Ibirari by’aho Rusesabagina yafatiwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Itabwa muri yombi rya Rusesabagina ryashyuhije benshi imitwe. Ubu ikibazo abantu bari kwibaza ni aho yafatiwe n’uko yafashwe. RIB ntiyigeze ihatangaza ku mpamvu z’uko ikiri mu iperereza ku byaha ashinjwa. Ni ibisanzwe ko mu gihe iperereza ririmbanyije, hari amakuru amwe n’amwe agirwa ibanga kugeza dosiye igeze mu rukiko.

Kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi, benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bahinze umushyitsi kuko babonye ko n’iyo bakwihisha bingana iki, igihe kizagera nabo bagafatwa.

Uyu mugabo yafashwe mu buryo nta muntu n’umwe wabikekaga, kugeza no ku banyamakuru batunguwe ubwo bamubonaga yinjijwe mu cyumba kuri RIB.

Abo mu muryango we bagiye mu binyamakuru bitandukanye ku bwo guhinda umushyitsi, bagaragaza ko batazi aho u Rwanda rwamukuye, muri make usibye we n’inzego z’umutekano z’u Rwanda cyangwa igihugu cyagize uruhare mu ifatwa rye, nta wundi muntu uzi amakuru na make.

Ubwo yafatwaga, RIB yatangaje ko Rusesabagina yafashwe “binyuze mu bufatanye n’amahanga”.

Hari ijwi ryakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ry’umwe mu bayoboke ba MRCD wari mu nama y’uwo mutwe yarimo na Twagiramungu Faustin, wumvikanye yacanganyikiwe cyane nyuma yo kumva ko Rusabagina yafashwe, ndetse yagejejwe i Kigali.

Mu ijwi ririmo igihunga, uwo mugabo yagize ati “Muvandi njye birancanze … sinamenya ibyo ari byo singiye kugushuka kuko nimugoroba twari turi mu nama ya MRCD gusa we nta wari urimo, batubwira ko ngo yapfushije murumuna we. Ubwo rero ibyo ntasobanukiwe, niba yagiye agiye guhamba murumuna we, niba se murumuna we yaguye mu Rwanda, ubu sindamenya ibyo ari byo singiye kukubeshya ndimo ndumva bincanga.”

Bivugwa ko yari amaze iminsi muri Amerika...

Ku mugoroba wo kuwa Mbere, Twagiramungu Faustin yahise atura agahinda BBC, avuga ko ubwa nyuma baheruka Rusesabagina yari muri Amerika, muri Leta ya Texas, mu mujyi wa San Antonio, bakaba bazi neza ko yafashwe ari wo mujyi avuyemo.

Abajijwe aho Rusesabagina yerekezaga, Twagiramungu yagize ati “Ntabwo twabimenya kuko ntabwo yatubwiye ko azajya mu rugendo, iyo tumenya ko azajya mu rugendo ubu twari kumenya n’igihe yagendeye, tukamenya wenda n’uburyo yagezeyo ariko ibyo ntabwo twari tubizi. Ngira ngo yari ari mu bintu bye bwite bidafitanye isano n’ibingibi by’amashyaka tubamo cyangwa se by’impuzamashyaka”.

Umuhungu we, Trésor Rusesabagina, yatangarije CNN ko nyina na bashiki be bamubwiye ko baheruka kuvugana na se ku wa Kane ubwo yari i Dubai. Ati “Nicyo gihe cya nyuma twavuganiye, nibwo bwa nyuma twamwumvise, kuva icyo gihe yaracecetse”.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zahamije ko uyu mugabo koko yageze i Dubai avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Chicago ndetse ko yahavuye ku munsi wakurikiyeho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Urebeye ku rubuga rugenzura indege rwa FlightRadar24, indege ya Emirates yo mu bwoko bwa Boeing 777-31H yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Chicago O’Hare mu rukerera rwo ku wa Kane ku isaha ya saa saba n’iminota 45 igera ku Kibuga cy’Indege i Dubai ku manywa ku isaha ya saa 14:43. Mu bigaragara iyi ni yo ndege yari itwaye Rusesabagina Paul imujyanye i Dubai.

Yaba yari agiye gukora iki i Dubai?

Abo mu muryango we nta n’umwe uzi aho Rusesabagina yari agiye ubwo yafataga urugendo rugana i Dubai, nta n’umwe uzi aho yashakaga kwerekeza avuye muri uyu mujyi niba koko yari agiye gushyingura umuntu wo mu muryango we nk’uko byavuzwe n’abari muri iriya nama ya MRCD.

Ikindi kandi inkuru y’uko yari yagiye gushyingura bikaba impamvu yo kutitabira inama, igomba kuba ari igihuha gisa, kuko nta muntu n’umwe wo mu muryango we wigeze uyivuga, ngo avuge ko wenda uyu mugabo yagize ibyago.

Ibi binajyana n’uko atari agiye i Dubai ngo wenda umuntu abyite ko ariho hamubera hafi mu rugendo rujya i Burayi cyane i Bruxelles. Impamvu ni uko yari kuba agiye kunyura kure mu gihe hari indege yihuta iva muri Amerika ijya muri uyu mujyi. Icyashobokaga ni uko yari kuba aje muri Afurika.

Ni ibihe bihugu yashoboraga kuzamo muri Afurika?

U Rwanda ntiruri mu bihugu yagombaga kuzamo, kuko yaruherukagamo mu 2004, nyuma yaho icyo yakoze ni ukuruhungabanyiriza umutekano no kurusebya.

Ibindi bihugu yisangamo harimo nka Afurika y’Epfo na Zambia, byombi ni ibihugu bicumbikiye abantu benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse babifata nk’indiri yabo mu kwisuganya mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Byombi bibarizwamo abayoboke benshi ba MRCD yari akuriye, urugero nka Zambia harimo Umubitsi w’uyu mutwe ariwe Eric Munyemana. Uyu mugabo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yavuze ko ariwe wamubwiye ko Perezida Lungu yateye inkunga ibikorwa byabo ingana n’ibihumbi 500 by’amadolari. Ayo mafaranga ngo Rusesabagina yatanzemo ibihumbi 150 by’amadolari.

Aha muri Zambia kandi hari amakuru menshi avuga ko uyu mugabo yari asanzwe ahafite ibikorwa by’ubucuruzi ku buryo yashoboraga kujyayo agiye kubireba.

Gusa niba ariho yari agiye, birashoboka ko yagombaga gutega indi ndege kuko nka Emirates nubwo ijya i Lusaka, ntirasubukura ingendo zijyayo kuko zizatangira ku wa 04 Nzeri, bivuze ko yaba yarafashe indi ndege, yaba Ethiopian Airlines cyangwa Kenya Airways.

Hari kandi amakuru yakwiriye avuga ko uyu mugabo yaba yarageze mu Rwanda avuye muri Ethiopia ku buryo ariho yaba yaranyuze ashaka gukomeza mu kindi gihugu avuye i Dubai.

Umuhungu wa Rusesabagina, Trésor Rusesabagina, yakoze iyo bwabaga ashaka gutera icyuhagiro umubeyi we, avuga ko yari inyangamugayo, ubundi ati “Ngiye kurwana kugeza nongeye kumubona imbere yanjye".

Ni icyifuzo gishoboka, kuko ashobora kumubona vuba mu rukiko, nubwo atariho wenda yifuzaga ko bahurira.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zamaganye inkuru y’uko yashimutiwe muri iki gihugu

Umwe mu bayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yabwiye CNN ko Rusesabagina yinjiye i Dubai mu buryo bwemewe n’amategeko, akanahava mu buryo bwemewe. Ni mu gihe umuryango we wavugaga ko yashimutiwe i Dubai akazanwa mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zavuze ko nta masezerano yasinyanye n’u Rwanda agenga ibijyanye no kuba ibihugu byombi byahererekanya abanyabyaha cyangwa abandi bantu bashakishwa.

Yavuze ko mu myaka mike ishize, Rusesabagina yakoreye ingendo ebyiri mu Mujyi wa Dubai kandi ko nta mpungenge zigeze zibaho ku buryo abayobozi bashaka kumuta muri yombi nk’umuntu ushakishwa.

Hari amakuru ko Rusesabagina yafashe indege itari rusange ku bushake bwe agakora urugendo rugana muri Afurika y’Iburasirazuba. Ntibizwi neza uko yageze mu Rwanda, niba iyo ndege yarahise imukomezanya i Kigali, niba se hari ikindi gihugu yari agiyemo inzira zikaza guhindurwa, byose ntibirasobanuka.

Kugeza ubu hategerejwe kumenya byinshi ku ifatwa rya Rusesabagina, bishoboka cyane ko bizajya ahabona umunsi yagejejwe imbere y’ubutabera.

Uburyo Rusesabagina yatawe muri yombi ntiburasobanuka
Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .