Ibikorwa by’Abanyarwanda muri Malawi byibasiwe, bimwe mu bicuruzwa birasahurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasiye abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda mu Murwa Mukuru wa Malawi, Lilongwe, bihungabanya ubucuruzi bigizwemo uruhare n’abaturage babarakariye.

Ibi bibazo byatangiye ku Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020, ubwo havugwaga urupfu rw’abantu umunani mu gace ka Biwi i Lilongwe, mu bwicanyi byavuzwe ko bwibasiye abamotari. Ku ikubitiro habanje kuboneka imirambo ibiri, abaturage batangira gusaka ako gace.

Byatumye bigabiza ibikorwa binyuranye hafi aho cyane cyane iby’abanyamahanga bakunda kwita "Amaburundi", ako gace kakaba gatuwe cyane n’Abanyarwanda bahakorera ubucuruzi buciriritse.

Umuyobozi wa Diaspora y’Abanyarwanda muri Malawi, Ndatinya Juvénal, yabwiye IGIHE ko ibikorwa by’Abanyarwanda byahise byibasirwa, ibicuruzwa bimwe bigasahurwa.

Yakomeje ati “Abanyarwanda ni bo batuye muri ako gace kandi bahafite ibikorwa byinshi ndetse ni na bo bagaragara mu bukungu bw’ako gace. Ibyo bigatera ishyari abanyagihugu baturanye nabo.”

Nyuma haje gutabwa muri yombi Abanyamalawi bagize uruhare mu rupfu rwa bamwe muri abo, barimo uwitwa Blessings Lifa w’imyaka 32 na Shadrack Ndalama w’imyaka 25.

Magingo aya ibintu bisa n’ibyatuje, ariko ibikorwa by’Abanyarwanda byarasahuwe ku rwego rukomeye, nta n’itangazo ryamagana ibi bibazo ryakozwe mu buryo bweruye.

Bimwe mu byasahuwe muri ayo maduka byiganjemo ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’isukari, umunyu, isabune n’ibindi.

Umwe mu Banyarwanda uba muri Malawi, yabwiye IGIHE ko ahanini iri hohoterwa riterwa n’ishyari Abanyarwanda bafitiwe.

Yakomeje ati “Kuko abari inyuma ya biriya si abaturage bose ni ibirara n’abahezanguni bitwaza ko babatwarira imirimo.”

Nyuma y’ibyo bikorwa, abapolisi n’abasirikare bakoze ibishoboka mu guhosha ubwo bugizi bwa nabi. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa Gatatu, Visi Perezida wa Malawi, Dr Saulos Chilima, yamaganye ibyo bikorwa, avuga ko bidashobora kwihanganirwa.

Kugeza ubu ni we muyobozi mukuru wabyamaganye ku mugaragaro avuga ko kwibasira abanyamahanga bidakwiye muri Malawi, ko Abarundi n’Abanyarwanda ari abavandimwe b’Abanyafurika kandi ko uburenganzira bwa muntu ari ubwa bose.

Muri Malawi hari umwuka mubi nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru, urukiko rwategetse ko amatora ya Perezida aheruka yabayemo uburiganya, bityo agomba gusubirwamo mu minsi itarenze 150.

Perezida Peter Mutharika uyobora Malawi kuva mu 2014 ni we watsinze amatora yabaye muri Gicurasi umwaka ushize aho yagize amajwi 38.5% mu gihe umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Lazarus Chakwera yagize amajwi 35.41%.

Mutharika yatangaje ko agiye kujuririra iki cyemezo cyafashwe n’urukiko.

Urupfu rw'abantu batandukanye mu gace ka Biwi nirwo rwazamuye impagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .