Ibindi utamenye ku ifatwa rya Kabuga Félicien: Antoine Tounga, izina yiyitaga mu Bufaransa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 Kamena 2020 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Saa 06:20 ku isaha y’igitondo, abapolisi b’Abafaransa bambaye imyenda yijimye ibahisha amasura bagiye muri Komine ya Asnières-sur-Seine mu Mujyi wa Paris, mu gikorwa bari bamazemo amajoro menshi badasinzira bashaka gufata Kabuga Félicien wari umaze imyaka 23 yihisha inzego z’ubutabera zamushakishaga ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagiye muri icyo gikorwa bari intoranywa zizeweho kugishyira mu bikorwa nta nkomyi, binjira mu igorofa rya gatatu riri ku muhanda witiriwe Révérend Père Christian Gilbert aho bakekaga ko Kabuga yaba ari.

Ukuriye Ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwamuntu muri Gendarmerie y’u Bufaransa, Eric Emeraux, niwe wari ukuriye iri perereza. Mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu umunsi Kabuga yafatiweho, ntiyigeze asinzira, kuko ibitekerezo byose byari ku gikorwa nyir’izina gitegerejwe mu gitondo.

Bibazaga niba koko ari Kabuga uri muri iyo nzu. Ati “Twafashe umwanzuro wo gufungura umuryango tutazi neza byuzuye uwo turi busangemo imbere. Ntabwo nigeze nsinzira mu ijoro ryabanje.”

Bafunguye umuryango, ku ikubitiro hasohoka Donatien Nshimyumuremyi, uzwi nka Nshima, imfura ya Kabuga. Yabanje guhakana umwirondoro w’umuntu bari bamubajije ariko avuga ko se akiri mu buriri mu kindi cyumba.

Kabuga wari umaze imyaka irenga 20 acengana n’inzego z’ubutabera yashatse nanone kwiyoberanya. Yasohotse avuga mu Giswahili, yigira nk’aho atumva umusemuzi wavugaga mu Kinyarwanda wari uherekeje iri tsinda ryagiye kumuta muri yombi. Yavuze ko atari Umunyarwanda ahubwo ko ari Umunye-Congo ndetse ko yitwa Antoine Tounga.

Mbere y’uko iri tsinda rigana ku rugo rwe, mu ijoro ryabanje ryari ryabonye amakuru ko ari umugabo wakunze guhindura amazina, ndetse ko mu myaka 26 ishize Jenoside ibaye, amaze kugira amazina arenga 29.

Abakora iperereza kandi bari bafite ibimenyetso bindi bigaragaza uwo Kabuga ariwe koko. Icy’ingenzi cyari inkovu afite ku ijosi. Bivugwa ko ari inkovu yatewe n’igikorwa cyo kumubaga ubwo yari arwariye mu Budage mu 2007, ku buryo yo bari bizeye neza ko nta bundi buryo bwo kuyicika yabona. Ni inkovu bivugwa ko ifite santimetero ziri hagati y’umunani n’icyenda ku ruhande rw’iburyo nk’uko mu iperereza RFI yakoze ry’uburyo uyu mugabo yafashwe yabihamirijwe n’umwe mu bapolisi.

Iyi nkovu bakiyibona, ngo kongera gukekeranya byahise bishira, hanyuma baramutwara. Hashize amasaha abiri, ibimenyetso bya ADN byari byafatiwe iwe, byahise byemeza ko koko ari Kabuga, nyuma nibwo yemeye gukurikira abashinzwe umutekano agenda atwawe n’umuhungu we kuko agenda bigoranye.

Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwe, havugiwemo ko ubwo Kabuga yatabwaga muri yombi, kugira ngo inzego z’umutekano zimenye neza ko uwo zafashe ariwe koko, byabaye ngombwa ko zigenzura zifashishije agace gato ko mu rura rwe kakuwemo ubwo yabagwaga mu nda mu bitaro byo mu gace ka Clichy mu Bufaransa, byitwa Beaujon.

Iki gikorwa cyo guta muri yombi Kabuga cyari muri operation yitwa “955”, nimero y’umwanzuro wa Loni wo gushinga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriyeho u Rwanda.

Uko bamenye aho Kabuga aba...

Muri Nyakanga 2019, Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Serge Brammertz, yahinduye uburyo bwakoreshwaga mu iperereza rigamije guhiga uyu mugabo kuko yabonaga ko uburyo busanzweho butaboneye.

Yavuze ko mu myaka icumi ishize, nta muntu n’umwe ukekwaho uruhare muri Jenoside wari warigeze afatwa, bituma iperereza rivugururwa bundi bushya.

Mu ntangiriro z’impeshyi y’umwaka ushize, yatumije inama yabereye mu Mujyi wa La Haye mu Buholandi, icyari kigamijwe ni ukugira ngo habeho imikoranire ihamye mu itsinda rishinzwe gushaka abakekwa by’umwihariko mu bihugu bitatu by’ingenzi ari byo u Bubiligi, u Bufaransa n’u Bwongereza. Muri ibi bihugu niho hatuye abana 13 ba Kabuga yaba abo yibyariye ubwe cyangwa abo yareze.

Bari bafite aho bahuriye n’u Buholandi, u Busuwisi, Luxembourg n’u Budage, nk’ibihugu Kabuga afitemo umuryango ndetse n’imitungo, ari naho iri tsinda ry’abakora iperereza ryakekaga ko ariho yihishe.

Impamvu ni uko mu myaka yari yaratambutse, abantu batandukanye bagiye baha amakuru IRMCT bavuga ko babonye Kabuga mu bihugu binyuranye bya Afurika nka Gabon, u Burundi na Kenya, rimwe na rimwe mu cyumweru kimwe ariko hakabura ibimenyetso bibigaragaza.

Gusa Brammertz n’itsinda rye bari bahagaze ku makuru y’uko hari amahirwe menshi ko Kabuga yaba aba i Burayi, dore ko yigeze guca mu rihumye abashinzwe umutekano mu myaka 12 ishize ubwo yari mu Budage. Icyo gihe yari yagiye kwivuza, amakuru akaba yarahamyaga ko atigeze ava i Burayi.

Nyuma y’iyo nama yabereye mu Buholandi, ukwezi kwa mbere kwari ukw’ibikorwa byo gusesengura amakuru yakuwe mu butasi ku itsinda ryafatwaga nk’abantu barinda Kabuga, ari ryo umuryango we. Ni itsinda ry’abantu 15 bagenzurwaga muri icyo gihe.

Muri Gashyantare 2020, IRMCT yatanze amakuru ko hari umuntu mu Bufaransa ugiye guha ubufasha Kabuga anyuze ku bantu ba hafi be, bituma urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rutanga uburenganzira ko hatangirwa iperereza.

Byatumye inzego z’iperereza zitangira gukora iperereza kuri iyo dosiye mu buryo bwigenga, zemererwa no kwagura imbibi z’imikorere, zitangira kugenzura imirongo ya telefoni, kumenya amerekezo y’abantu ba hafi ba Kabuga bakekwagaho ko aribo batuma yihisha.

Hashize ibyumweru bike, iperereza ryakajije ingufu nyuma y’amakuru yatanzwe n’u Bwongereza. Icyo gihe bwamenyesheje u Bufaransa ko umwe mu bakobwa ba Kabuga, Séraphine Uwimana, atuye i Londres, ndetse ko akunda gukora ingendo zihuza u Bwongereza n’u Bubiligi anyuze mu Bufaransa.

Abashinzwe iperereza mu Bufaransa byabaye ngombwa ko bafata inshingano zo gukurikiranira hafi. Hashize icyumweru, u Bwongereza butanga andi makuru arambuye ko Séraphine Uwimana atanyura mu Bufaransa gusa ahubwo ko ahamara igihe ikinini kurusha mu Bubiligi. Abakora iperereza b’Abafaransa bafashijwe n’aba IRMCT, baje kuvumbura ko iyo ari mu Bufaransa, telefoni ye iba igaragaza ko iri mu gace ka Asnières ahitwa Haut-de-Seine. Bibajije icyo aba ari kuhakora dore ko umuryango wa Kabuga nta nzu izwi uhafite.

Mu gihe u Bufaransa bwari bwarashyizeho ingamba zo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus zatangiye ku wa 17 Werurwe, abashinzwe iperereza bifashishije uyu mwanya batangira kugenzura byimbitse amakuru yose bari bafite, bagenzura ingendo z’abo mu muryango wa Kabuga, abo bagiye bavugana nabo kuri za telefoni n’ibindi.

Baje gutahura ko mu gihe kitarenze umwaka, nibura abana bose ba Kabuga bagiye bakoresha telefoni zabo bari muri ka gace Asnières aho Séraphine Uwimana yigeze kugaragara. Ibi byatumye Abafaransa bari mu iperereza barushaho kugira amakenga, batangira kwibaza niba Kabuga yaba ariho ari.

Mu mpera za Werurwe, binyuze mu kigo cy’imisoro mu Bufaransa, abakora iperereza baje kumenya ko hari inyubako imaze igihe ikodeshejwe mu gace ka Asnières n’uwitwa Habumukiza, izina ry’umwe mu bana ba Kabuga, iri ku muhanda wa Révérend Père Christian Gilbert. Gusa kugeza ubwo, ibyo ntibyahamyaga ko Kabuga yaba ariho aba.

Muri icyo gihe cyose, iperereza ryarakomeje binyuze no kuri konti za banki z’abo mu muryango wa Kabuga, zaje kugaragaza ko hari amadolari ibihumbi 10 yishyuwe ku bitaro bya Beaujon biherereye ahitwa Clichy, hafi cyane ya Asnières. Byagaragazaga ko ubwo bwishyu bwakozwe mu mpeshyi ya 2019 na Bernadette Uwamariya, undi mukobwa wa Kabuga wafatwaga nk’umwe mu bakuriye umuryango we mu Bufaransa, akaba yari umugore wa Jean-Pierre Habyarimana umwe mu bahungu ba Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda.

Abashinzwe iperereza bahise batangira kwibaza niba Kabuga ukuze yaba yarabagiwe muri ibyo bitaro, batangira nabyo kubikurikirana bahereye aho. Mu minsi yakurikiyeho, impungenge zakomeje kwiyongera ku bwinshi, icyo gihe byari bigeze mu ntangiriro za Gicurasi.

Ibimenyetso bakuraga ku gukurikirana telefoni z’umuryango wa Kabuga, byagaragazaga ko abana be inshuro nyinshi bakorera ingendo hafi y’iyo nyubako, abakora iperereza bibaza ikintu cyaba gihari.

Muri icyo gihe mu Bufaransa nta n’inyoni yatambaga kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus, amaduka menshi yari afunzwe, ku buryo byari bigoye ko umuntu yabona aho yihisha ntabonwe. Nta kimenyetso na kimwe cyari cyakagaragaje ko Kabuga yaba ahari.

Abakora iperereza bakubitaga agatima ku byari byarabaye mu myaka itatu ishize ubwo mu Mujyi wa Waterloo mu Bubiligi, Abapolisi bemezaga ko Kabuga aza kuba ari mu muhango wo gushyingura umugore we, gusa ntahagere.

Baje kubona andi makuru ahamya ko Kabuga ari muzima nyuma yo kumviriza ikiganiro umwe mu bakobwa be yagiranye n’umuntu avuga kuri se. Gusa ntabwo yigeze avuga amazina ya se ariko yavuze ko ari muzima. Nibwo bwa mbere mu myaka 25 bari babonye ibimenyetso bigaragaza ko Kabuga yaba akiri muzima.

Ku wa 11 Gicurasi, baje kubona ikindi kintu cyatumye bagira amakenga. Donatien, imfura ya Kabuga ituye mu Bubiligi yashyizweho ijisho na Polisi yo muri icyo gihugu, ariko biza kugaragara ko ari mu Bufaransa kandi mu gace ka Asnières. Batangiye kwibaza niba ataba yaragiye kwita kuri se muri ibi bihe by’icyorezo. Ni amakuru koko baje gusanga yari ukuri nta kwibeshya kurimo.

Amakuru yaje gufata indi ntera ku wa 15 Gicurasi, kuko abantu bazi neza iby’iyi dosiye bavuga ko babonye amakuru ko umugabo wabagiwe mu bitaro bya Beaujon ku kibazo yari afite mu mara, ari umugabo ufite inkomoko muri Afurika. Izina rye, ryari Antoine Tounga nk’uko fotokopi ya Pasiporo ye yatangiwe muri Congo Kinshasa yahawe ibitaro yabigaragazaga.

Ni izina ry’umuntu utari uzwi muri uru rugendo rwose rwo gushakisha Kabuga. Batangiye kwifashisha isuzuma rya ADN yafatiwe mu bitaro bya Baujeon n’iyatanzwe na Polisi y’u Budage mu 2007. Icyatunguranye ni uko basanze zombi zihura, ari iz’umuntu umwe, muri make ko Félicien Kabuga na Antoine Tounga ari umuntu umwe.

Itariki y’igikorwa cyo kumuta muri yombi yahise yihutishwa, byemezwa ko igomba kuba mu gitondo cya kare ku munsi ukurikiyeho. Ntabwo gushakisha byabereye mu nyubako imwe, ahubwo muri enye zitandukanye kandi mu gihe kimwe. Harimo iyo yo mu gace ka Asnières n’izindi ziri ku muhanda wa Baudricourt i Paris z’umuryango wa Kabuga. Impamvu byakozwe bityo ni uko nta bimenyetso bihagije byahamyaga neza neza ko ariho ari.

Ni uko Kabuga yafashwe mu gikorwa gisa no kugambanirwa kuri telefoni n’abantu bari bamaze imyaka myinshi bamurinda, aribo abana be.

Bivugwa ko yari amaze imyaka igera kuri itatu aba muri iyi nyubako ariko ku mazina mpimbano
Iyi ni yo foto ye yonyine imaze gushyirwa hanze imugaragaza nyuma y’aho atawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .