Bikubiye mu butumwa yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022.
Uretse kubana n’Imana inshuti n’Umuryango, Minisitiri Dr Nsanzimana yasabye Abanyarwanda kwirinda ibintu bibatesha umutwe, ibyo yise siteresi (stress).
Nubwo itari indwara, nk’uko byagaragaye ishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu ndetse no ku mibereho ye ya buri munsi, cyane ko ishobora gutuma ubwonko bukora mu buryo budasanzwe.
Dr Nsanzimana yabasabye no kunywa amazi byibuze litiro ebyiri ku munsi, no gukora siporo byibuze iminota 30 ku munsi, batibagiwe kurya indyo yuzuye.
Siporo ni ikintu Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga, kuko uretse gushyiraho amasaha ya siporo ku bakozi ba leta ku wa Gatanu wa buri cyumweru, yanashyizeho uburyo bwa siporo rusange ikorwa kabiri mu kwezi izwi nka Car Free Day, yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo.
Bikorwa mu gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandura, aho bahabwa inama bakanapimwa izo ndwara ku buntu. Ubu no mu zindi Ntara iyi siporo irakorwa.
Ikijyanye n’indyo yuzuye nacyo cyarahagurukiwe haba mu bana no mu bakuze, cyane ko iyo itabonetse biha urwaho kugwingira ndetse n’indwara nka za bwaki.
Ibyo bishobora gutuma ubwonko bw’umuntu bugwingira, icyo gihe umusaruro yitezweho ukaba uyoyotse mu kanya nk’ako guhumbya.
Izindi nama yatanze, ni ukureka itabi, kunywa inzoga nke no kurya umunyu n’isukari bike kugira ngo bakomeze kugira buzima buzira umuze, kuko biteza ibibazo birimo indwara z’umwijima, kwangirika kw’ibihaha, umuvuduko ukabije w’amaraso n’ibindi.
Dr. Nsanzimana yasoje asaba Abanyarwanda kugira ikiruhuko gihagije byibuze bagasinzira amasaha arindwi ku munsi, kwisuzumisha kare, ubundi bakimakaza umurimo unoze, byose bakabishimangiza gukunda igihugu.
Dr. Nsanzimana uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubuzima afite ubunararibonye, aho yabaye umwalimu muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima, UGHE, ndetse yari amaze amezi icyenda ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, umwanya yagiyeho avuye ku w’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.
2023 nkwifurije:
-Kubana n’Imana,Umuryango,Inshuti
-Kwirinda Siteresi
-Siporo nibura 30’/munsi
-Kunywa amazi 2L/munsi
-Indyo yuzuye
-Gusinzira nibura 7H/ijoro
-Kureka itabi
-Inzoga,Umunyu n’Isukari bike cyane
-Kwisuzumisha kare
-Umurimo unoze no Gukunda Igihugu
Ubuzima Bwiza!— Sabin Nsanzimana,MD,PhD (@nsanzimanasabin) December 31, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!