00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinogo bitatu abagabo bagwamo mu mboni za Senateri Evode Uwizeyimana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 03:49
Yasuwe :

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko umuyobozi ku rwego urwo ari rwo rwose akwiye kwirinda kugwa mu binogo bya ruswa cyangwa kunyereza umutungo, igitsina no gukunda ikuzo n’icyubahiro.

Ni inama yatanze kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Ryitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu ndetse n’Abanyamuryango by’umwihariko. Abitabiriye bose babarirwa hagati ya 300-350.

Ni ihuriro rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu’, bagarutse ku ngingo zirimo iyo gusuzuma no gusesengura uko Umuryango Nyarwanda uhagaze muri ibi bihe n’uko wifuzwa mu gihe kiri imbere.

Ikiganiro cya mbere cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Imico n’imyifatire y’inzaduka bibangamiye igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu’. Cyasuzumiwemo imyitwarire ishingiye ku mico y’inzaduka igaragara mu rubyiruko, ababyeyi ndetse n’abayobozi.

Abatanze ibiganiro barimo; Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (Ralga), Ladislas Ngendahimana, Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ndetse na Senateri Uwizeyimana Evode.

Senateri Uwizeyimana yagarutse ku mico y’inzaduka n’uburyo igaragara kuri bamwe mu bayobozi muri iki gihe, avuga ko ihame Unity Club yubakiyeho ari ubuyobozi budasaza.

Ni ukuvuga ko umuyobozi agomba kurangwa n’imyitwarire myiza yaba ari mu nshingano cyangwa hanze yazo.

Kuri we kandi ngo abayobozi ntabwo ari abagize guverinoma gusa kuko n’umuryango ugira umuyobozi bityo bose bakwiye kugira indangagaciro nyarwanda.

Ati “Ni ukuvuga ngo kuba umuyobozi mu buryo budasaza kuko n’ubwo waba utakiri minisitiri, meya cyangwa guverineri hari ukuntu ukomeza kuba umuntu w’intangarugero cyangwa uwo abandi bareberaho.”

Yakomeje agira ati “Umuyobozi rero tumurebe mu buryo bwagutse, yaba mu bikorera, abayobora amadini n’umuryango nawo ugira umuyobozi. Ariko indangagaciro […] ndashaka kuvuga ibintu bibiri; ikijyanye no gukoresha ubuyobozi, iyo tubufite tubukoresha gute?”

Ubushakashatsi bushya bwa Transparency International Rwanda, TI Rwanda ku miterere ya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, bwagaragaje ko mu nzego z’abikorera iri ku kigero cya 57,20%, mu gihe mu mashuri makuru na za kaminuza iri kuri 42,60%.

Mu nzego z’ibanze ruswa ishingiye ku gitsina iri kuri 37,20%, amashuri yisumbuye 36,10%; mu rwego rw’ubutabera ni 23,10%, ibigo bishamikiye kuri za minisiteri iri kuri 21,70% naho muri za minisiteri iri kuri 19,70%.

TI Rwanda igaragaza kandi ko iyi ruswa igaragara mu nzego z’ubuzima by’umwihariko ibitaro iri kuri 19,30%, inzego z’umutekano ikaba kuri 18,10% naho mu Nteko Ishinga Amategeko ikaba kuri 13,30% mu gihe muri Sosiyete Sivile iri ku kigero cya 12,30%.

Senateri Uwizeyimana ati “Abanyarwanda baravuga ngo nta nduru ivugira ubusa […] Iyo urebye iyo mibare batangaje iteye ubwoba, ibyo rero bijyanye n’uburyo dukoresha ubuyobozi n’ububasha twahawe n’ibyo by’abahozwa ku nkeke ndabirebera mu bintu nka bine; icya mbere ni gute twakwiga kunyurwa? Ntidukoreshe ubuyobozi nk’inzira yo gukira vuba kandi byihuse.”

Senateri Uwizeyimana yanenze ko hari bamwe bakora iminsi mikuru cyangwa indi minsi irimo no gushyingura bagakoresha amafaranga menshi kandi we abona ko bidakwiye. Ni ibintu avuga ko bitumvikana uburyo umuntu afata inguzanyo yo gushyingura cyangwa iyo kugira ngo umugore we ajye kubyarira muri Amerika asize ‘Ibitaro bya Faisal’

Ati “Ibi birajyana n’icyo […] gukunda ubuzima bworoshye ariko bidashingiye ku murimo. Iki cyo kunyurwa ntekereza ko muri iyi ntambara turimo buri wese aharanira gutera imbere, no kugira ngo ahindure ubuzima bwe, ave mu byo arimo ajye mu bwisumbuye.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ikigamijwe ari ukuzirika abayobozi ngo badakira. Ikibazo nibaza, ese byashoboka ko umuyobozi yanyurwa n’ibyo leta imugenera noneho akareka gukoresha ubushobozi nk’inzira yamugeza ku bukire byihuse?”.

Avuga ko abayobozi bajya birengagiza indahiro barahira iyo bagiye gutangira imirimo yabo kuko baba bemereye Abanyarwanda ko bazarangwa n’imico myiza no kubahiriza inshingano bahawe mu myanya y’imirimo baba barimo.

Ibinogo abagabo barimo kugwamo…

Senateri Uwizeyimana yavuze ko ubusanzwe abayobozi bahura n’ibigusha byinshi agereranya n’ibinogo bakwiye kwitwararika bakirinda kubigwamo.

Abishyira mu byiciro bitatu akavuga ko bishingiye ku mafaranga, ruswa, igitsina ndetse no gukunda icyubahiro.

Ati “Ariko abayobozi muri make imyitwarire dusabwa byinshi, ariko ni gute ubu buyobozi na nyuma y’inshingano gukomeza kuba icyitegererezo, gukomeza intangarugero byakomeza?”

Yakomeje agira ati “Ariko niba mwitegereje neza, muraza gusanga ibinogo abagabo turimo kugwamo ari ibinogo nka bitatu; ni amafaranga, ruswa cyangwa kunyereza, ni ibi bintu by’igitsina navuze, ni ibintu byo gukunda ikuzo n’icyubahiro. Ni ibyo binogo, umuyobozi washobora kubyirinda, ntekereza ko yaba ari hejuru.”

Senateri Uwizeyimana yifashishije urugero rw’uko bigenda umuntu amaze kuba minisitiri akajya mu Nama y’Abaminisitiri muri Village Urugwiro, noneho akabona imodoka abandi baba bazanye akumva ahise atekereza kuyigira nawe.

Ati “Hariya mu ‘Urugwiro’ hari ahantu twajyaga duparika imodoka, Inama y’Abaminisitiri ya mbere ikirangira, umuntu aritegereza akareba bagenzi be imodoka barimo kujyamo, akayireba agasoma V8 […] akabaza ababizi ati ariko bitandukanira he? Nawe agahita ayigura nta kwezi gushira atarayizana rwose.”

Yakomeje agira ati “Ariko ikibazo ni ukumenya niba afite ubushobozi bwo kuyitunga kuko impamvu mbivuga ni uko hari igihe twisanga icyo kintu cyo kwigereranya n’abandi, ugasanga ukora akazi kamwe n’umuntu ariko mudafite ubushobozi bungana.”

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko ubusanzwe umuyobozi akwiye kurangwa n’indangagaciro zirimo kwirinda kubeshya n’ibindi.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, Robert Bafakulera (ubanza iburyo) ni umwe mu bitabiriye Ihuriro rya 15 rya Unity Club
Ihuriro rya 15 rya Unity Club ryitabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu
Uhereye iburyo_ Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, Nathalie Munyampenda uyobora Kepler, Umunyamakuru Isheja Sandrine, Umuyobozi wa RALGA, Ladislas Ngendahimana na Senateri Uwizeyimana Evode
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagaragaje ibigusha bishingiye ku iterambere ry'ikoranabuhanga bikomeje koreka urubyiruko
Senateri Uwizeyimana yavuze ko ruswa, igitsina no gukunda icyubahiro ari byo binogo abayobozi barimo kugwamo muri iki gihe
Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda nawe ari mu batanze ikiganiro mu Ihuriro rya 15 rya Unity Club
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali (Ralga), Ladislas Ngendahimana yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .