Ibikorwa birenga 1700 byagombaga kwimurwa mu bishanga mu Mujyi wa Kigali ntibirimurwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Nubwo hashize imyaka ibiri hafashwe icyemezo cy’uko abafite ibikorwa mu bishanga by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, babikuramo, ibigera ku 1762 mu turere dutatu tw’uyu mujyi ntabwo birakurwamo.

Uturere n’Umujyi nibyo byahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, hanyuma izindi nzego bireba nka REMA, Minisiteri y’Ibidukikije bigakurikirana uburyo ishyirwa mu bikorwa bikanafasha aho bibaye ngombwa.

Uturere tugaragaza ko hari imbogamizi zagiye zibamo zatumye iyi gahunda itubahirizwa uko bikwiye. Abaganiriye na IGIHE, mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro bagaragaje aho bageze bayishyira mu bikorwa.

Icyakora bagaragaza ko hari abatuye mu bishanga kandi bahawe ibyangombwa n’ubuyobozi hakaba nta mafaranga yo kubishyura imitungo yabo yari yaboneka kugira ngo bajye gushakisha ahandi batura.

Ushinzwe ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo mu Karere ka Kicukiro, Hakizimana Jacques, iyi gahunda yatangiye habarurirwa ibikorwa 317 byari mu gishanga ariko kugeza ubu ibigera kuri 287 ntibirimurwa.

Yagize ati “Ibikorwa bitarimurwa ni 287 birimo inzu zituwemo 218 n’ibikorwa by’ubucuruzi 60 ku buryo ibyimuwe kugeza ubu ari 32 birimo inzu zari zituwemo esheshatu n’ibikorwa by’ubucuruzi 60 birimo aho imodoka zahagararaga ibyo byose byarahagaze.”

Yongeyeho ko iyi gahunda kugira ngo irangire bizaterwa n’ingengo y’imari kuko nk’abatuye mu bishanga bisaba kubishyura kugira ngo nabo babone ahandi hantu bazimukira akanashimangira ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ari ko bazajya bimurwa.

Meya w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, avuga ko mu Karere ayobora ibikorwa byari mu gishanga byari 1589.

Yagize ati “Ibikorwa byari mu gishanga byari 1589, ibimaze gukurwamo ni 349 ndetse ibisigaye mu gishanga ni 1240.”

Nawe yongeyeho ko kuba hari abantu batuye mu bishanga kandi bafite ibyangombwa bahawe n’ubuyobozi hakaba hataraboneka amafaranga y’ingurane yo kubaha biri mu bituma iyi gahunda igenda biguruntege

Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, we avuga ko ibikorwa byose bari babaruye mu bishanga ari 354 kandi bamaze guhagarika 119.

Ati “Ibikorwa bisigaye byose ni 235 kuko ibyahagaritswe ari 119.”

Avuga ko iki gikorwa bataragisoza kubera ikibazo cy’ubushobozi ariko uko buzagenda buboneka bazakomeza kubishyira mu bikorwa.

Hari abafite ibikorwa mu bishanga batari bimuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .