Ibikorwa byo kwagura imihanda izifashishwa muri CHOGM bigiye gutangira

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Kanama 2019 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu kwezi gutaha hazatangira ibikorwa byo kwagura imihanda Kabeza - Alpha Palace na Nyabisindu – Nyarutarama, mu kwitegura Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM), iteganyijwe mu Rwanda mu mwaka utaha.

Iyi mihanda ibiri yamaze guhabwa ba rwiyemezamirimo, ndetse Guverinoma y’u Rwanda iheruka kwemeza amafaranga yashyizwe mu ngengo y’imari, agenewe ibi bikorwa.

Guverinoma iheruka kwemeza ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zizakoreshwa mu kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa ku kibuga, na miliyari 3.3 Frw zagenewe umuhanda Nyabisindu-Nyarutarama n’uzahuza Kabeza-Alpha Palace.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, kuri uyu wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko ibikorwa byo kwitegura inama ya CHOGM bikomeje, ndetse ko inzego bireba zagabanye imirimo bitewe n’icyo buri rwego rufite mu nshingano.

Ati “Hari urwego rukuriwe na Minaffet, ari ibikorwa biri mu mirimo yacu ya buri munsi, isuku, gusana imihanda n’ibindi bice, hari n’ibindi bikorwa byateganyijwe mu kwirinda umubyigano w’imodoka muri iriya nama ikomeye tunavanye amasomo mu nama zabaye, kandi iyi izaba ari nini kurushaho kandi yo irasaba n’imyiteguro ikomeye nko kwagura imihanda, amasangano…”

“Hari umuhanda wateguwe ugana ku kibuga cy’indege no kwagura aho indege ziparikwa, kunoza isuku, amatara yo ku muhanda n’ibindi bizaba biyobora abaturage mu gukoresha umuhanda n’ibindi. Ibindi bikorwa nk’amahoteli, resitora, byose birimo gukorwa kandi turizera ko bizaba bimeze neza.”

Umubyigano w’imodoka no gufunga imihanda imwe n’imwe ni ibintu abanyakigali bakwitega kubera abayobozi bakomeye bazaba bari mu murwa mukuru w’u Rwanda, kurusha uko byagiye bimera ku bayobozi bamwe nka Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu mu 2016.

Inama ya CHOGM biteganyijwe ko izaba mu 2020, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bikoresha ururimo rw’Icyongereza, ikazitabirwa n’Igikomangoma Charles uheruka kwemezwa nk’umusimbura w’Umwamikazi Elisabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imyubakire, ibikorwaremezo n’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, Rwunguko Jean d’Amour, aheruka kubwira IGIHE ko imihanda mishya izubakwa n’amasangano azavugururwa, bizakorwa ingengo y’imari niboneka.

Ati "Tuzavugurura amasangano ane, irya mbere ni irya Gishushu, irya kabiri ni irya Kisimenti, irya gatatu ni irya Giporoso, irya kane ni Kimironko ujya Kibagabaga. Gahunda ni ukugenda twongeraho ibisate by’imihanda bituma imodoka zimwe zihita zitambuka zidategereje ‘feu rouge’, hamwe harimo no guhindura amasangano akaba yajyamo ‘feu rouge’. Hari uburyo butandukanye tuzakoresha nk’uko inyigo yabigaragaje.”

Imihanda izavugururwa irimo uva kuri Stade Amahoro- mu Migina -Five to Five Hotel-Airtel, ugatunguka aho ibiro by’akarere ka Gasabo biri kubakwa hafi ya RDB; undi muhanda uzava Kabeza utunguke ahahoze Alpha Palace Hotel ubu hari AIMS, kugira ngo abagenzi ntibazajye banyura mu Giporoso mu nzira ijya ku kibuga cy’indege.

Umuhanda wa gatatu uzagirwa kaburimbo ni uzava kuri Contrôle Technique ugere Nyabisindu – Nyarutarama hafi ya MTN Center.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imyubakire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste, yavuze ko hari gahunda yo gukomeza kubaka imihanda, muri gahunda yagutse izatwara imyaka ine.

Ati “Hari gahunda imeze neza yo kubaka ibilometero 180 ishobora gutwara imyaka ine, turizera ko imihanda yose ihuza uduce, izasiga Kigali ifite imihanda imeze neza, igaragarira buri wese.”

Uyu muyobozi yanavuze ko mu bijyanye n’ibikorwa binyuranye by’imyubakire, igishushanyo mbonera kivuguruye cy’Umujyi wa Kigali kigeze mu cyiciro cya nyuma, kandi nyuma y’ibitekerezo byatanzwe, hitezwe ko uyu mwaka uzarangira inzego zishinzwe kucyemeza zamaze kubikora ndetse cyagiye ahagaragara.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yijeje ko imyiteguro yo kwakira CHOGM irimo kugenda neza
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imyubakire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste (iburyo), yavuze ko hari gahunda irambye yo kubaka imihanda mu mujyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza