Ni nyuma y’icyumweru kimwe gusa umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma.
Mbere y’uko M23 ifata uwo mujyi, Ubuyobozi bwa RDC bwari bwafunze umupaka muto uhuza u Rwanda n’icyo gihugu uzwi nka Petite Barrière.
Ibyo byari byakozwe hagamijwe gukumira abaturage bo muri RDC bari bakomeje guhungira mu Rwanda kubera imirwano yari hagati y’ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije ndetse n’ingabo za SADC, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’Abacanshuro b’Abanyaburayi.
Nyuma y’urugamba rukomeye rwasize Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma ndetse abarwanyi b’uwo mutwe bahita batangira gucunga umutekano ku mupaka w’u Rwanda na RDC.
Umutekano watangiye kugaruka mu buryo busesuye mu Mujyi wa Goma nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bahanganye bagatsinda abasirikare ba FARDC hamwe n’indi mitwe bafatanyije, bari banze kuva ku izima.
Amakuru agaragaza ko umupaka wa Petite Barrière wongeye gufungurwa ndetse n’urujya n’uruza rw’abaturage berekeza mu Mujyi wa Goma cyangwa abavayo rwongera kugaragara.
Biteganyijwe ko abaturage bazajya bawukoresha ariko ufungwe saa cyenda z’umugoroba.
Mu mpera z’icyumweru gishize IGIHE yatembereye Umujyi wa Goma mu bice bitandukanye. Kuva ku mupaka w’u Rwanda na RDC wa La Corniche, kugera mu Bilele, Gouvernorat, Quartiers les volcans n’ahandi, hari umwuka udasanzwe.
Abaturage basubukuye ibikorwa byabo nk’ibisanzwe nubwo ibisigisigi by’intambara bikihagaragara. Hamwe mu hantu habereye urugamba rukomeye, ni ku musozi wa Goma, uzwi nka Mont Goma.
Abaturiye muri ako gace bavuze ko ku wa Kabiri ariho abasirikare bari banze kuva ku izima bari bari, mu kigo cya gisirikare cya Katindo kiri mu Mujyi wa Goma rwagati. Muri Camp Katindo, ni ho ku munsi wa kabiri w’imirwano i Goma hari nk’ibirindiro bikuru by’abarwanyi ba Wazalendo n’Ingabo za FARDC.
Abayobozi b’Umutwe wa M23 baherutse gutangaza ko nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Goma, urugamba rukomereje mu bindi bice kugeza i Kinshasa kugira ngo bakureho ubuyobozi bwa Tshisekedi bukomeje gutsikamira abaturage.




Amafoto: The New Times
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!