Komiseri Wungirije Ushinzwe Intara n’Imisoro Yeguriwe Inzego z’Ibanze mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Karasira Ernest, avuga ko uyu musoro utangwa n’umuntu wese utangije igikorwa cy’ubucuruzi mu Karere.
Mu kugena igipimo cyawo, hitawe ku bantu bashobora kugaragaza igicuruzo rusange bagize mu mwaka ushize, n’abadashobora kukigaragaza.
Yakomeje ati “Abo bireba bose rero turabasaba ko bamenyekanisha bakanishyura uwo musoro bitarenze tariki 31 z’uku kwezi. Ni ukuzirikana ko itariki ntarengwa ari 31 Mutarama, bagakora imenyekanisha uyu munsi wenda bakishyura bitarenze iyo tariki, kuko ikibazo gikomeye kiba mu kumenyekanisha kandi niyo ntambwe ya mbere.”
Kumenyekanisha no kwishyura uyu musoro byarorohejwe kuko ushobora kubikora aho waba uri hose haba mu kazi, mu rugo cyangwa ahandi. Unyura ku rubuga rwa RRA, ugakanda ahanditse “Menyekanisha imisoro yeguriwe uturere”, ugashyiramo TIN n’ijambo banga, ukamenyekanisha ubundi ukabona nimero yo kwishyuriraho. Ushobora no gukoresha telefoni igendanwa ukanze *800#, ugakurikiza amabwiriza.
Mu kwishyura hakoreshwa MTN Mobile Money, Airtel Money, Mobicash cyangwa serivisi za banki.
1. Ipatanti y’abashobora kugaragaza igicuruzo
Ku basora bashobora kugaragaza igicuruzo bagize mu mwaka washize, kuva kuri miliyoni 2 Frw kugeza kuri miliyoni 7 Frw batanga ipatanti ya 100.000 Frw ku mwaka cyangwa 25.000 Frw ku gihembwe.
Kuva kuri miliyoni 7 kugeza kuri 12 bishyura Frw 120.000 cyangwa Frw 30.000 ku gihembwe, bikagenda bizamuka kugeza ku bafite igicuruzo cya miliyari 50 Frw kujyana hejuru, batanga ipatanti ya miliyoni 2 Frw ku mwaka, cyangwa 500.000 Frw ku gihembwe.
2. Ipatanti ku badashobora kugaragaza igicuruzo
Ibindi bikorwa bibyara inyungu ariko batanditse ku musoro ku nyungu, itegeko ryateganyije ko ibyo mu mujyi byishyura ipatanti ya 60.000 Frw ku mwaka cyangwa 15.000 Frw ku gihembwe, mu cyaro bikishyura 30.000 Frw ku mwaka cyangwa 7.500 Frw ku gihembwe.
Ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu modoka y’umuntu ku giti cye byishyura 40.000 Frw ku mwaka cyangwa 10.000 Frw ku gihembwe kuri buri modoka, naho ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu bwato bikishyura 20.000 Frw ku mwaka cyangwa 5.000 Frw ku gihembwe kuri buri bwato.
Ni mu gihe ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu kuri moto byishyura 8.000 Frw ku mwaka cyangwa 2.000 Frw ku gihembwe, kuri buri moto.
3. Uko wahitamo kwishyura ipatanti mu bihembwe cyangwa ku mwaka
Karasira avuga ko mu kumenyekanisha umusoro w’ipatanti, iyo usora ageze muri sisiteme abona ubwo buryo bwombi bushoboka.
Yakomeje ati “Tubishyira mu ikoranabuhanga twatekereje ko umuntu natoranya igihembwe cya mbere, ubwo araba ahisemo kwishyura mu bihembwe, kandi ntabwo wasimbuka igihembwe. Natoranya icya kabiri, ubwo n’icya mbere birajyana, ntabwo wasimbuka igihembwe ngo ujye ku kindi. Natoranya igihembwe cya kane, ubwo azaba agiye kwishyura umwaka wose, amezi 12, bibe birarangiye.”
Iyo usora ahisemo kwishyura ku mwaka, umusoro w’ipatanti awishyura bitarenze ku wa 31 Mutarama, kimwe n’uwishyura igihembwe cya mbere ku babihisemo.
Igihembwe cya kabiri cyishyurwa bitarenze tariki 30 Mata, icya gatatu kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Nyakanga, icya kane kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Ukwakira z’umwaka usoreshwa.
4. Ipatanti ku cyicaro gikuru n’amashami
Iyo umuntu afite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, mu turere dutandukanye, asabwa kwishyura ipatanti muri buri Karere.
Icyakora, iyo ari igikorwa kimwe gifite amashami menshi mu karere kamwe, hishyurwa umusoro w’ipatanti hashingiwe ku cyicaro gikuru, yaba ari amashami gusa, hagashingirwa ku rifite igicuruzo kinini.
Ariko iyo igicuruzo rusange cy’ishami kitabashije kumenyekana, hashingirwa ku gicuruzo rusange cy’icyicaro gikuru mu kwishyura ipatanti.
5. Ni bande basonewe umusoro w’ipatanti?
Abantu basonewe umusoro w’ipatanti ni inzego za Leta zidakora ibikorwa by’ubucuruzi n’ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu myaka ibiri ya mbere ikurikira ishingwa ryabyo.
Karasira yakomeje ati “By’umwihariko abantu batangiye ibikorwa mu myaka ibiri ishize, bakaba bari bafite ubusonerwe, nabo bamenye ko bagomba gutangira kwishyura umusoro w’ipatanti.”
Iyo ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa bitangiye nyuma y’ukwezi kwa Mutarama, usora atanga umusoro w’ipatanti ungana n’amezi y’umwaka asigaye kugira ngo umwaka urangire, habariwemo n’ukwezi ibikorwa byatangiriyemo.
Iyo usora ahagaritse cyangwa ahinduye ibikorwa bye by’ubucuruzi hagati mu mwaka usoreshwa, asubizwa, nyuma y’igenzura, umusoro w’ipatanti yatanze hakurikijwe amezi asigaye kugera ku itariki ya 31 Ukuboza kw’igihe cy’umusoro.
Itegeko riteganya igihano cya 40% by’umusoro ugomba gutangwa gihanishwa usora wese utaratangiye imenyekanisha ry’umusoro ku gihe n’uwatanze amakuru atari yo. Umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, n’inyongera ingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyo nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!