00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikubiye mu mushinga w’itegeko wanzwe n’Abadepite wemereraga abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukwakira 2022 saa 07:52
Yasuwe :

Abadepite 30 batoye umwanzuro w’uko badashyigikiye Umushinga w’Itegeko riha uburenganzira abangavu n’ingimbi, ku buryo bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro guhera ku myaka 15.

Abadepite bemeye uyu mushinga ni 18 mu gihe barindwi bifashe. Inteko Rusange yanzuye ko hakwiriye kubaho ibiganiro byimbitse kuri iyi ngingo, hakaganirizwa ababyeyi, amadini na sosiyete sivile nyuma ukazongera kugaruka mu nteko.

Uyu mushinga wakozwe kugira ngo hashakwe igisubizo ku bibazo bibangamiye sosiyete ahanini bishingiye ku nda ziterwa abangavu.

Mu nyandiko zishingirwaho muri raporo zitandukanye n’igenamigambi rikorwa haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga ku burumbuke bw’umugore, zihera ku myaka 15 na 49.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bangavu baterwa inda zitateganyijwe, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 18 ari 92%.

Ni impamvu yahereweho hakorwa uyu mushinga kugira ngo abana bari muri iki cyiciro babashe kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.

Mu 2017, abangavu batewe inda bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze ku bihumbi 18, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.

Depite Frank Habineza ni umwe mu bashyigikiye uyu mushinga, yavuze ko n’ahandi hatari mu Rwanda, abana bafite imyaka 15 bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, ko ariyo mpamvu yawushyigikiye.

Ati “Urugero nko mu bihugu nka Moldova, basigaye bemerera abana kubona izo serivisi guhera ku myaka 10. Bavuga ko n’ubundi abana baba bamaze gukura, batangiye kujya mu mihango, bakavuga bati ni byiza ko abo bana babona izo serivisi, bakabigisha ku buryo batishora muri izo ngeso batabizi.”

Mu ngingo ya gatatu y’uyu mushinga w’iri tegeko, uvuga ko umuntu wese ufite imyaka 15 y’ubukure afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere y’abantu.

Ikomeza ivuga ko umuntu udashobora kwifatira icyemezo, ahabwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere byemejwe n’umubyeyi we umufiteho ububasha bwa kibyeyi cyangwa umurera.

Icyakora hagamijwe gukumira ingaruka ku buzima bw’imyororokere bw’ubuzima bw’umuntu udashobora kwifatira icyemezo, iyo ababyeyi be, umufiteho ububasha bwa kibyeyi cyangwa umurera batabonetse kugira ngo babyemeze, utanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere y’abantu afite uburenganzira bwo guhitamo serivisi ahabwa.

Kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga byemewe

Muri uyu mushinga w’Itegeko, uteganya ko abantu bashobora kwemererwa kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ugena ko umugabo n’umugore bafite ikibazo cyo kutabyara mu buryo busanzwe, bashobora kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kororoka hagati yabo cyangwa hagati yabo bombi bafashijwe n’undi muntu bagiranye amasezerano yanditse.

Ibi birakuraho impaka ziherutse kuba ubwo habaga icyuho mu mategeko y’u Rwanda kuri iyi ngingo.

Mu 2020, umugabo w’imyaka 40 n’umugore we wa 33 bagannye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, basaba icyemezo cyerekana uzaba umubyeyi w’umwana nyuma y’uko babisabwe n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, bagannye babisaba guhuriza intanga zabo mu wundi mugore, ariko umwana akazaba uwabo.

Ni igitekerezo bagize nyuma yo kumara imyaka 10 bashakanye ariko barabuze urubyaro, bumvikana n’undi muryango w’umugabo n’umugore, ngo umugore w’uwo muryango abatwitire.

Urukiko rwaje kwemeza impungenge z’umuganga wo ku Bitaro bya Kanombe zari zifite ishingiro, kuko ubundi umwana uvutse ahita yandikwa kuri nyina umwibarutse.

Nyuma y’impaka ndende, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kwemeza ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yumvikanyeho, ko umwe uzatwitira undi mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutabyara cyabaye kuri umwe muri iyo miryango.

Rwategetse ko amasezerano yabaye hagati y’imiryango yombi yo kwemera gutwita igi rizavamo umwana, "yubahirizwa uko yakabaye", ku buryo umwana navuka azahita yandikwa ku batanze intanga, aho kuba uwamugiriye ku bise.

Mu rwego rwo kwita ku burenganzira bw’umwana, urukiko rwategetse ko umwana uzavuka "azabana" n’umuryango yavukiyemo "mu gihe cy’amezi atandatu akimara kuvuka," mbere yo gushyikirizwa umuryango we mu buryo bwemewe.

Ni urubanza rushobora gukingurira amarembo n’umuntu wese uzakenera gutwitira cyangwa gutwitirwa n’undi muryango, kuko amayira yaharuwe mu buryo bw’amategeko.

Inteko Ishinga Amategeko yanze umushinga w'Itegeko wahaga uburenganzira abana b'imyaka 15 kuba baboneza urubyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .