Ibikorwa byo gusura ikiraro cyo mu bushorishori bwa Nyungwe byahagaritswe by’agateganyo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko ikiraro kinyura hejuru y’ishyamba muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kizwi nka ‘Canopy walkway’ kigiye kumara iminsi icyenda kidakoreshwa na ba mukerarugendo bayisura kubera imirimo yo kugisana.

Canopy Walkway ni ikiraro cyubatse mu kirere muri Nyungwe gifasha ba mukerarugendo kwitegereza no kureba ibyiza nyaburanga birimo ibiti, inyoni, inyamaswa, ibimera n’ibindi binyabuzima biri muri iyo pariki.

Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gicurasi 2019 nibwo RDB yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko iki ’kiraro kiri gusanwa ndetse kizaba gifunzwe mu gihe cy’iminsi icyenda mbere yo kongera gukoreshwa n’abasura iyo pariki.’

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ‘iki kiraro kizafungurwa ku wa 30 Gicurasi 2019. Murakoze kutwumva kandi turiseguye ku kibazo cyaba cyabayeho.’

Canopy Walkway yubatswe n’abubatsi baturuka muri Canada bafatanyije n’abo muri Brésil mu gihe cy’amezi umunani.

Ni ikiraro kireshya na metero 70 z’ubutumburuke (kuva hasi kugera hejuru) na metero 150 z’uburebure cyubatswe mu byuma n’imigozi y’imirunga ikomeye. Cyafunguwe ku mugaragaro mu 2010. Ni icya mbere mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, kikaba icya gatatu muri Afurika nyuma y’icyo muri Ghana na Nigeria.

Abagisura bagenda ari ikipe y’abantu batarenze umunani mu itsinda bagera aho kirangirira abandi bakaza gutyo gutyo bagakomeza kugisura mu matsinda mu rwego rwo kugifata neza.

Pariki ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza ry’inzitane rimaze igihe kirekire muri Afurika nzima, amoko 13 y’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge n’amoko asaga 300 y’inyoni bikurura ba mukerarugendo.

Ni Pariki yabayeho mbere y’izindi mu gihe cyiswe icy’ubutita (ice age) ikize ku runyurane rw’ibimera, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 1068 y’ibimera, urwunge rw’ibiti by’indabyo zirimo ubwoko bw’ibito n’iby’inganzamarumbo bya lobelia. Harimo n’ibiti bivamo imiti ya Kinyarwanda.

Iyi pariki ifite umwihariko wo kuba ariho hari amasoko y’inzuzi nini muri Afurika. Harimo isoko y’uruzi rwa Nil mu burasirazuba n’iy’uruzi rwa Congo mu Burengerazuba.

Imibare ya RDB igaragaza ko Pariki ya Nyungwe yinjije amadolari 534,821 mu mwaka wa 2017 nyuma yo gusurwa na ba mukerarugendo 13,941.

Ibikorwa byo gusura ikiraro cyo mu bushorishori bwa Nyungwe byahagaritswe by’agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza