Ni intambwe izaterwa hagamijwe gufasha abantu kurushaho kumenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko inzibutso nyinshi ubu buryo nta bubonekamo.
Minisitiri Dr. Bizimana yabitangaje ubwo abakozi ba MINUBUMWE n’abafatanyabikorwa bahugurwaga n’abashakashatsi, abanyamateka b’inzobere baturutse i Paris ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi i Paris (mémorial de la SHOAH).
Aba bakozi bahuguwe ku bijyanye no kubongerera ubumenyi bw’amateka kuri Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwabaye ku Isi harimo n’u Rwanda.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko abakozi n’abo bafatanyije bakenera ubumenyi ku bijyana na Jenoside, kubungabunga amateka n’ubushakashatsi kuko kwiga bihoraho.
Yagize ati "Ubumenyi ni ikintu kidahagarara ni yo mpamvu abakozi bacu benshi ari bashya ku buryo bakeneye ubumenyi nko kubaka amahoro, kubungabunga amateka, ibimenyetso birimo nk’inzibutso, gushyiramo amateka kuko zimwe mu zo dufite nyinshi ntiharajyamo uburyo bw’amashusho, amajwi n’ibindi."
Yakomeje ati “Ndetse buriya no gukusanya ubuhamya bigira uburyo bikorwamo nk’uburyo bwo kububika ibyo rero ni byo bazatwigisha no kubungabunga inyandiko dufite zitari iza Gacaca gusa ndetse n’izindi zijyanye n’amateka kuko kenshi ni impapuro. Hari ikoranabuhanga Abayahudi bafite bakoresha mu kuzibungabunga igihe kirekire biri mu byo bazadufasha gukora.”
Yasoje avuga ko hari umushinga bafite bazakorana ubafasha kubika impapuro, amajwi n’amashusho ku buryo bishobora gukoreshwa igihe kinini bikabyazwa umusaruro kandi zigatangazwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kugira ngo n’urubyiruko rumenye amateka’
Kugeza ubu hamaze gukusanywa ubuhamya 1000 bw’abacitse ku icumu n’abarinzi b’igihango bakusanyije.
Ibimenyetso by’amateka ya Jenoside bifite akamaro mu kwigisha ababyiruka kuko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakenera kumenya amakuru yose y’uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka zayo mu rwego rwo kubigisha kwirinda ko itazongera kubaho ukundi, ibyo byose bikaba bibitswe mu bimenyetso byose usanga mu nzibutso.
Bimwe mu byo abantu cyane cyane urubyiruko baba bafitiye amatsiko ni ukubona imibiri y’abishwe, amafoto, ibikoresho byifashishwaga n’uko byakoreshwaga ndetse bakanashaka kumenya bo uruhande barimo ariho bahera bagaragarizwa ububi bw’amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko, ahubwo bagakomeza kwiyumvamo Ubunyarwanda no kurwanya Jenoside.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!