Ibi ubutumwa buje mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa amashusho n’amafoto y’abantu bakomeretse, abaguye mu mpanuka ndetse n’abiyahuye.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, n’uwa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, bagarutse ku byo abantu bakwiriye kwirinda mu gihe batangaza inkuru z’abantu biyahuye, abaguye mu mpanuka n’abakomeretse.
Dr. Murangira yavuze ko ari ngombwa ko abantu birinda gusakaza impamvu yateye kwiyahura, ati "Abantu barasabwa kureka kwihutira gutanga impamvu y’urupfu, ahubwo bajye bategereza ibyavuye mu iperereza mu rwego rwo kwirinda ko byabangamira iperereza mu buryo bumwe cyangwa ubundi."
Uyu Muvugizi kandi yongeyeho ko atari byiza gukwirakwiza amafoto y’abantu bapfuye, ati "Si byiza kwihutira gufata no gusakaza amafoto y’abantu bapfuye cyangwa bakomeretse, kuko bitesha agaciro umuntu n’umuryango we kandi bishobora no gutera ihungabana."
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko nubwo gutangaza amakuru ari uburenganzira bw’abantu, ariko bikwiriye gukorwa mu buryo bwiza.
Ati "Tuributsa ko gufata cyangwa gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’abantu bakomeretse cyangwa umurambo, by’umwihariko ahabereye impanuka, icyaha, kwiyahura, cyangwa umuntu uri mu kaga, ari imyitwarire itemewe na gato."
Yakomeje avuga ko "Ibi bikorwa byambura agaciro uwahuye n’ikibazo, bikongera intimba ku miryango yabuze ababo, bivogera ubuzima bwite bw’umuntu ndetse bishobora no gukoma mu nkokora iperereza."
Yibukije abantu kureka iyi myitwarire, ati "Abantu baributswa guhagarika iyi myitwarire mibi, kuko itesha agaciro umuntu wagize ikibazo n’abagize umuryango we.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!