00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bifite agaciro ka Miliyari 1,6 Frw byahiriye mu ruganda rw’Abashinwa i Masoro

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 24 August 2024 saa 09:05
Yasuwe :

Gushya k’Uruganda runini rw’Abashinwa C&D Products Rwanda rukorera imyenda mu cyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro, byateje igihombo cy’asaga miliyari 1,6 Frw.

Uru ruganda rwahiye ku wa 05 Kanama 2024, ahagana Saa Kumi n’Imwe z’Igitondo. Ibikoresho byose byari birimo byifashishwaga mu kazi ka buri munsi nk’imyenda, ipamba n’ibindi, byarahiye.

Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yabwiye IGIHE ko ibyavuye mu igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igenagaciro, bigaragaza ko gushya k’urwo ruganda byateje igihombo cy’asaga miliyari 1,6 Frw.

Yavuze ko hategerejwe ibizava muri raporo ya nyuma y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Bivugwa ko igice cy’inyubako cyahiye gifite agaciro ka miliyoni 418 Frw, mu gihe ibyahiriyemo birimo imashini, ameza n’ibindi bikoresho bifite agaciro ka miliyari 1,232 Frw.

Gushya k’uruganda rwa C&D Products Rwanda byateje igihombo cy’asaga miliyari 1,6 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .