n’ibiribwa bahagaze ku bijyanye n’ubuziranenge
Iyi nama yahuje Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) n’abarimo abafite inganda, abacuruzi n’abashakashatsi ku biribwa n’imiti

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .